Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Theo Bosebabireba ngo yemereye ADEPR ko yasambanye akabyara abana batatu

Uwiringiyimana Theogene,wahimbwe Theo Bosebabirebwa,ni umuhanzi ubarizwa mu itorero ADEPR.Uyu mugabo ubusanzwe ufite abana barenga bane ku mugorewe babana mu minsi ishize ngo yemereye ubuyobozi bw’iri torero ko yasambanye akabyara abana batatu gusa ntiyigeze asobanura ko yababyaye ku mugore umwe cg ku batandukanye.


Hamwe n’ibyo rero hakiyongeraho ibindi byaha bitandukanye ngo yagiye akora,itorero rya ADEPR Kicukiro uyu muhanzi asanzwe abarizwamo ryafashe icyemezo cyo kumuhagarika ndetse n’ibihangano bye ntbyongere gucurangwa mu nsengero z’iri torero kugeza asabye imbabazi.

Rubazinda uyobora urusengero Theo yabarizwagamo,yabwiye itangazamakuru ko mbere yo kumuhagarika babanje kubimubwira ndetse nawe abemerera ko yaguye maze bahitamo kumutenga kugeza ubwo azasaba imbabazi.

yagize ati"Twaramuhagaritse kubera ko yakoze ibyaha, muri make twasanze yaraguye kandi tubimubajije na we arabitwemerera hanyuma tumubwira ko tumuhagaritse, ntabwo akiri umukirisitu wacu, azongera kuba umukirisitu wacu ari uko yamaze gusaba imbabazi itorero mu ruhame ndetse akanasaba imbabazi abo yahemukiye.”

Muri Werurwe 2017 nibwo Imirasire yaganiriye na Theo Bosebabireba abazwa impamvu akunze gushinzwa ubusinzi n’ubusambanyi maze avuga ko nyirabayazana ari ibihangano yagiye akorana n’abahanzi bazwi nk’abaririmba indirimbo z’isi bityo abantu bakuririra ku kantu gato.

Uyu mukozi w’Imana yavuze ko yamaze kwiyakira kuko abona ibimuvugwaho byose byo kumuharabika ari ibigeragezo Satani aba yamwoherereje ngo bimukure mu gakiza,ariko nk’umuntu wamaze guhishurirwa ibanga ry’agakiza agashikama.

Kuba aherutse kwemerera itorero rye rero ko yasambanye akabyara ku ruhande abana batatu,ni kimwe mu bigaragaza ko agenda abeshya itangazamakuru kugeza ubwo ashyizwe ahabona.

Theo Bosebabireba wamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Ingoma yawe’,Ikizurubwa,Bugacya, yagiye agaruka mu itangazamakuru kenshi avugwaho byinshi bitandukanye mu minsi ishize ,ndetse no muri Nyakanga 2012 byigeze gukwirakwira hose ko uyu mugabo yatawe muri yombi n’ inzego zishinzwe umutekano nyuma y’umwuka utari mwiza wagaragaye hagati ye n’umugore we ariko akaza kurekurwa.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 14/01/2018 saa 03:03

EREGA AKABAYE ICYWENDE NTIKOGA NIYO KO NTIGASHIRA IMPUMIRO NZIZA , MUMUREKE AKOMEZE YIVURUGUTE! NUBUNDI NTAKABURIMVANO!
Kanda hano umusubize

KANAMUGIRE Sylvain - 13/01/2018 saa 04:31

Kare kose se mwabonaga ari umukristo nyawe ? Uretse ko hari n'abandi benshi biyita abakozi b'Imana babeshya ahaaaa si abaririmbyi si abapasiteri bose kimwe . Ariko si bose da ! Ndabazi shaaaaaa!
Kanda hano umusubize

Nahm Nalyson Nday - 12/01/2018 saa 20:57

Bose babireba yahagaritswe hageze kuko yarikuyeko urupfasoni kubwivyo nasabako abayobozi bitorero ntibaze bihutekumusubiza mumurimo azorindire imyaka 3 babanze mamugenzure imyitwarireye kuko yatukishije umurimo yakora
Kanda hano umusubize

Manzi - 12/01/2018 saa 10:00

None se iyumuntu ahagaritswe bigomba gushyirwa mwitangazamakuru?? aho harimo akantu.
Kanda hano umusubize

rukagana - 12/01/2018 saa 07:56

kwatura ni kimwe mubigaragaza ko umuntu yababajwe n/icyaha kandi atazongera dawidi yarasambanye kandi arica nyamara ntibyatumye Imana itamubabarira Uwiteka amufashe ntakongere gusubira inyuma ukundi kandi yumve atuje kuko nta teka yaciriweho
Kanda hano umusubize

rukagana - 12/01/2018 saa 07:53

kwatura ni kimwe mubigaragaza ko umuntu yababajwe n/icyaha kandi atazongera dawidi yarasambanye kandi arica nyamara ntibyatumye Imana itamubabarira Uwiteka amufashe ntakongere gusubira inyuma ukundi kandi yumve atuje kuko nta teka yaciriweho
Kanda hano umusubize

Fufu - 12/01/2018 saa 00:43

fa ta cash http://vxmoney.club/2120737611119/
Kanda hano umusubize

Fufu - 12/01/2018 saa 00:42

fata cash http://vxmoney.club/2120737611119/
Kanda hano umusubize

Murokore - 10/01/2018 saa 04:42

Yaraguye se ubundi yari ahagaze?, cyangwa siwe wivugiragako ari mayibobo? Ntawe utokora ifuku ntanutega inzaratsi igihomora, bajye birirwa bashushanya abafite mumutwe hakeya
Kanda hano umusubize

KESIN NICOLE - 11/01/2018 saa 09:22

EREGA N'UBUNDI AJYA GUKORANA INDIRIMBO NA SENDERI MUBIKI NTAKISHUSHANYE IMBERE YABAYOBOKE BA ADEPR
Kanda hano umusubize

HABIMANA EMMANUEL - 14/01/2018 saa 05:10

KO MBONA THEO BOSE BABIREBA AGIYE KU MERA NKA DAWIDI SE GUSA NTI TUZA MUCIREHO ITEKA
Kanda hano umusubize

Adolph - 9/01/2018 saa 23:30

Aba nyarwanda nimbwa kabisa,iyo umuntu abumvirije bariko bavuga Imana umuntu yakwibwira ko bashitse mwijuru
Kanda hano umusubize

Nahm Nalyson Nday - 12/01/2018 saa 20:52

Kirazira kuvugako abanyarwanda arimbwa Imana ikubabarire.uyonawe bose babireba itorero ryakozeneza kuba baramuhagaritse nagende yihane azabone gusubira mumurimo vyongeyeho abarongozi bitorero ntibazokwihute kumusubiza mumurimo barabanza bamugenzure cyabura imyaka 3 murakoze
Kanda hano umusubize

abodu - 9/01/2018 saa 13:22

teo yihangane icyoni kigeragezo
Kanda hano umusubize

KESIN NICOLE - 11/01/2018 saa 09:27

IHANGANE NYINE NIKO BIGENZE
Kanda hano umusubize

Nsabimana elie - 12/01/2018 saa 16:53

None ko teo yaguy arafat ibinyobw vyose?ntakija gusenga?
Kanda hano umusubize

KALISA - 9/01/2018 saa 12:10

Theo Bosebabireba agize ubutwari bwo kuvuga ko akora ibyaha.Aba Stars benshi byitwa ko "bakora indirimbo z'imana",nyamara benshi barasambana.Ikindi kandi,benshi baririmba kubera gushaka ifaranga,bagurisha indirimbo zabo kuli CD.Yesu yadusabye "gukorera imana ku buntu" nkuko muli Matayo 10:8.Abantu bubaha imana ku munwa gusa,nyamara umutima uri kure y'imana nkuko Matayo 15:8 havuga.Indirimbo zabo zibabaza imana cyane.Kuvuga ijambo imana gusa,sibyo bikugira umukristu nyakuri.Keretse iyo ukora ibyo imana idusaba.Urugero,Abafarisayo basengaga imana cyane.Nyamara Yesu yavuze ko bakomoka kuli Satani,kubera ko bakoraga ibyo imana itubuza byinshi.N'ubu niko bimeze.Muli Matayo 7:13-14,Yesu yavuze ko akakristu nyakuri ari bake cyane.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X