Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Staff Legend mu rugamba rwo kwagura bikomeye umuziki Nywarwanda

Umwaka wa 2017 urarangiye uwa 2018 uratangiye,umuhanzi Staff Legend ni umwe mu basore batangiranye ingufu uyu mwaka ndetse akaba azanye ibikorwa umuntu atatinya guhamya ko bizagira umusaruro ukomeye kumuziki nyarwanda.

Staff Legend ni umusore watangiye umuziki mu mwaka wa 2011 akaba yarakoze indirimbo zitandukanye zirimo:Mu ndimi zose,urugamba ,Nyiramwiza nizindi zagiye zakirwa neza nabakunda umuziki Nyarwanda,uretse kuba uyu musore azi kwandika neza indirimbo mubusanzwe afite n’ijwi ryiza rikurura abantu benshi.

Staff Legend uha uimwanya we umuziki kugira ngo agere ku rwego mpuzamahanga,ubu akaba yashyize hanze indirimbo Yise "Rimwe gusa" ikaba iri mu buryo bw’amajwi naho iyamashusho yo ikkaba yitwa "Urugamba" zikoranuye ubuhanga buhanitse.

Uyu musore utajya yisondeka ukunda gukorana nabantu bamenyerewe mu gutunganya umuziki yagiye azikorerwa numuproducer witwa Holy Beat nawe umenyerewe cyane muri aka kazi.

Aganira n’Imirasire.com Staff Legend yagize ati:"Nubwo bigoye ariko umuntu aragerageza akabikora,gusa burya umuziki ni nk’uruganda runini,kuko burya ntirwakorwamo numukozi umwe ariwe muhanzi ngo rutere imbere,bisaba abantu benshi kugira ngo dukore akazi neza.Gusa nyine tu izi ndirimbo ndaziyandikira kandi nkaba nizera neza ko abafana bumuziki nyarwanda bazazikunda kandi bakanshyigikira nkagera ku rwego mpuzamahanga".
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO NSHYA YISE URUGAMBA
https://www.youtube.com/watch?v=TaGYLCtJ678

Christian N.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X