Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Umuhanzi Jules Sentore yihakanye yivuye inyuma ko nta mwana yabyaye hanze


Nyuma y’aho ikinyamakuru gisohoreye inkuru y’umwana wabyawe na Jules Sentore ariko akamutererana, kuri uyu wambere tariki ya 24 Nyakanga 2017,Umuhanzi Jules Sentore yatangaje ko ibimuvugwaho ko yateye Clemence Nyirandikumana ko atari ukuri na gato ko nta mwana afite hanze.

Mu kiganiro amaze kugirana n’ikinyamakuru Imirasire.com Jules yahakanye yivuye inyuma ko atigeze amenyana na Clemence Nyirandikumana ko ntaho bigeze bahurira.

Mu burakari bwinshi Jules Sentore yagize ati “kwandika muri buriya buryo ni ukuntera icyasha. Cyakora version (ibitekerezo byanjye) yanjye ni iyi ngiyi Ari uriya mwana cyangwa uriya mukobwa nta n’umwe nzi muri bari. Nta n’umwe nzi nta n’umwe nigeze mpura nawe ”

Yakomeje agira ati “ Tunakurikije imyaka ni ukuvuga ngo naba muzi guhera muri 2007."


Umunyamakuru yongeye kubaza Jules Sentore niba ahakana niba atarigeze ahurira n’uyu mukobwa aho yakoraga akazi ko mu rugo kwa Rambo cyangwa atari azi Rambo.Jules mu gatwenge yigaramye uyu Rambo.
Ati “hahh Mana yanjye”

Umunyamakuru ati “ Atari uguseka uwo muntu Rambo ntabwo wari umuzi?”
Jules Sentore yagize “ Rambo wuhe se? Nta muntu nigeze menya witwa Rambo. Gukorayo ibiraka ? Iyo myaka njye narigaga muri secondaire( Mu mashuri yisumbuye). Narangije Secondaire 2010.
"

Abajijwe icyemezo yafatira uriya mukobwa yavuze ko ubwe uwo mukobwa atazi Jules Sentore kuko iryo zina yarifashe muri 2010 arihawe na se.

Ati “ Mbere sinitwaga Sentore nitwaga Jules Bonheur. Izina rya Sentore narihawe na data nyuma y’indirimbo nari maze kuririmbamo y’icyunamo. Uwo mukobwa uvuga ngo yari anzi nka Jules Sentore urumva ko harimo kubeshya kwinshi.”

Umuhanzi Jules Sentore yashoje avugako bishoboka ko hari umuntu watumye uyu mukobwa kugira ngo amwangirize izina cyangwa umuntu hakaba hari umuntu umukoresha.

Ati “Nta kintu kinini nabivugaho biramutse bikomeje nakwifashisha amategeko niyo yandenganura”.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

sinivuze - 25/07/2017 saa 17:46

Ahaaa!iyo ngeso ireze mubahungu kwihakana abana jye nabonye umupolisi uzi agaciro kumuntu yihakana umwana birambabaza
Kanda hano umusubize

Junior - 25/07/2017 saa 08:47

Ese ukuri nukwande muraba Bantu bombi buriya? Uretse kwivugira bitewe namarangamutima buriya ntiharimo urenganyundi muribo??? mwebwe banyamakuru mwanditse nta investigative report mwakoze nibura ngo mutange naho muhagaze mwebwe??? Nonese tuba mugihugu kitagira ubuyobozi? cg ntategeko rirenganuura uwahuye nikibazo nkicyumwe muraba Bantu. Mujye munkiiko plz! Sentore nizina kuruta DNA land Ntabwoba uyu mwana nawe ntekerezako Atazi uburemere bwibyo yatangaje
Kanda hano umusubize

Junior - 25/07/2017 saa 08:46

Ese ukuri nukwande muraba Bantu bombi buriya? Uretse kwivugira bitewe namarangamutima buriya ntiharimo urenganyundi muribo??? mwebwe banyamakuru mwanditse nta investigative report mwakoze nibura ngo mutange naho muhagaze mwebwe??? Nonese tuba mugihugu kitagira ubuyobozi? cg ntategeko rirenganuura uwahuye nikibazo nkicyumwe muraba Bantu. Mujye munkiiko plz! Sentore nizina kuruta DNA land Ntabwoba uyu mwana nawe ntekerezako Atazi uburemere bwibyo yatangaje
Kanda hano umusubize

jado - 25/07/2017 saa 06:56

Mu kirundi baravuga ngo :UMUDANDAZA WESE ADANDAZA ALONDERA INYUNGU :
Kanda hano umusubize

richard - 24/07/2017 saa 09:55

niba abihakana ubwo nihapimywe ADN, nizerekana ko yakubeshyeye, ahanywe bikomeye. kugirango hatazagira undi ubukinisha. kuko ibi bintu bireze mu bakobwa. cg arashaka HIT mw'itangazamakuru. ariko n'abanyamakuru nabo ntibakumve ibintu byose byavuzwe n'umuntu uwo ariwe wese, ngo bahite babitangaza, badakoze iperereza ryabo cg ngo babanze barebe niba uwo muntu ari mu zima mu mutwe.
Kanda hano umusubize

Kalisa - 24/07/2017 saa 11:48

Gupima ADN birahenda cyane, ubwo se muri bombi ni nde watanga ayo mafaranga? Abahungu basambana bajye birengera ingaruka. Abakobwa basambana bajye bakira neza ikivamo nyuma y'aho. Kuki mwirahuriraho umuriro muwureba mukirukira muri media? Anyway umwana wavutse ntakabe victime kuko ni umutagatifu.
Kanda hano umusubize

richard - 24/07/2017 saa 13:26

ntago bihenze cyane kuri Sentore, ugererenyije n'icyasha bimushyizeho, n'ubwo abihakana, nta kimenyetso atanga. niba amafaranga atayafite habeho fundraising tuyatange, ariko ukuri kujye ahagaragara. uyu mukobwa natsirwa azayishyure.
Kanda hano umusubize

KAMANA James - 24/07/2017 saa 09:39

Abagabo n'abahungu,iyo bateye inda abakobwa,akenshi bihakana abana babo. Ibi byerekana ko tutagomba kwitiranya gusambana no gukundana.Iyo ukunda umuntu,ntabwo umutera inda kandi atari umugore wawe.Ibi kandi byerekana ko sex yagenewe gusa abantu bashakana binyuze mu mategeko.Abantu bose bishimisha binyuze kuli sex,ntabwo bazaba mu bwami bw'imana nkuko tubisoma muli 1 Abakorinto 6:9,10.Ntacyo bimaze kwishimisha ukora ibyo imana itubuza,hanyuma ukazabura ubuzima bw'iteka.Birababaje kubona abantu badatinya imana. Mu magambo bavuga ko bayikunda kandi bayitinya.Ariko mu bikorwa,bagakora ibyo yanga.Mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13,izaturwamo gusa n'abantu bumvira imana. Naho abantu bose basuzugura imana,izabica ku munsi w'imperuka (Yeremiya 25:33). Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato hanyuma ukazabura ubuzima bw'iteka.Hagati aho,uriya mwana na nyina barababaye.Ariko na Jules Sentore nawe arababaye,at least moraly.Ngiyi impamvu imana itubuza gusambana.
Kanda hano umusubize

irankunda Anita - 24/07/2017 saa 07:46

yewe ntibyoroshye ushaka indonka ayishakisha ingufu uwo mwana wumukobwa nashakishe.akazi akoreshe amaboko Imana yamuhaye areke gutera abantu urubwa
Kanda hano umusubize

- 12/01/2018 saa 11:44

Saw murakomeye
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X