Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

The Ben na Bruce Melodie begukanye ibihembo bikomeye muri HiPipo Music Awards

Abahanzi bane bo mu Rwanda begukanye ibihembo bari bahataniye mu bya HiPipo Music Awards bikomeye muri Uganda, The Ben na Bruce Melodie bashimirwa ku rwego rwa Afurika y’Uburasirazuba.

Ibirori byo gutanga ibi bihembo byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 17 Werurwe 2018, muri Kampala Serena Hotel. Byitabiriwe n’abahanzi bakomeye muri Uganda n’abafite aho bahurira n’uruganda rw’umuziki muri icyo gihugu.

Ibihembo bikomeye byihariwe n’abahanzi barimo Sheebah, Radio & Weasel, Eddy Kenzo n’abandi. Abategura iki gikorwa banageneye ibihembo abakorera umuziki muri Afurika y’Uburasirazuba ndetse hanatangwa ibyo ku rwego rwa Afurika.

The Ben na Bruce Melodie ni bo bahanzi b’Abanyarwanda babashije kwegukana ibihembo bikomeye mu byiciro bibahuza n’abahanzi bo hanze y’u Rwanda. Knowless na Meddy na bo bahembwe ku rwego rw’igihugu nk’abahanzi bakoze ibihangano byakunzwe cyane.

Bruce Melodie uheruka kwigaragaza muri Coke Studio Africa muri ibi bihembo bya HiPipo yagizwe umuhanzi mushya wigaragaje muri Afurika y’Uburasirazuba ahiga abandi barimo Ben Pol, Darassa, Lydia Jazmine, Meddy, Nyashinski, The Band BeCa, The Ben na Ykee Benda mu cyiciro cya “East Africa Best Breakthrough Artist.”

JPEG - 214.4 kb
Bruce Melodie uheruka kujya muri Coke Studio Africa yahawe igihembo nk’umuhanzi mushya wigaragaje muri Afurika y’Uburasirazuba

Indirimbo “Binkolera” ya The Ben na Sheebah yahawe igihembo cya Best East African Collabo iza imbere y’izindi zakozwe n’abahanzi bakomeye nka “Babiee” ya Avril na A Pass, “Barua Kwa Mama” ya Bahati na Eddy Kenzo, “Just a Dance” ya Buravan na AY, “Owooma” ya Charly & Nina na Geosteady, “Throne” ya Navio na King Kaka, “Body” ya Rabadaba na Jody ndetse n’iyitwa “Nikungushe” ya Willy Paul na Rayvanny.

Knowless yahawe igihembo cy’umuhanzi wakoze amashusho y’indirimbo meza, abikesha iyitwa “Uzagaruke” yari ihatanye na “Zahabu” ya Charly & Nina, “Ntawamusimbura” ya Meddy na “Habibi” ya The Ben.

“Slowly” ya Meddy yagizwe indirimbo y’umwaka mu cyiciro cy’abahanzi bo mu Rwanda, yari ihataniye icyo gihembo na “Ikinya” ya Bruce Melodie, “Winning Team” ya Knowless, “Face to Face” ya Charly & Nina, “Wabulila Wa” ya Deejay Pius, “Thank You” ya The Ben na Tom Close, “Mama” ya Urban Boyz na “Nk’uko njya mbirota” ya Yverry.

Mu birori byatangiwemo ibihembo bya HiPipo habayeho umwanya wo guha icyubahiro Mowzey Radio witabye Imana ndetse yanagenewe igihembo nk’umwanditsi w’indirimbo warushije abandi mu mwaka ushize.

Ibihembo bya HiPipo Music Awards biri ku isonga mu bikomeye muri Uganda ni ku nshuro ya gatandatu byari bitanzwe.

Uko ibihembo byose byatanzwe

Muri Afurika

-  Africa Song of the Year: Diamond Platnumz Ft. Ne-Yo – Marry You
-  Africa Video of the Year: Mafikizolo – Love Potion
-  Best Francophone Africa: Act Toofan – Terre
-  Africa Best Female Artist: Tiwa Savage
-  Best Song from Western Africa: Davido – IF
-  Best Song from Southern Africa: Roberto – Into You

Muri Afurika y’Uburasirazuba

- Song of the Year Kenya: Nyashinski – Malaika
- Song of the Year Tanzania: AliKiba – Seduce Me
- Song of the Year Rwanda: Meddy – Slowly
- Rwanda Video of the Year: Butera Knowless – Uzagaruke
- East Africa Super Hit: Darassa Ft. Ben Pol – Muziki
- East Africa Best Video: Diamond Platnumz – Eneka
- East Africa Best Breakthrough Artist: Bruce Melodie
- Best East African Collabo: Sheebah Ft. The Ben – Binkolera
- East Africa Best Female Artist: Vanessa Mdee

Uganda

- Artist Of The Year: Sheebah
- Best Female Artist: Sheebah
- Best Male Artist: David Lutalo
- Best Duo/Group: Radio and Weasel
- Best Breakthrough Artist: Fik Fameica
- Best A-Cappella Group: Canaan Gents
- Must Watch Talent: Nina Roz
- Best DJ: Selector Jay
- Album Of The Year: Sheebah – Karma Queen
- Video Of The Year: Eddy Kenzo – Jubilation
- Song Of The Year (Uganda): Radio & Weasel & B2C – Gutamiiza
- Best Audio Producer: Eno Beats
- Best Video Director: Ng Filmz – Dir. Nolton
- Best Video Editing and Visual Effects:Dir. Cyril Ducottet for “Missing You”
- Best Song Writer: Moses Radio
- Best Hip-Hop/Rap Song: Fik Fameica – Kutama
- Best RnB/Soul Song: Naava Grey – Ndi Ndi Ndi
- Best Ragga Dancehall Song: Slick Stuart & Roja – Eva
- Best Reggae Song: Bruno K – One For The Road
- Best Religious Song: Swahaba Kasumba – Mwebale Okusiiba
- Best Band Song: Mary Bata – Tugenda Komawa
- Best Contemporary Folk Song: Kapalaga Baibe – Omwana Wa Maama
- Best Kadongo Kamu Song: Jackie Kizito – Zirindaba
- Best Zouk Song: Geosteady Ft Charly & Nina – Owooma
- Best Afrobeat Song: Roden Y Kabako Ft Sheebah & Fik Fameica – Sitani Tonkema
- Best Afropop Song: Rema – Banyabo
- Best Social Message (Inspirational ACT):Rema – Banyabo
- Raising Diva Stand Out Act: Spice Diana – Anti Kale
- Best School Act: Buddo SS- This Is Buddo
- Best Song from Eastern Region: Afande Miah Ft. Roo Ya Simba – Tunaweza
- Best Song from Northern Region: Pretty B – ”Dwoka Dwoni Piny’
- Best Song from Southern Region: Navy Kayz and Trisha – Neighbor Ebintu byo
- Best Song from Western Region: Ray G Rhiganz – Nuunu
- Life Time Achievement Award: Paul Saka
- Video Trailblazer Award: Waka Stars for Anti Kale
- Decade Video Vanguard Award: Navio
- Best Gospel Act: New Chapter – Bingi
- Best Global Act: Triplets Ghetto Kids – French Montana – Unforgettable ft. Swae Lee
- Life Time Achievement Award: Fred Sebatta

JPEG - 56.1 kb
Mowzey Radio yibutswe mu birori bya HiPipo Music Award

JPEG - 63.1 kb
Igihembo cyagenewe Radio witabye Imana

JPEG - 94.9 kb
The Ben yegukanye igihembo abikesha ’Binkorela’ yakoranye na Sheebah
JPEG - 118.9 kb
’Slowly’ ya Meddy yagizwe indirimbo y’umwaka mu zakozwe n’abahanzi bo mu Rwanda

JPEG - 188.5 kb
’Uzagaruke’ ya Knowless yatowe nk’indirimbo ifite amashusho meza mu z’Abanyarwanda
JPEG - 225.3 kb
Ibirori byo gutanga ibihembo bya HiPipo Music Awards byabereye muri Kampala Serena Hotel muri Uganda
Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X