Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ukuri ku bijyanye n’uburwayi bw’umwana wa Knowless kwamenyekanye

Knowless n’umugabo we bamaze ibyumweru bibiri mu Bwongereza, bakigenda byavuzwe kenshi ko bajyanwe no kuvuza imfura yabo ibintu uyu muryango wamaganiye kure.

Ishimwe Clement n’umugore we Ingabire Jeanne d’Arc[Knowless] bagiye mu Bwongereza 19 Werurwe 2018; basize babwiye itangazamakuru ko bagiye mu kiruhuko.

Ibi ntibyavuzweho rumwe by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bavugaga ko i Burayi hakonje bityo ko ‘nta muntu wajya kuruhukirayo’; havuzwe n’andi makuru[umuryango wa Knowless wita impuha] ko icyabajyanye i Burayi ari ukuvuza umwana bivugwa ko afite ikibazo cy’amaso.

Mu kiganiro Clement, umugabo wa Knowless yagiranye na Ally Soudy [usigaye akora ibiganiro akabisakaza ku mbuga nkoranyambaga], yavuze ko bagiye i Londres mu buryo bwo kuhasura no kuharuhukira bitandukanye n’ibyavuzwe bamaze kugenda.

Yagize ati “London ni umujyi mwiza, ari Butera arahakunda nanjye ndahakunda ndi n’umufana w’umupira. Ni umujyi ufite amateka n’ibintu byinshi bijyanye n’umupira, rero turahakunda…”

Yabajijwe niba urugendo bagiriye mu Bwongereza nta sano rufitanye no kuvuza umwana wabo nk’uko byavuzwe mu Rwanda, abyamaganira kure ndetse avuga ko nta kibazo na gito afite.

Yagize ati “Oya, aho urugendo ruhuriye na Or ni uko turi kumwe, natwe tuba twabonye umwanya uhagije wo kubana na we kuko iyo turi mu Rwanda akenshi atubona igihe gitoya. Hano aba ari ukumarana na we umwanya kandi arabyishimira rero nta kibazo afite. Abana barwara utuntu twinshi, uko arwaye uramutse ufata indege wahora mu ndege. Ubu turi kumwe nta kibazo afite ameze neza.”

Knowless n’umugabo we Clement bajyanye mu Bwongereza ku nshuro ya kabiri; baherukayo mu ntangiriro za 2017 berekejeyo nyuma y’amezi abiri bibarutse imfura yabo.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

SERIEUX - 22/04/2018 saa 10:34

SIBYO KWINJIRA MU BUZIMA BWU MUNTU
Kanda hano umusubize

ezechiel niyo - 5/04/2018 saa 05:19

Ndumva mwinjira mubuzima bwab cane yarabasavyubufasha?ndumv murenzurugero
Kanda hano umusubize

or - 4/04/2018 saa 08:49

abaye arwaye cg atarwaye izo ni afaire zabo icyakora niba arwaye Imana imworohereze kuko nubwo babihisha ngo nyamara yavukanye inenge
Kanda hano umusubize

Beni - 6/04/2018 saa 11:01

BAMBWIRIRE...BABUZE ICYO BANDIKA! imirasire.com NTIBAGIRA IZINDI NKURU. MURI IYI MINSI BASIGAYE BAHIMBA N'INKURU ZEREKERANYE N'ABAFITE IBIBAZO BYO KUTABYARA N'IBINDI BIGENDANYE N'IBIKORERWA MU BURIRI. NYUMA IGIKURIKIRAHO BAJYA MURI COMMENTS BAGATANGA COMMENT BAVUGA KO HARI UMUNTU UTANGA IMITI IVURA IBYO BIBAZO, BAGASHYIRAHO NA NUMERO ZE. BASHYIRAHO COMMENTS NYINSHI BURI IMWE IVUGA KO NAWE BYAMUBAYEHO AKAYOBOKA UWO MUGABO KU BURYO WAGIRA NGO NIBYO. BABA BAKORA PUBLICITE YA "FOOD SUPPLEMENTS" BAGURISHA!!! BAGAPFUNYIKIRA ABANYARWANDA AMAZI KANDI " FOOD SUPPLEMENT" SI UMUTI ( BINANDITSEHO KURI IZO BAGURISHA (NGO: THIS SUPPLEMENT DOES NOT REPLACE MEDICINE) KUKO NAKOZE IPEREREZA NJYA AHO BAKORERA NIGIZE UMURWAYI. BAZIGURISHA 73,000 FRW ARI UDUCUPA 3) MUNYUMVIRE NAMWE!
Kanda hano umusubize

Irakoze johanna - 7/04/2018 saa 14:59

Yego nibyo uvuze nibyo ntibazajye basebanya jye ndamufana
Kanda hano umusubize

Irakoze johanna - 7/04/2018 saa 14:59

Yego nibyo uvuze nibyo ntibazajye basebanya jye ndamufana
Kanda hano umusubize

Gatera - 4/04/2018 saa 06:48

Abantu benshi,cyane cyane muli Afrika,bakunda guhisha indwara bafite.Ndetse bamwe barinda bapfa bagihisha ko barwaye.Siko bimera I Burayi kuko bahita bakubwira indwara bafite,bakimara gufatwa.Gusa tujye twibuka ko mu isi nshya ivugwa muli 2 petero 3:13,nta muntu uzongera kurwara.Ibibazo byose bizavaho burundu.Tuzaba dukina n'intare hamwe n'inzoka nkuko Yesaya 11:6-8 havuga.Naho abantu Bible ivuga ko bazajya mu ijuru,ese mwaba muzi icyo bazakora nibagerayo?Ntabwo bazaba bajyanywe no kuririmba nkuko amadini menshi yigisha.Ahubwo bazategeka isi nshya.Soma Daniel 7:27 na Ibyahishuwe 5:10.Abantu bakora ibyo imana itubuza,bo bazarimbuka ku munsi w'imperuka nkuko Imigani 2:21,22 na Yeremiya 25:33.Mujye musoma iyi mirongo.Muli make,isi izaba paradizo,iyoborwe n'abantu bazajya mu ijuru,kuko imana izakuraho ubutegetsi bw'abantu nkuko Daniel 2:44 havuga.
Kanda hano umusubize

John - 7/04/2018 saa 09:26

waba uri umuhamya wa Yehova ngo nkwibarize!?
Kanda hano umusubize

John - 7/04/2018 saa 09:26

waba uri umuhamya wa Yehova ngo nkwibarize!?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X