Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Umuhanzi Kizito Mihigo yagarutse mu rukiko

Umuhanzi Kizito Mihigo yatangiye kuburana mu bujurire yatanze ku gifungo cy’imyaka 10 yakatiwe nyuma y’imyaka itanu yari amaze ari muri gereza.

Umuhanzi Kizito Mihigo yatangiye kuburana mu bujurire yatanze ku gifungo cy’imyaka 10 yakatiwe nyuma y’imyaka itanu yari amaze ari muri gereza.

JPEG - 60.3 kb
Ifoto: Ububiko bwa interineti yafotowe mu 2015

Kizito yagaragaye mu rukiko ari kumwe kandi na Jean Paul Dukuzumuremyi bareganwaga mu gihe uwitwa Ntamuhanga Cassien nawe byari biteganijwe ko agomba kuburana muri ubu bujurire ariko ntiyagaragaye mu rukiko ngo kuko yatorotse gereza.

Umuhanzi Kizito Mihigo yari yambaye impuzankano y’abagororwa n’inkweto za ‘souplesse’ z’umutuku. Arogoshe ku mutwe afiteho agasatsi Gake. Yagaragaye avugana macye n’umwunganizi we. Mu maso arasa n’utarahindutse cyane.

Muri uru rubanza rukomatanyije kuri Ntamuhanga Cassien (watorotse ubutabera akatiye imyaka 25) Kizito Mihigo na Jean Paul Dukuzumuremyi bose bati batanze ubujurire mu 2015 ku bihano bahawe.

Uyu munsi Kizito yaje yunganiwe na Me Antoinette Mukamusoni, Dukuzumuremyi we agaragara atunganiwe.

Urubanza mu rw’Ikirenga uyu munsi rwatangiriye baburana ku nzitizi y’uko Jean Paul Dukuzumuremyi nta mwunganizi afite mu mategeko. Ndetse no kuba Ntamuhanga nawe wajuriye yaratorotse ubutabera.

Habayeho impaka nyinshi hagati y’ubushinjacyaha na Me Antoinette Mukamusoni wunganira Kizito Mihigo, maze nyuma yo kwiherera kw’abacamanza bemeza ko rugomba gusubikwa rukazasubukurwa tariki 11 Kamena 2018.

Kizito yaregwaga hamwe n’Umunyamakuru Cassien Ntamuhanga wakatiwe gufungwa imyaka 25, nyuma akaza gutoroka gereza na Dukuzumuremyi Jean Paul wakatiwe igifungo cy’imyaka 30; mu gihe Niyibizi Agnes we yagizwe umwere.

JPEG - 98.1 kb
Dosiye yabo yari ihuriwemo aba bose: Iburyo ugana ibumoso Kizito Mihigo, Ntamuhanga Cassiee, Niyibizi Agnes na Dukuzumuremyi Jean Paul

Kizito Mihigo n’abo bareganwa bahamwe n’ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cy’ubugambanyi bwo kugiririra nabi ubutegetsi buriho, gushaka kugiririra nabi Perezida wa Repubulika, gukora umugambi w’icyaha cy’ubwicanyi. Barabijuririye.
Christian N.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Gatare - 15/05/2018 saa 06:49

Kizito Mihigo mwibuka igihe yahanganaga na Apotre Gitwaza muli stade amahoro,habaye igiterane.Icyo gihe,Kizito yaririmbye indirimbo zivuga ko imana yica abantu banga kuyumvira.Kubera ko Gitwaza ariwe wari MC,yafashe ijambo avuga ko KIZITO impamvu yabivuze,ngo nuko atize Theology.Noneho we avuga ko imana itajya yica abantu,ngo ni Satani ibica.KIZITO yamuhaye ingero,cyane cyane ubwo mu gihe cya NOWA,imana yicaga abantu bose bari batuye isi,hagasigara abantu 8 bumviraga imana.Amuha n’urugero rwa Sodoma na Gomora.Muli Yeremiya 25:33,havuga ko abantu bazicwa ari benshi cyane ku buryo isi yose izaba yuzuye intumbi.Uwo ni umunsi w’imperuka uvugwa muli Yoweli 2:11. Muli 2 Abatesaloniki 1:7-9,havuga ko imana izakoresha umuriro.
Kanda hano umusubize

- 14/05/2018 saa 16:58

ntacyiza nigeze mbona mukwirata kd amaherezo yabiriya byoc aganisha ahabi
Kanda hano umusubize

straton - 14/05/2018 saa 12:42

Barumvise mushatse mwabarekura💖
Kanda hano umusubize

UWUMUGISHA - 14/05/2018 saa 11:40

KWEMERAIAUGASABAIMBABAZIUDATOROTSEBYARIKUBESHAAMAHORO
Kanda hano umusubize

NITWA JEHO 1 - 15/05/2018 saa 07:55

NIBYIZA GUSA IBABAZI KUKO KAGAME NAKA AKA ATABAGIRA
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X