Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ubujurire bwa Rayon Sports bwateshejwe agaciro muri CAF

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Afurika (CAF) yatesheje agaciro ubujurire bwa Rayon Sports n’abayobozi bayo bahanwe ndetse FERWAFA na Polisi byitabazwa mu ishyirwa mu bikorwa ryabyo.

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Afurika (CAF) yatesheje agaciro ubujurire bwa Rayon Sports n’abayobozi bayo bahanwe ndetse FERWAFA na Polisi byitabazwa mu ishyirwa mu bikorwa ryabyo.

Mu ntangiriro z’ukwezi gushize ni bwo CAF yafatiye ibihano bamwe mu bayobozi b’ikipe ya Rayon Sports bashinjwa gushaka gutanga ruswa ku mukino wo kwishyura iyi kipe yahuyemo na LLBA yo mu Burundi mu ijonjora ribanza rya CAF Champions League.

Icyo gihe Rayon Sports yaciwe ibihumbi 15,000 by’amadolari ya Amerika, ndetse bamwe mu bari abayobozi bayo bahagarikwa mu bikorwa by’umupira w’amaguru barimo Muhirwa Prosper (wari visi president) Rukundo Patrick (wahoze ari umubitsi wayo), Mudaheranwa Shaffy (wahoze ari mu kanama gashakira abakinnyi) na Nkusi Jean Paul.

Icyo gihe Rayon Sports yahise ijurira aya mande yaciwe ndetse na Muhirwa Prosper ajuririra ibi bihano yahawe.

Gusa mu nama yaraye ihuje ubuyobozi bwa Rayon Sports n’abafana bayo yiga ku myitwarire yaranze Muhirwa Prosper n’agatsiko k’abantu bafatanyije kurwanya ubuyobozi bwa Rayon Sports yemeje ko ibihano byagumishijweho uko byari byagenwe mbere.

CAF yamaze kwandikira FERWAFA iyisaba gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryabyo uko byabakabaye kuko bitubahirijwe byagira ingaruka zikomeye kuri Rayon Sports.

FERWAFA nayo yahise yandikira Rayon Sports ndetse inamenyesha Polisi iyisaba ubufasha mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa by’ibi bihano.

Muhirwa Prosper umaze iminsi ashinjwa guteza umwiryane n’umwuka mubi muri Rayon Sports ndetse yari yatanze ibihumbi 3 by’amadorali y’amerika ngo ajurire ibi bihano yari yarahawe nubwo byaje guteshwa agaciro.
Nsabimana Emmanuel

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Jean Pierre - 11/05/2018 saa 16:50

Nibahamwanicyaha,bazahanwen,Amategeko.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X