Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

The ben yatangaje igihe azashingira urugo

Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yatangaje ko ahugijwe no gutegura indirimbo nshya ari gukorana n’abahanzi batandukanye barimo Meddy, Tiwa Savage n’itsinda rya Sauti Sol ngo yizeye ko abafana be bazanyurwa n’ibyo bihangano.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yahaye Radio Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Werurwe 2018. The Ben yatangaje ko ari gukora ku mishinga y’indirimbo afitanye na bamwe mu bahanzi bakomeye bo ku mugabane wa Afurika barimo umuhanzikazi Tiwa Sivage ugezweho muri iyi minsi n’itsinda rya Sauti Sol bo muri Kenya.

The Ben yakomeje atangaza ko indirimbo ari gukorana n’aba bahanzi babiri zishoboza kujya hanze muri Gicurasi 2018. Yanakomeje avuga ko we na Meddy bari gusoza umushinga w’indirimbo bahuriyemo aho avuga ko iyo ndirimbo ari iya Meddy. Yijeje abafana b’abo bombi ko bazanyurwa n’iyo ndirimbo.

Mu buzima busanzwe, The Ben yavuze ko yifuza gutura mu Rwanda nubwo igihe azagarukira atarakimenya. Avuga ashidikanya ko umwaka wa 2019 cyangwa muri 2020 ashobora kuzaba atuye mu Rwanda ari naho yahereye anakomoza ku bijyanye no gushinga urugo.

Nk’undi wese akeneye umuryango, The Ben yavuze ko bimukundiye muri 2020 yaba yashinze urugo kabone n’ubwo yahakanye ko afite umukunzi. The Ben yavuze ko adakunda gushyira hanze ubuzima bwe bwite gusa ngo azakora ubukwe mu myaka ibiri iri imbere.

The Ben yagize ati:”Bishobotse nko mu myaka ibiri. [Akubita agatwenge]. Nakwiteje ndabizi ariko birashoboka (yavugaga gushinga urugo) mu myaka ibiri’. Ngo umwaka wa 2020 ushobora kuzamubera umwaka udasanzwe kuri we kuko ari bwo ashobora kuzaza gutura mu Rwanda akaba ari nabwo akora ubukwe. Yagize ati :”2020 ishobora kuzaba idasanzwe ariko nanone ni nk’uko byaba muri 2019 ntawamenya.

Abajijwe niba afite umukunzi yasetse cyane avuga ko uwo mukobwa adahari kandi ko igihe kitararenga ku buryo yakwiheba. Yagize ati: ‘Ndi umuntu ugerageza guhisha ibintu kugeza igihe gikwiriye kigeze ngo mbitanze"

Muri iki kiganiro kandi The Ben yavuze ko kuba atari mu Rwanda hari amahirwe menshi akomeje kubura dore ko hari kompanyi nyinshi z’ubucuruzi zimusaba gukorana nawe akabamamariza ariko agasabwa kuba ari mu Rwanda, ibintu avuga ko bimugora cyane ku buryo yatangiye gutekereza uko yaza gutura mu gihugu cy’u Rwanda.

Yavuze ko nk’abanyamuziki bo mu Rwanda ariko bibera mu muhanga hari amahirwe menshi bakomeje kubura ari nayo mpamvu yatangiye gutekereza uburyo yajya aza mu Rwanda kenshi ku buryo abamushaka mu bijyanye n’ubucuruzi byajya biborohera.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X