Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Umuhanzikazi Assoumpta Muganwa akomeje intambwe ikomeye yo guhindura imitekerereze y’Abanyarwanda

Assumpta Muganwa usanzwe ari umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yatangije bwa mbere ibiganiro bifasha abantu kurushaho kugira imitekerereze myiza ’Postive thinking’.

JPEG - 103.5 kb
Dore uko bizaba biteguye

Ni ibiganiro Assumpta yatangije ku wa Gatandatu tariki 2 Ukuboza 2017 ku Kimironko mu Mujyi wa Kigali kuri Best Food Restaurant iherereye ahazwi nko kwa Rwahama. Nibwo bwa mbere mu Mujyi wa Kigali hari hakozwe ibiganiro nk’ibyo mu ruhame.

Nyuma y’icyo kiganiro Assoumpta Muganwa yagiye akora ibindi biganiro bikomeye cyane kandi bikitabirwa cyane ndetse abantu bakanyurwa cyane kuko baba bungutse ibintu bishyashya.

Assumpta Muganwa yatangarije Imirasire.com ko yishimiye uko ibiganiro bibanza byagenze ndetse ko yizeye ko bizarushaho kwitabirwa na benshi uko bigenda bimenyekana.

Ati " Mwene ibi biganiro ntabwo bimenyerewe mu Rwanda ariko birafasha cyane. Wabonye ko ababijemo bwa mbere babyishimiye cyane kandi bikaba bizabagirira umumaro. Wumvise ubuhamya bw’abo byagiye bifasha. Uko bizamenyakana kurushaho niko abantu benshi bazarushaho kubyitabira kandi bikabafasha mu buzima bwa buri munsi. "

Uyu muhanzikazi yatangaje ko ku nshuro hya gatatu iki kiganiro yise "Positive Thinking ’kizaba tariki ya 24 Gashyantare 2018 kikabera Kimihurura muri KINGS HOSPITALITY CENTER nkuko bisanzwe biba buri kwezi.

Assoumpta Muganwa ni umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Ni umwe mu baririmbyi bayobora abandi mu kuramya no guhimbaza Imana muri New Life Bible Church iherereye mu Mujyi wa Kigali, mu Kagarama, mu Karere ka Kicukiro.

JPEG - 147 kb
Umuhanzikazi Assoumpta Muganwa

Afite indirimbo 6 harimo na Satura Ijuru ari nayo abantu benshi bamumenyeyeho. Izindi ndirimbo ze ni Till I die, Satura Ijuru, Tumusinze, Niwe niringiye na Yesu ndagushima.

Reba amashusho y’indirimbo "SATURA IJURU" ya Assumpta.
https://www.youtube.com/watch?v=0SyBW7awvSc

Christian N.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X