Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Uko nariye inyama z’ abavandimwe bajye 19 tuvukana

Nitwa Ester mfite imyaka 22. Ndakijijwe kandi nkunda Imana cyane ninayo mpamvu nahisemo gutanga ubu buhamya kuko ndabizi biragoye ko mwakwemera ko ari ukuri ariko ndashima Imana yo mu ijuru yo yashoboje ikampa imbaraga zo ku buvuga imbere y’ abantu.

Nitwa Ester mfite imyaka 22. Ndakijijwe kandi nkunda Imana cyane ninayo mpamvu nahisemo gutanga ubu buhamya kuko ndabizi biragoye ko mwakwemera ko ari ukuri ariko ndashima Imana yo mu ijuru yo yashoboje ikampa imbaraga zo ku buvuga imbere y’ abantu.

Inkuru yajye itangirira aha,” mu myaka 22 ishize navukiye ahitwa Sumbawanga mu giturage cya Rukwa, icyo gihe nasaga nkaho arijye mwana umwe wenyine wo mu muryango w’ iwacu, doreko ababyeyi bajye babarizwaga mu mujyi wa Dar es Saalam ahitwa Tegeta. Ubwo Mama ubyara yaratwite inda yajye byamusabye ko yerekeza Sumbawanga aho ababyeyi ba Data bari batuye kugirango abe ariho abyarira kuko Dar es Saalam ntamuryango twahagiraga washoboraga kwita kuri Mama igihe azaba yibarutse , kandi na Data nawe ntibyari kumworohera kwita kuri Mama kandi yagombaga no gushaka ibibatunga.

Ubwo Mama yajyaga Sumbawanga icyogihe inda yajye yari ifite amezi 8, bidatinze hashize ukwezi ndavuka nza rwose ndi umwana muzima udafite ikibazo na kimwe, byari ibyishimo mu muryango ku mvako Mama yibarutse neza Umwama muzima kandi nawe akaba ari muzima Ntakibazo afite , kubera ibyo byishimo barimo bahisemo no kunyita Ester kugirangio nitiranwe na Nyogokuru ubyara Papa, Icyogihe Nyogokuru nawe yaranezerewe cyane kuko bampaye izina rye kuva icyo gihe yahise asezeranya Mama ko azakora ibishoboka byose akanyitaho kuko bampaye izina rye.

Mama yaje gutura kwa Nyogokuru mu gihe kingana n’amezi 3, gusa maze kugira nkamezi 2 Mama yaje gusubira mu mujyi wa Dar es saalam kureba Data. Ubuzima nti bwari bubi cyane cyangwa se bwiza … kuko barakodeshaga kandi bose wabonaga banyuzwe n’ ubuzima babayeho

Maze umwaka 1 n’ amezi arenga Mama yaje kurwara Kanseri mu nkondo y’ umura ibi byatumye ava amaraso meshi cyane mu bice byibanga, Data agerageza uko ashoboye ngo arebe ko hari icyo yakora ku buzima bwa Mama gusa byarangaga kuko buri uko iminsi yarushagaho kugenda niko ubuzima bwa Mama bwarushagaho kumera nabi cyane.

Hashize amezi agera mu 8 Mama ahuye nubwo burwayi, tariki ya 21/07/1992 Mama yaje gupfira murugo turi ahitwa Tegeta. Byari bikomeye kuri Data kuko nicyo gihe nari mfite imyaka 2 gusa y’ amavuko kuko no mu byo yibazaga cyane harimo n’uburyo azandera(nazabaho)

Umurambo wa Mama wajyanywe kwa muganga kugirango Data abanze yitegure uburyo bwo kumushyingura Data yagerageje gusaba nyirinzu ko yareka gahunda zose zigakorerwa aho, arko kuko twari tumaze kuba abizerwa baje kwemerera Data, Data yagerageje gushaka amafaranga kugirango abashe kujya gushyingura Mama mu cyaro iwabo kuko ni naho ababyeyi bayara Mama babaga… Byaje gukunda umurambo wa Mama bawerekeza mu giturage cya Mbeya kuko ariho ababyeyi ba Mama bari batuye.

Ibyo byose byakozwe kugirango n’ababyeyi babyara Mama babashe kuba basezera ku murambo wa Mama, ibyo bikorwa byose byadufashe iminsi 2, Nyuma yo gushyingura Mama Data yaje kumfata anyerekeza Sumbawanga kwa Nyogokuru na Sogokuru, gusa Mbere yuko duhaguruka Nyogokuru ubyara Mama yansabye Data ngo nsigare aho doreko hari n’abana 2 ba Mama mukuru nawe wa pfuye mu myaka 5 ishize

Yanze kunsiga aho ahitamo kujyana ku babyeyi be… twahageze amahoro kandi banatwakiriye neza , nubwo bose wabonaga bari kurizwa nibyabaye kuri Mama, nyuma yaho amarira yaje guhagarara bigeze aho ibiganiro byajye biba biratangiye, ku munsi wa kabiri Data asaba gusubira Dar es saalam kujya kugira ibyo atunganya doreko yavugaga ko byishi yabisize bitameze neza kubera urupfu rwa Mama

Nyogokuru yavuganye na Data ko ngomba kuba aho ngaho gusa nawe ntiyatinze kuko yahise yizeza Data ko atagomba kugira ikibazo nakimwe agira ko azakora ibishoboka byose singire ikibazo na kimwe ngira, icyo gihe baganira Sogokuru we yaracecetse gusa nta kintu nakimwe yavugaga doreko yari yisaziye cyane.. barangije Sogokuru abwira Data ijambo rimwe ati,” Wihangane ubu nibwo Bugabo”

Nyuma y’ ikiganiro bagiranye Data yaje kunsigira Nyogokuru na Sogokuru, we asubira Dar es saalam gusa abasezeranya ko azajya agaruka kundeba

Nkigera aho mu giturage byarangoye cyane kumenyera ubuzima bwaho kuko bwari butandukanye cyane nubwo nabagamo Dar es slaam, kuko byanansabye ko nshaka izindi shuti shyashya nzajya nkina nazo kuko aho mu rugo nahisangaga jyenyine hamwe na Nyogokuru na Sogokuru gusa.

Mfite Imyaka 7 nibwo natangiye ishuri , icyo gihe data yitaga cyane ku buryo nakwiga ndetse nuko twabaho bituma agaruka Dar es saalam Hashize amezi make gusa ntangiye ishuri, ndibuka mu ijoro 1 mu gicuku natangajwe n’ uburyo Nyogokuru yinjiye mu cyumba cyajye, jye nari ndyamye ku gitanda cyajye aribwo nkicura neza.

Natangajwe no kubona yinjiye mu cyumba cyajye kandi nta n’ umuryango nigeze mufungurira bidatinze yahise ankangura ahita abwirako hari ahantu agirango tujyane ako kanya Nagize ubwoba bwishi cyane mpita nsaba nyogokuru ko ya reka tukabyutsa sogokuru nawe tukajyana kuko bwari bwije cyane, yarambujije akomeza kumpatira ko tujyana twembi gusa ntawundi muntu.

Ntuzacikwe n’ igice cya 2 
Nawe uramutse ufite ikibazo wumva kikuremereye umutima,waduhamagara kuri 0788206858 cg ukatwandikira kuri whatsapp yiyo nimero tukakugereza ikibazo cyawe kubasomyi bakakugira inama

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 12/05/2018 saa 05:23

Dukeneye igice cya kabiri kiraboneka ryari?ko muduteye amatsiko!
Kanda hano umusubize

mugisha living - 9/05/2018 saa 08:50

igicye cya kabiri kizaboneka ryali?
Kanda hano umusubize

Salvator - 9/05/2018 saa 05:18

Igice cya 2 kizaza ryari?
Kanda hano umusubize

- 11/05/2018 saa 12:01

Ubwo Buhamya Buranyubatse Cyane Nibyiza Gutanga Ubuhamya Kuko Bufasha Abanyandarwa Nabanyarwandakazi.
Kanda hano umusubize

- 8/05/2018 saa 09:50

nonese ko inkuru mutayirangije.
Kanda hano umusubize

- 7/05/2018 saa 15:21

Igice cya kabiri twakibona gute?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X