Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Sogonya Hamisi asanga nta musaruro wategereza ku mukinnyi uva mu myitozo agatungwa n’amandazi

Atariye iminwa umutoza Sogonya Hamisi uzwi ku kazina ka Kishi yatangaje ko amakipe yo mu Rwanda ashonje ndetse na bamwe mu bakinnyi bo mu Rwanda bameze nk’abafite inzara yo mu magufwa kubera imibereho itari myiza na gato ugereranyije n’andi makipe yo hanze akunda guhangana n’ayacu mu bikombe bitandukanye.

Uyu mutoza uzwi muri ruhago nyarwanda kuko amaze gutoza amakipe atandukanye nka Les Citadins, Kiyovu Sports, Police Fc, Espoir na Etincelles Fc, avuga ko kugira ngo umupira wo mu Rwanda utere imbere bisaba ko abakinnyi bahembwa neza ku gihe bakanakora imyitozo neza ndetse bakanarya neza indyo yuzuye. Ahamya ko ruhago nyarwanda idashobora gutera imbere mu gihe mu gihe hakiri abakinnyi bava mu myitozo bakarya amandazi.

Yagize ati “Ikipe zo mu Rwanda zisa nk’aho zenda kunganya umukino uretse ubushobozi kandi nibwo bukora kugira ngo abakinnyi bose bakine neza n’umupira utere imbere. Ubushobozi mvuga ni uguhemberwa ku gihe, agahimbazamusyi no kurya ariko abakinnyi bo mu Rwanda ntabwo barya, niba utabizi ubu abakinnyi bo mu Rwanda bameze nk’abamaze imyaka 10 cyangwa 20 batarya kuko nta ngufu bagira.”

Yongeyeho ko hari amakipe menshi yanyuzemo usanga abakinnyi bayo batungwa na kawunga cyangwa bakirira amandazi na za keke, bakanywa n’icyayi bavuye mu myitozo kubera ubushobozi buke.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

yes - 26/03/2018 saa 06:18

Yes you are right, ahubwo abafite munshingano amakipe icyo kintu mugishakire umuti.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X