Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Udushya twitezwe mu isiganwa ry’imodoka i Kigali muri iyi weekend

Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa mu modoka ‘Rwanda Automobile Club’, ryateguye amasiganwa ya mbere y’umwaka wa 2018 azakinwa mu mpera z’iki cyumweru; ibirori byo kuyatangiza ku mugaragaro bikaba biteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Werurwe rwagati mu Mujyi wa Kigali.


Iri siganwa ryiswe “Rallye de l’Est” rizabera mu mihanda ya Kimironko- AZAM- Bumbogo na Ndera ku Cyumweru tariki 25 Werurwe 2018 kuva saa tatu kugera saa cyenda ariko ibirori byo kuritangiza bizabera rwagati mu Mujyi wa Kigali kuri CHIC kuri uyu wa Gatandatu nimugoroba kuva saa kumi kugera saa moya.

Umuyobozi w’abategura Rallye de l’Est, Rutabingwa Fernand, yatangarije ko Rallye yo mu mpera z’iki cyumweru izaba ikomeye irimo n’ihangana rikomeye kuko abakinnyi bose bazaba bashaka gutangira umwaka begukana amanota menshi.

Yagize ati “Umunsi wa mbere bizaba ari ukwiyerekana kw’imodoka zisanzwe n’imodoka za rallye bibere kuri CHIC muri parikingi yaho. Ku Cyumweru tuzajya mu Karere ka Gasabo, niho tuzakinira. Kugeza ubu imodoka zimaze kwemezwa ni Subaru eshatu,
Toyota Celica ebyiri Peugeot ebyiri n’indi
Toyota Avensis imwe.”

Yongeyeho ati “Izaba iryoshye kuko buri mukinnyi arifuza gutangira umwaka ahagaze neza mu manota kuko iyi ari yo ya mbere. Kugeza ubu twizeye ko izanitabirwa n’Abarundi batatu n’Umunya-Uganda umwe.”

Muri uyu mwaka hateganyijwe amasiganwa atandukanye arimo Rallye izabera i Huye hagati ya tariki 2-3 Kamena yo kwibuka, Pearl of Africa Uganda Rally izabera Uganda hagati ya tariki 20-22 Nyakanga, tariki 8 Nzeri hazaba Rally Sprint, haati ya tariki 5-6 Ukwakira habe Rwanda Mountain Gorilla Rally 2018, umwaka w’amasiganwa y’amamodoka usozwe na Rallye des Mille Collines iteganyijwe hagati ya tariki 7-8 Ukuboza.

Christian N.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X