Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Skol yamaze gusohoza amwe mu masezerano yahaye Rayon Sport

Abakinnyi ba Rayon Sports bemerewe izi kositime mu nama yabaye mu ijoro ryo kuwa kane ku itariki 10/05/2018 igamije gukemura ibibazo by’amakimbirane byari muri iyi kipe.

Abakinnyi ba Rayon Sports bamaze gushyikirizwa kositime (costume) bemerewe n’uruganda rwa Skol (rusanzwe rubatera inkunga) ari nazo bazajyana muri Tanzaniya gukina n’ikipe ya Young Africans S.C mu irushanwa rya CAF Confederation Cup.

Abakinnyi ba Rayon Sports bemerewe izi kositime mu nama yabaye mu ijoro ryo kuwa kane ku itariki 10/05/2018 igamije gukemura ibibazo by’amakimbirane byari muri iyi kipe.

Izi kositime aba bakinnyi bamaze kuzishyikirizwa ndetse baranazigera ngo barebe ko zibakwira neza. Iyi myenda niyo aba bakinnyi bazajyana muri Tanzaniya bambaye.

Ni ubwa mbere ikipe yo mu Rwanda igiye gusohokera igihugu yambaye kositime kuko ubusanzwe byari bimenyerewe ku makipe y’ibihugu gusa.

Rayon Sports iri kwitegura umukino uzayihuza n’ikipe ya Young Africans S.C yo muri Tanzania, umukino amakipe yombi yifuza kubona intsinzi kugira ngo yongere amahirwe yo kuba yava mu matsinda agakomeza mu cyiciro gikurikira.

Mu mukino ubanza Rayon Sports yanganyije na Gor Mahia 1-1, umukino wari wabereye I Kigali mu gihe Young Africans S.C yanyagiriwe muri Algeria na USM Alger ibitego 4-0.

Umukino w’aya makipe yombi utegerejwe kuri uyu wa gatatu tariki ya 16/05/2018 kuri sitade y’igihugu cya Tanzania.
Nsabimana Emmanuel

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X