Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Umukecuru rukukuri afite inyota yo gusoma

Umukecuru Mukansanga Ferediyana ufite imyaka 88 y’amavuko utuye mu karere ka Nyaruguru mu majyepfo y’u Rwanda avuga ko akunda gusoma ibitabo cyane ngo kabone nubwo ageze muza bukuru ngo umuco wo gusoma aracyawufite.

Umukecuru Mukansanga Ferediyana ufite imyaka 88 y’amavuko utuye mu karere ka Nyaruguru mu majyepfo y’u Rwanda avuga ko akunda gusoma ibitabo cyane ngo kabone nubwo ageze muza bukuru ngo umuco wo gusoma aracyawufite.

Mukansanga ngo afata umwanya we, akagana mu isomero (Library) akagira bimwe mu bitabo asoma byanditse mu Kinyarwanda kandi ngo bimufasha kwiyungura byinshi mu buzima bwe bwa minsi yose cyane ibyo aba yaribagiwe.

Uyu mukecuru atuye mu murenge wa Murama mu kagali ka Nyarugano mu karere ka Nyaruguru. Yibaza impamvu urubyiruko rw’ubu rudakunda gusoma ibitabo kandi ngo nyamara bafite ayo mahirwe ugereranije n’uko mu bihe byabo babagaho.

JPEG - 34.7 kb
Mukansanga yibaza impamvu urubyiruko rw’ubu rudakunda gusoma kandi rwaregerejwe ibitabo

Ashimangira ko kuva yavuka, akamenya ubwenge, agatangira ishuri yumvaga arikunze ndetse ahorana amatsiko yo kumenya ibyanditse mu bitabo bitandukanye, ari nacyo ngo cyamufashije gukomeza kubikunda kugeza ubu.

Mukansanga ntiyize amashuri menshi kuko yagarukiye mu wa 5 w’amashuri abanza yahitwaga I Kansi ubu ni muri Gisagara.

JPEG - 64.1 kb
Yifashisha ibitabo byo mu ishuri ryisumbuye rya Murama (G.S Murama) ari naho twamusanze.

Twamusanze muri iri somero maze, Mukansanga ati: ”Mwana wanjye urabona ndakuze ariko sinshobora kureka gusoma ibitabo kuko bituma menya byinshi. Nubwo mbikora nshishoza kubera imyaka, ariko biramfasha cyane”.

Yakomeje agira ati: “Ntangazwa rero n’abana b’ubu ubona badasoma ibitabo, nyamara baregerejwe ibitabo. Nkatwe mu gihe cyacu ntabyo twabonaga muri ubu buryo. Rero umwana udasoma ntabwenge yamenya kandi ninabyo bitera benshi ubujiji”.

Mukansanga avuga ko mu gusoma ibitabo byatumye amenya udukuru twamufashije mu buzima bwe, kandi ngo bimufasha mu buzima busanzwe kuva akiri muto kugeza muri iki gihe ageze muza bukuru.

JPEG - 69.6 kb
Abana b’iki gihe ntabwo bakunda gusoma ibitabo

Ni kenshi Minisiteri y’umuco na siporo mu Rwanda yakunze gushishikariza abanyarwanda kugira umuco wo gusoma no kwandika ibitabo ngo kuko ari isoko y’amajyambere.

Umuco wo gusoma ibitabo ndetse n’uwo kubyandika mu Rwanda uracumbagira, ibi ariko si umwihariko warwo gusa kuko n’abo mu bindi bihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari bavuga ko iki kibazo bagifite.
Src: Hose

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Gatare - 17/05/2018 saa 06:54

Courage mukecuru!! Gusoma ni ngombwa cyane kugirango tujijuke.Birababaje kubona abanyarwanda bakunda gusoma ari bake cyane.Byaba ibinyamakuru bisanzwe cyangwa ibitabo byerekeye imana.Urugero,abantu hafi ya bose batunze Bible mu rugo.Nyamara hafi ya bose ntabwo bazi ibintu Bible ivuga,uretse wenda kumenya ko Yesu yabayeho,agapfa,agasubira mu ijuru.Ntabwo bazi ko Bible ivuga ibi bikurikira: Dutegereje isi nshya izaba paradizo (2 Petero 3:13),Abantu benshi beza bazaguma ku isi ya paradizo,naho ababi bose imana ibarimbure ku munsi w'imperuka (Imigani 2:21,22),imana izakuraho ubutegetsi bw'abantu,ishyireho ubwayo (Daniel 2:44),Yesu niwe imana izaha gutegeka isi ya paradizo (Ibyahishuwe 11:15).N'ibindi byinshi abantu batazi biri muli Bible.Nkuko Bible ivuga ahantu henshi,abantu bose batita ku byerekeye imana,bakibera mu byisi gusa,imana izabarimbura ku munsi w'imperuka,kuko ibafata nk'abanzi bayo.Byisomere muli Yakobo 4:4.Ibi mbizi kubera ko nsoma cyane Bible. Nawe witegereza utuntu duke Padiri cyangwa Pastor bakubwira,akenshi tuganisha ku Cyacumi kubera kwishakira ifaranga.Haguruka wige Bible.Niba ushaka ubufasha ku buntu kandi tugusanze iwawe,tubwire.Impamvu nukugirango uzabone ubuzima bw'iteka.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X