Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

The Ben yatunguranye mu gitaramo cyahurije hamwe ibyamamare muri Afurika – Amafoto

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru nibwo abahanzi batandukanye b’ibihangange baraye baririmbye mu gitaramo kiswe Mo Ibrahim Foundation Concert. Ni igitaramo cyacuranzwemo n’abanyeshuri biga mu ishuli ryigisha umuziki i Muhanga.

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru nibwo abahanzi batandukanye b’ibihangange baraye bariribye mu gitaramo kiswe Mo Ibrahim Foundation Concert. Ni igitaramo cyacuranzwemo n’abanyeshuri biga mu ishuli ryigisha umuziki i Muhanga.

Umwe mu bahanzi bo mu Rwanda baririmbye muri iki gitaramo ni The Ben waje atunguranye cyane ko mbere atari yasohotse ku rutonde rw’abahanzi bari kuririmba muri iki gitaramo.

The Ben yashimiye Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ku iterambere amaze kugeza ku Rwanda ndetse aboneraho ku mutura indirimbo yise Thank You yakoranye na Tom Close.

Abandi bahanzi basusurukije abantu bitabiriye iki gitaramo ni abanyakenya bibumbiye mu itsinda rya Souti Sol. Aba basore ba Sauti Sol bacuranze mu buryo bwa Semi Live. Babanje gusaba ko hafatwa umunota umwe wo kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi.

Itsinda rya Sauti Sol kandi ryatangaje kandi bari hafi gushyira hanze indirimbo 2 imwe bakoranye na Mani Martin n’indi bakoranye na The Ben.

Charly na Nina nabo nk’ibisanzwe ku majwi yabo meza basusurukije abari aha ariko ku rundi ruhande bagaragaye nk’abafite intege nke ku rubyiniro.

Umusore Mr P wahoze aririmbana n’impanga ye muri P Square, niwe washoje igitaramo. Yaririmbye indirimbo ze ku giti cye harimo nka For my head, Cool it down, Into my eyes aherutse gushyira hanze.

Mr P yabonye abantu batazi izo ndirimbo ze ku giti cye, maze ahitamo kuririmba indirimbo za P. Square itsinda yahozemo n’umuvandimwe we nibwo abantu bagiye mu bicu maze barishima barararirimbana karahava.

Uyu muhanzi yahise anatangaza ko arihafi gushyira hanze indi ndirimbo izaba iri kucyo yise My mini music series mbese indirimbo z’uruhererekane.

JPEG - 64 kb
Mr P ari kumwe n’umunyemari Mo Ibrahim umuterankunga ukomeye w’iki gitaramo
JPEG - 100.9 kb
Souti Sol yashimishije abari aha.
JPEG - 81.3 kb
Charly na Nina ni uku bari bameze ku rubyiniro
JPEG - 68 kb
Umwe mu bagize itsinda rya Souti Sol ku rubyiniro
JPEG - 49.2 kb
The Ben yasusurukije abantu karahava
JPEG - 73.2 kb
The Ben yashimishije abakunzi be
JPEG - 67.3 kb
Abanyeshuri biga mu ishuri ryigisha umuziki i Muhanga nibo bafashije abahanzi muri iki gitaramo


Christian N.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X