Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

The Ben, Meddy, Patient Bizimana, Riderman, Knowless , Israel Mbonyi na King James bagiye guhurira mu ndirimbo

The Ben, Meddy, Patient Bizimana, Riderman, Knowless , Israel Mbonyi na King James ni bamwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri iyi minsi haba muri secular na Gospel,bikaba ero bivugwa ko aba bahanzi bahurijwe mu ndirimbo imwe y’agaciro

The Ben, Meddy, Patient Bizimana, Riderman, Knowless , Israel Mbonyi na King James ni bamwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri iyi minsi haba muri secular na Gospel,bikaba ero bivugwa ko aba bahanzi bahurijwe mu ndirimbo imwe y’agaciro

Mu minsi micye iri imbere, harasohoka indirimbo nshya yitwa ’Agaciro Kanjye’ yahurijwemo abahanzi b’ibyamamare mu muziki nyarwanda. Ni indirimbo yakozwe n’Ikigega Agaciro Development Fund kigamije gufasha no guhamagarira Abanyarwanda kwishakamo ibisubizo mu gihe abaterankunga batubahirije amasezerano y’ubufatanye.

Iyi ndirimbo ’Agaciro Kanjye’ igiye kujya hanze izaba yumvikanamo amajwi ya bamwe mu bahanzi nyarwanda bakomeye mu muziki wa hano mu Rwanda ndetse no mu karere k’Afrika yUburasirazuba. Abahanzi baririmbye muri iyi ndirimbo igiye kujya hanze ni barindwi, abo akaba ari; The Ben, Meddy, Patient Bizimana, Riderman, Knowless Butera, Israel Mbonyi na King James.

Nk’uko bigaragara ku ifoto yashyizwe hanze iriho abahanzi baririmbye muri iyi ndirimbo, Patient Bizimana na Israel Mbonyi ni bo bahanzi bonyine bakora umuziki wa wo kuramya no guhimbaza Imana bifashishijwe muri iyi ndirimbo ’Agaciro Kanjye’. Knowless Butera ni we muhanzikazi rukumbi uri muri iyi ndirimbo mu gihe Gatsinzi Emery [Riderman] ari we muraperi rukumbi uzumvikana muri iyi ndirimbo.

Ntabano Jean Bosco umukozi ushinzwe ubukangurambaga no gukusanya inkunga y’Agaciro Development Fund yatangaje ko iyi ndirimbo ’Agaciro Kanjye’ izajya hanze mu minsi micye iri imbere. Ni ndirimbo ihamagarira abanyarwanda kwiha agaciro bagaharanira kwigira mu rwego rwo kubaka u Rwanda. Abahanzi baririmbye muri iyi ndirimbo, bumvikana mu gace gato kagiye hanze baririmba ko uretse n’amafaranga bibaye ngombwa n’ubuzima twabutanga bakitangira igihugu cyabo cy’u Rwanda.

Christian N.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 11/05/2018 saa 14:53

Israel Mbonye Abaye Akatheo Karabaye Ngovayurore
Kanda hano umusubize

riza clemence - 10/05/2018 saa 03:07

nibyiza cyane turabyishimiye cyane kd turabashyigikiiye kbs
Kanda hano umusubize

enick - 8/05/2018 saa 12:37

Bravo kbsa
Kanda hano umusubize

- 7/05/2018 saa 16:22

MFITAMANSIKO YOKUYUMVA NKUNDAMO KING JAMUS INIMERO YANJE 0778444336
Kanda hano umusubize

- 7/05/2018 saa 12:08

NONEIYONDIRIMBOKONDBYOTUZININDAYISABA?IZIRAHERI
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X