Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Umuhanzi Ali Kiba warutegerejwe na benshi nawe yamaze kugera i Kigali-Amafoto

Mu ntangiriro z’umwaka mu Rwanda bimaze kumenyerwa ko Tariki ya 1 Mutarama haba hari ibitaramo byitabirwa n’abahanzi batandukanye bamaze kubaka izina mu karere cyangwa hakurya y’amazi kuri iyi nshuro ya cumi igitaramo cya East African Party kizaba ku itariki ya 01 Mutarama 2018 Abahanzi bakomeye yaba mu karere ndetse no mu mu Rwanda barimo Ali Kiba ndetse na Sheebah Karungi ni bo bazaba bataramira abazitabira iki gitaramo.


Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Ukuboza 2017 ni bwo Ali Kiba yageze mu Rwanda.

East African Party igiye kuba ku nshuro ya cumi yatumiwemo abahanzi banyuranye aribo; Ali Kiba umuhanzi ukunzwe cyane mu karere ka Afurika y’iburasirazuba akaba umuhanzi ukomoka muri Tanzania, Sheebah Karungi umugandekazi umaze kubaka izina mu mitima ya benshi mu bakunzi ba muzika kimwe n’abandi bahanzi banyuranye ba hano mu Rwanda bazifatanya n’aba kugira ngo iki gitaramo kigende neza.

Mu banyarwanda batumiwe muri iki gitaramo harimo Tuff Gangz itsinda ry’abaraperi 4 aribo Jay Polly, Bull Dogg,Green P ndetse na Fireman abafatwa nk’abazamuye iyi njyana mu hakazaba hari kandi Bruce Melody, Riderman na Yvan Buravani.

Tubibutse ko Umwaka ushize cyari cyatumiwemo The Ben waje ukumbuwe nyuma y’igihe kinini yari amaze atagera mu Rwanda ndetse aza no gushimisha abacyitabiriye.



Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Nsengimana Jean Claude - 2/01/2018 saa 18:23

Uwomusore Genda Mwemera Cya Neeee
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X