Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Umuhanzi Nizzo yikomye igitangazamakuru cyanditse inkuru ishaka kumusenyera

Ni nyuma yaho igitangazamakuru kimwe hano mu Rwanda gitangaje inkuru y’uko umuhanzi wo mu itsinda rya Urban Boyz Nizzo ari mu buryohe bw’urukundo n’umwe mu bakobwa bigeze kukanyuzanaho kurubu uyu muhanzi yagaragaje ko inkuru zitagize aho zihuriye nukuri zimubangamiye.

Abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram Nizzo yifashishije inkuru yatambutse ku munsi w’ejo ku kinyamakuru kimwe cyandikirwa mu Rwanda ifite umutwe w’inkuru ugira uti : “Nizzo mu buryohe n’umukobwa bigeze kukanyuzaho mu rukundo” uyu muhanzi akaba atashimishijwe n’iyi nkuru kuko ishobora gukurura umwuka mubi hagati yuwo bakundana muri iki gihe kandi nta nagihamya ifite.

Nizzo akaba yanditse asubiza kuri iyi nkuru agira ati : “Byakabaye byiza mwandika inkuru mpamo kuko mushobora no gusenyera abantu”
Iki kinyamakuru kibaba cyari cyatangaje inkuru y’uko uyu muhanzi ari mu rukundo n’umwe mu bakobwa bigeze gukundana mbere gusa bakaza gushwana nyuma yigihe uzwi ku izina rya Jessica.

Twabibutsa ko itsinda rya Urban Boyz uyu muhanzi Nizzo aririmbamo riherutse gushyira hanze indirimbo “Mpfumbata” ndetse bakaba bari no mu mushinga wo gukora amashusho yayo mu gihe kiri imbere.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

pazzo - 17/12/2017 saa 14:43

Hhhhhhhh mwinsetsa shn ubuse kumuziki we ugeze ...........yaretse hit akayirira mu bana
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X