Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Umuhanzi Magnom umwe mu bakomeye muri Afurika yageze i Kigali-Amafoto

Umuhanzi Magnom ukomoka mu gihugu cya Ghana ndetse muri iyi minsi akaba akunzwe cyane mu ndirimbo my Baby ikunzwe muri Afurika yegeze i Kigali yitabiriye igitaramo cy’uruvange rw’umuziki cya ROC NYE kimwe mu bikomeye bigiye kuba mu mpera ya 2017.


Joseph Bulley [Magnom] yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki 31 Ukuboza 2017, ni na bwo ari buririmbe mu gitaramo cya ngarukamwaka ROC NYE, giteganyijwe kubera kuri Serena Hotel Kigali guhera saa tanu z’ijoro kugeza izuba rirashe mu wundi mwaka.

Umuyobozi wa Rock Events isanzwe izobereye mu gutegura ibitaramo mu Rwanda, Bruce Twagira, yabwiyeitangazamakuru ko igitaramo cyo kuri iyi nshuro bateguye kigomba guhuzwa n’ibirori byo kwishimira imyaka itanu icyo gikorwa kimaze kiba. Yavuze ko Magnom watumiwe ari umuhanzi ukomeye kandi ugezweho muri iki gihe.

ROC NYE igiye gususurutswa na Magnom cyitezweho n’uruvange rw’indirimbo zibyinitse z’abahanga mu kuvanga umuziki mu Rwanda barimo Dj Marnaud, Dj Diallo, Dj Tyga, Dj TYFO, Dj Kalexx n’abandi basimburanwa mu gushyusha abafana.

Igitaramo cya ‘ROC NYE’ kimaze imyaka itanu kibera mu Rwanda, umwaka ushize cyatumiwemo aba Dj bakomeye muri Afurika no mu Burayi barimo DJ Dollar wo muri Senegal na DJ Omzee usanzwe ukorera i Buruseli. Igiheruka cyabereye hejuru y’inyubako ya CHIC.

Reba indirimbo ye "My Baby"

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Murego Abdoul - 31/12/2017 saa 14:08

Amakuru yose mutugezaho aba akubiyemo urusobe rw'ibitekerezo bidufasha kongera ubumenyi.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X