Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

“TEKINIKE” nshya bamwe mu bapasiteri basigaye bakoresha kugira ngo abakristo babo bature Amadorali.

Ntawe utabona ko muri iki gihe amafaranga yabuze. Iyo uganiriye na bamwe mu banyarwanda bakubwira ko barya rimwe ku munsi, abandi bakakubwira ko bagabanije ingano y’ibyo baryaga kugira ngo bazigamire iby’ejo.

No mu nsengero hageze ibura ry’amafranga (Crise) ku buryo abapasiteri benshi bagenda bahindura uburyo basabamo abayoboke babo amafaranga ariko bakoresheje ubuhanga buhanitse.

Uyu munsi rero, isange.com yabateguriye inkuru yo kubaburira kugira ngo ejo mutazagushwa mu mutego wo kubeshywa hato aho mukazisanga mwatanze ibyanyu mu buryo mutari mwateguye mubeshywa ko murimo gukorera umugisha kandi murimo kwibwa.

Muri iki gihe hirya no hino mu nsengero ziyoborwa n’abapasiteri barangamiye ifaranga gusa batitaye ku buzima bw’abayoboke babo, hadutse Tekinike nshya yo kumvisha abayoboke babo ko bagomba gutura amadorali kuko ari cyo gitambo Imana ikeneye muri iki gihe. Kugira ngo babone umugisha wihariye, basabwa gutura amadorali kuko ngo nayo yihariye kurisha amafaranga y’amanyarwanda.

Muri bene aya matorero usanga icyitwa amafranga gishyirwa imbere kurusha ijambo ry’Imana riruhura ndetse rikiza imitima.

NI GUTE ABA BAPASITERI BABIGENZA?

Mu igenzura isange.com yakoze ndetse no mu biganiro yagiye igirana na bamwe mu badiyakoni bakoreshwa ubwo bujura, yasanze abapasiteri bajya gushaka amadorali menshi mu mazu akorerwamo ivunjisha bagasabayo amadorali kuva kuri 1$ kugeza ku 100$. Aya madorali bayazana ari menshi maze bakayakwirakwiza mu bakristo b’abizerwa kuri bo, bakumvikana ko mu gihe cyo gutura no kwitanga bazajya bahaguruka bakabanza kuvuga ko bo bitanze amadorali.

Aya madorali abashumba bayaguriza abo bakristo maze bakumvikana ko bayagarura mu cyibo cy’amaturo akongera kuba ayabo, n’ubutaha bikagenda bityo. Mu gihe cyo gutura, Pasiteri ahagarara ku ruhimbi agahamaraga abatura maze ba bandi yatije ya madorali bagatangira guhaguruka bayatanga ariko babanje kuvuga ko Imana yabategetse kujya batura mu madorali.

Icyo gihe Umushumba ahita ajya mu mwuka akavuga ko imigisha irutana, maze agashitura abaje gusenga batazi uburyo umukino uba wateguwe, uwo munsi bagatura amafaranga y’amanyarwanda ariko bagataha bahiga ko ubutaha nabo bazazana amadorali kugira ngo umugisha bakorera wikube kenshi.

Nguko uko abantu bajyanwa mu gutanga amaturo mu madorali babeshywa umugishwa udasanzwe ariko bakibagirwa ko Yesu yigeze gushimira umukecuru wigeze gutura urumiya rumwe bitewe n’ubushobozi yaje afite mu nzu y’Imana.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kibwa - 30/12/2017 saa 14:39

mujye muva mubukoroni.abo bapastor nibikoresho byabazungu mugukwirakwiza igengabitekerezo zabo.imana iyabakurambere bacu naho izindi nukubeshya
Kanda hano umusubize

UMWIGISHWA WA YESU KRISTO - 30/12/2017 saa 06:42

Reka nsubize Mwenedata HATARI. KWIRWA mu ngo no mu MIHANDA mubwiriza ni igikorwa cyiza rwose. Ariko se MUBWIRIZA IKI ? Kubwiriza IBINYOMA, ni ICYAHA GIKOMEYE. Kandi ibyo binyoma nibyo mwirwa mukwirakwiza mu mihanda y'isi yose. Ese uzi ko n'ABAFARISAYO BIRIRWAGA BABWIRIZA mu bibaya no mu nyanja hose ? Yesu yarababwiye ati: «Mwebwe banditsi N'ABAFARISAYO, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano, kuko MUZEREREZWA mu NYANJA no mu MISOZI, no guhindura umuntu umwe ngo YEMERE IDINI YANYU, ariko iyo ahindutse, mutuma abaruta inkubwe ebyiri kuba UMWANA W'I GEHINOMU » (Mat.23:15). Icyingenzi si ukubwiriza, ahubwo ni ukumenya IBYO UBWIRIZA IBYO ARI BYO. UBWIRIZA IBINYOMA AZABONA ISHYANO. Niba ushaka ko nkwereka IBINYOMA biteye agahinda Idini yawe yigisha, twaganirira kuri Watsapp. Nimero yanjye ni 0727222925. Imana Data iguhe umugisha, mu izina ry'Umwami Yesu Kristo.
Kanda hano umusubize

Hatari - 29/12/2017 saa 05:51

Ndasubiza uwitwa UMWIGISHWA WA YESU KRISTO.Ibyo wanditse nibyo rwose.Ariko ndagusaba gusoma inyandiko ya Ndangiza iri hano hasi.Kera koko,hali iyo bahaga amafaranga Abigishwa ba Yesu kubera ko birirwaga mu nzira no mu ngo z'abantu barimo KUBWIRIZA.Batandukanye na Pastors.Abenshi barakize cyane kubera Icyacumi.Nyamara birirwa muli SHUGURI zabo.Ukababona gusa ku Cyumweru cyangwa ku wa 6 baje gutwara Icyacumi.Nta n'umwe uzabona mu muhanda abwiriza nkuko Yesu n'Abigishwa be birirwaga mu nzira babwiriza.Abakristu babwiriza mu mihanda,muli za Gares,no mu ngo z'abantu,ni Abahamya ba Yehova gusa,kandi bose bakabikora ku buntu kuko Yesu yasabye Abakristu nyakuri gukora umurimo w'imana ku buntu.Bisome muli Matayo 10:8.
Kanda hano umusubize

fjp - 28/12/2017 saa 12:36

Amadini yose ubu nubucuruzi (Busness centers)ahubwo leta iratinze itangire kubaka TVA 18%. Kera abatangag impiya ntibazihaga apastori bagura amazu na namodoka ahenze.aho kugirango abapastori bigisha abantu gukora ahubwo babigisha ubunebw gusa .leta ishyireho umurongo ngenderwaho kuko niyo iba registration. Ataruko abaturage barakomeza kujya mubukene bwokwibwa .

Bayingana Pierre Claver - 28/12/2017 saa 09:50

Kandi niba hari aba Pastors bashinze amatorero bagamije indonke,mubareke kuko Yesu araje abarane na bo.
Kanda hano umusubize

Bayingana Pierre Claver - 28/12/2017 saa 09:47

Bavandimwe,ntekereza ko nta gihano Pastor ahana umuntu udatanze icyacumi cyangwa amaturo.Kandi muri Bible haranditse ngo :Mungeragereshe icyacumi n'amaturo,nzabaha umugisha mubure aho muwukwiza.
Kanda hano umusubize

- 28/12/2017 saa 08:30

Nonese Mwebwe Murashaka ko batazaza Batura Amaturo?bibiya Ivugako ntutagombakuza Mimeteraniro Ntaturo Kandi utarifite Agombakuza kuko Imana iba uziko atar ifite
Kanda hano umusubize

- 27/12/2017 saa 11:36

Nabakora neza tujye tubavuga basi kuko barahari Imana ibahe umugisha kubwumusanzu mutanze
Kanda hano umusubize

james - 27/12/2017 saa 11:24

Mwibagiwe ko mbere yogutura babanza kwigisha ijambo riri muri maraki kugirango bature menshi ndetse ugasanga baturisha abakristo bakurikije uko bicaye maze ugasanga udafite icyo atura akozwe nisoni birababaje cyane
Kanda hano umusubize

UMWIGISHWA WA YESU KRISTO - 27/12/2017 saa 10:11

Igice-3- Ese mu itorero rya mbere, Abakristo nta mafaranga (impiya) batangaga yo GUFASHA ABAKENE, no gutera inkunga ABABWIRIZABUTUMWA ? Barayatangaga rwose. Nyamara NTIYITWAGA AMATURO, ntiyitwaga icyacumi. Yitwaga amazina abiri: UMURIMO W'UBUNTU. (2Kor.8:1-7) GUTANGA NO GUHABWA. (Filipi.4:15-16) >> Aya mafaranga yatangwaga ku bushake NTA GAHATO CGA KWATURIRWAHO IMIVUMO. >> NTAWABARIRWAGA NGO URATANGA AYA NAYA, Ahubwo batangaga buri wese UKO ABWIRIJWE N'UMUTIMA WE. * 2Kor.8:12: «kuko iyo umuntu yemeye GUTANGA AKURIKIJE IBYO AFITE, ibyo birahagije. Nta wukwiriye gutanga ibyo adafite.» * 2Kor.9:7: «Umuntu wese ATANGE NK'UKO ABIGAMBIRIYE MU MUTIMA WE, atinuba kandi ADAHATWA , kuko Imana ikunda utanga anezerewe.» * Ababwiriza butumwa BOSE NTIBAHABWAGA UBWO BUFASHA, kuko utari umushahara. Wahabwaga ubukeneye koko. Urugero, PAWULO na Barinaba, kubera ko bari bafite uburyo babonamo ibibatunga, BANZE GUHABWA UBWO BUFASHA. Cyokora izindi ntumwa zo ZARABWAKIRAGA , kuko nta bundi bushobozi zari zifite. Pawulo nawe yabanje kujya yakira ubwo bufasha,agitangira kuvuga ubutumwa, Ariko nyuma, amaze kubona uko yitunga ( yabohaga amahema : Ibyak.18:1-3 ), UBWO BUFASHA YARABWANZE. * Filipi.4:15-16: « Kandi mwa Bafilipi mwe, namwe ubwanyu muzi yuko ubutumwa bwiza BUGITANGIRA KUBWIRIZWA, ubwo navaga i Makedoniya, nta rindi Torero ryafatanije nanjye mu byo GUTANGA NO GUHABWA, keretse mwebwe mwenyine. Ndetse n'i Tesalonike MWOHEREJEYO IBYO KUNKENURA, si rimwe risa, ahubwo ni kabiri.» * 1Kor.9:4-15 «Mbese ntitwemererwa kurya no kunywa? Ntitwakwemererwa kugira abagore bizera, ngo tujyane na bo, NK'UKO IZINDI NTUMWA ZIGENZA, na bene se b'Umwami Yesu na Kefa? Cyangwa jyewe na Barinaba NI TWE TWENYINE tutemererwa KURUHUKA KWIKORERA ? Ni nde wigeze kuba umusirikare akitunga? Ni nde utera uruzabibu ntarye imbuto zarwo? Cyangwa se ni nde uragira ishyo ntarikame? ... ABANDI KO BAFITE UBWO BUTWARE kuri mwe, NKANSWE TWEBWE? Ariko ntituragakoresha ubwo butware... Ariko jyeweho NTA CYO MURI BYO NAKURIKIJE, kandi sinandikiye ibyo kugira ngo mubinkorere...» >> NTA KIBI kuba abakristo batera INKUNGA ABABWIRIZABUTUMWA mu murimo wo Gutanga no Guhabwa, ahubwo ni Itegeko ry'Umwami. (2Kor.9:14) Icyaha ni ukubyita Amaturo n'icyacumi. Icyaha ni ukubyaka ku gahato n'imivumo rugeretse. Icyaha ni ukubihindura UMUSHAHARA, ku buryo NUFITE AMIKORO ABIHABWA, nkaho ahubwo YAFASHIJE ABAKENE, ahubwo abo bakene bakamufasha ! Biteye agahinda ! * Abahinduye umurimo w'Imana iseta y'ubucuruzi, BAZABONA ISHYANO. *1Tim.6:5: «n'impaka z'abantu BONONEKAYE UBWENGE, bakamyemo ukuri, BIBWIRA YUKO KUBAHA IMANA, ARI INZIRA YO KUBONA INDAMU.» (Iherezo)
Kanda hano umusubize

UMWIGISHWA WA YESU KRISTO - 27/12/2017 saa 10:09

Igice-2- Ubumenyi nyakuri bw'Ijambo ry'Imana butwereka neza, ku buryo budashidikanywaho, ko isezerano rya mbere, Pawulo yita isezerano RY'INSHOREKE, ryatangiriye ku musozi Sinayi, rirangirira ku musozi wa Gologota ku musaraba. (Gal.4:21-31) Isezerano ry'Inshoreke ryasimbuwe n'isezerano rishya, Pawulo yita ISEZERANO RY'UMUGENI, ryatangijwe n'amaraso ya Yesu, (amaraso y'isezerano rishya). Ibintu byose byarangaga isezerano ry'inshoreke BYACYUYE IGIHE, kuko byari IGISHUSHANYO cga IGICUCU cy'Isezerano rishya. (Kolos.2:16-17 / Heb.10:1) Ibitambo, amaturo,.. Byose BYAVUYEHO mu isezerano ry'umugeni ryatangiriye i Gologota ku musaraba. Nibyo Pawulo avuga mu Abaheb.10:5-9: «Ni cyo cyatumye ubwo Yesu yazaga mu isi avuga ati: IBITAMBO N'AMATURO NTIWABISHATSE , Ahubwo wanyiteguriye UMUBIRI. Amaze kuvuga ibyo ngo: Ibitambo N'AMATURO n'ibitambo byokeje, n'ibitambo by'ibyaha NTIWABISHATSE kandi ntiwabyishimiye", (ari byo bitambwa nk'uko amategeko yategetse), aherako aravuga ati"Dore nzanywe no gukora ibyo ushaka." AKURIRAHO IBYA MBERE, gukomeza ibya kabiri.» >> Ibitambo n'Amaturo BYAKUWEHO n'umubiri wa Kristo. Ibi utabyemera AZABONA ISHYANO, kuko aba ateye ishoti igitambo cya Kristo. >> Ese muri mwe NI NDE WATAMBA INKA cga intama ngo nuko Abisiraheli BABITAMBAGA ? Ndakeka nta numwe. Kubera iki mutabitamba ? Nuko BYASIMBUWE n'igitambo cya Kristo. Pawulo rero arasobanura ati: "Ibitambo n'AMATURO ntiwabishatse, Ahubwo wanyiteguriye UMUBIRI." Umubiri wa Kristo wasimbuye SI IBITAMBO BYONYINE, AHUBWO N'AMATURO. Niyo mpamvu nyuma y'urupfu rwa Yesu i Gologota, abakristo batongeye gutamba ibitambo by'inka, BATONGEYE GUTANGA AMATURO N'ICYACUMI. Nta na hamwe wasoma mu itorero rya mbere, ni ukuvuga, mu byakozwe n'intumwa, mu mabaruwa ya Pawulo,... Baka abakristo AMATURO N'ICYACUMI. Nta na hamwe, kuko Pawulo wari kubyaka ubwe yigishaga ko " Ibitambo n'AMATURO byakuweho n'umubiri wa Kristo". (Birakomeza)
Kanda hano umusubize

UMWIGISHWA WA YESU KRISTO - 27/12/2017 saa 10:03

igice-1- Ndashaka kwerekana mu magambo arambuye icyo ibyanditswe byera bivuga ku kuba abakristo bategetswe gutanga AMATURO N'ICYACUMI, cga BATABITEGETSWE. Kera Imana yari ifite ishyanga ryera rya Isiraheli (ryaje gucikamo ibice 2 : Isiraheli na Yuda, nyuma y'urupfu rwa Salomo). Ayo nubwo yari amashyanga yera y'Imana, YATAYE UKURI, Imana ubwayo iyita akabyiniriro ka Maraya OHOLA (Isiraheli), na Maraya OHOLIBA (Yuda), (Ezek.23:1-) Ni nako n'ishyanga rishya rya Kristo, ariryo Yesu yavuze, abwira Abisiraheli, muri Mat.21:43: ati: «Ni cyo gitumye mbabwira yuko ubwami bw'Imana MUZABUNYAGWA , bugahabwa ISHYANGA ryera imbuto zabwo.» I Gologota, ku musaraba, Yesu apfuye, Abisiraheli BANYAZWE ubwami, (Ubu ntabwo bakiri ubwoko bwera bw'Imana), Ubwo bwami bwahawe IRINDI SHYANGA, ari ryo SHYANGA RYA KRISTO, cga Itorero rya Kristo. Nkuko Ishyanga rya Isiraheli na Yuda bataye ukuri, bakitwa Maraya Ohola na Oholiba, Ni nako n'ishyanga rishya rya Kristo RYATAYE UKURI, Imana ubwayo iryita Maraya BABULONI IKOMEYE. (Ibyah.17:1-5) Iryo shyanga rero rishishikajwe no GUSAMBANA N'ABAMI BO MU ISI (Kwivanga muri Politiki), No KWISHAKIRA INDAMU. ABASHUMBA GITO bayoboye ishyanga rya Kristo, bazabona ishyano, kuko BATWAYE URUFUNGUZO RW'UBWAMI bw'Imana, Ntibinjira ubwabo, ndetse n'ushaka kwinjira, ntibamukundira, kubera IBINYOMA BAMWIGISHA. Luka.11:52: «Muzabona ishyano ABIGISHAMATEGEKO, kuko MWATWAYE URUFUNGUZO rw'ubwenge, ubwanyu ntimwinjira, n'abashakaga kwinjira mwarababujije!» (Birakomeza)
Kanda hano umusubize

Musekeweya - 26/12/2017 saa 15:34

None se mvuge iki ???!!!!! Ni akumiro gusa, kandi ubwo ayo madini uyabajije impamvu yitandukanije na Kiliziya Gatolika yakubwira ko ari uko Kiliziya Gatolika yacuruzaga ubuntu bw'Imana (Vente d'indulgence). Mana tabara kandi uze vuba dore abana bawe bakomeje kuyoboka inzira y'ubusambo bitwaje izina ryawe !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Kanda hano umusubize

JESUS - 27/12/2017 saa 14:47

Uri Pirate$
Kanda hano umusubize

Ndangiza - 26/12/2017 saa 14:05

Biteye agahinda.Kubera ko abantu batazi Bible,Pastors babarya amafaranga. Mu Isezerano rya kera,hari amategeko atareba abakristu.Urugero,muli Itangiriro 17:14,imana yetegetse Abayahudi "Gukebwa",ndetse ivuga ko utazakebwa bazamwica.Isezerano rishya risobanura ko iryo tegeko ritareba Abakristu.Icyacumi Pastors barya,cyari kigenewe gusa ubwoko bw'Abalewi kubera impamvu dusoma muli Kubara 18:21-24.Isezerano rishya,ritubuza gusaba Icyacumi.Urugero,muli Matayo 10:8,YESU yadusabye gukora umurimo w'imana ku buntu.Intumwa PAWULO yaduhaye urugero muli Ibyakozwe 20:33,aho avuga ko yakoraga umurimo w'imana adasaba amafaranga,ahubwo agakora n'akandi kazi gasanzwe akitunga.Iyo wahaga Abigishwa ba YESU amafaranga,barakubwiraga ngo "uragapfana n'ayo mafaranga".Byisomere muli Ibyakozwe 8:18-20.Jye n'abandi dusengana bose,tujya mu mihanda tukabwiriza ku buntu,nkuko Yesu n'abigishwa be babigenzaga.Udushatse waduha telephone yawe. Kurya amafaranga y'abantu witwaje Bible,ni icyaha gikomeye kizarimbuza abanyamadini.
Kanda hano umusubize

mbabazijacky - 28/12/2017 saa 00:24

nibyo pe ntibakayobye abantu 0788678619
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X