Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Amashusho y’indirimbo "Sinzarekera" ya Niyorick yakabaye icyitegererezo ku bandi bahanzi-Video

Umuhanzi Niyonsenga Eric(Niyorick wamenyekanye mu ndirimbo nka Urutoki, Uramfite, Byemere n’izindi nka "Niyorick" yagaragaje ko kugora cyane aribyo bituma umuntu agera ku ntego ye nkuko bigaragara mu ndirimbo "Sinzarekera".

Umuhanzi Niyorick ubarizwa mu inzu itunganya umuziki ya Touch Record yatangaje ko gukora cyane bituma umuntu agera ku ntego ye bityo bigatuma atsinda urugamba yaba arimo bitewe no kudacika intege.

JPEG - 33.7 kb
Umuhanzi Niyorick avuga ko atazareka umuziki

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yavuze byinshi kuri ino Video ndetse anahishura byinshi mu migambi ye ngo yaba igiye gutuma atsinda urugamba arimo.

yagize ati : " Erega burya mu buzima bwa muntu hakora kudacika intege, kandi burya habaho n’amahirwe utamenya igihe azazira"

Twamubajije byimbitse ibyo ino mvugo isobanura arongera ati : " Nkoko mubibona muri video mba nshaka kwerekana ko ntazira ncika intege kandi nkaba nizeye ko hari igihe kizagera nkazagera kuntsinzi y’amafaranga nkuko muri Video mubona ko mu isanduku nsangamo ubutunzi bw’ikirenga.

Tukimara kubona ko Niyoric akoresha imigani mu busobanuro bwe, byateye umunyamakuru kumubaza icyo gukururana isanduku bisobanura, maze agira ati :

" Iriya sanduku mubona ishatse kuvuga ubuzima bwa muntu kuva akivuka, kuko umuntu avuka atazi ubuzima bwe aho bwerekera ndetse ntamenye na maherezo yabwo. " Isanduku nyikurura ntazi ikirimo, nyuma naza kuyifungura nkasangamo ubutunzi bwinshi cyane bivuze ko n’umuntu nta bazi ikihishe mu buzima bwe, ariko bitewe no kudacika intege nyuma aza kuvumburirwa ikiri muri bwa buzima bwe"."

Umuhanzi Niyorick atizimbye mu magambo yahishuye ko atazigera areka umuziki bityo akaba yizera ko igihe kizagera akagera kumafaranga menshi bitewe no kuba ataracitse intege mu buzima bwe, akaba avuga ko ibi byagakwiye kubera isomo n’undi wese, bityo bikazamufasha kugera ku ntego ye.

Reba amashusho y’indirimbo Sinzarekera ya Niyorick

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X