Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Umukino wa Billard ugiye kubyarira inyungu kubawukina by’umwuga mu Rwanda

Iyo ugiye mu tubyiniro n’utubari cg ahakunze guhurirwa n’abantu benshi hidagadurirwa,usanga hari imikino itandukanye ariko uwiganza cyane akaba ari umukino wa Billard.

JPEG - 33.4 kb
Abafite impano yo gukina Billard bagiye kubyaza impano yabo umusaruro

Uyu mukino abenshi bawukina ahanini ari ukwishimisha kuko wakinwaga ku bwumvikane bwa banyiri ubwite ari ukwishimisha utsinze akaba yataha amara masa cg akaba yamugenera igihembo cy’ikiguzi runaka mu gihe babyumvikanyeho.

Ibi rero byakomeje gusa n’ibidindiza uyu mukino, bituma umunyarwanda witwa Niyonsaba David atekereza uko yawuteza imbere maze agira igitekerezo cyo gushyiraho shampiyona yawo maze abakunzi ba Billard bagahiganwa utsinze agahembwa bishimishe.

Niyonsaba David yaganiriye na Imirasire.com avuga ko igitekerezo cyo gushaka gutangiza uyu mukino mu buryo bw’amarushanwa yagikuye mu mahanga aho yamaze igihe abona abahatuye bitabira uyu mukino ndetse benshi ukabahindurira ubuzima binyuze mu marushanwa, maze nawe niko gushaka kuwutangiza mu Rwanda.

JPEG - 91.1 kb
Niyonsaba David ugiye gutangiza shampiyona ya Billard mu Rwanda

David avuga ko uyu mukino uzashyirwa mu mijyi mikuru 16 y’igihugu bitewe n’ahantu abakinnyi bakunze maze barushanwe nyuma abatsinze muri izo senteri bahurire mu mujyi wa Kigali ari naho hazavamo abitwaye neza kurusha abandi bahembwe.

Kuba ari igikorwa cyateguwe na David(Event) ngo ntibikuyeho kuba ari na sport muri rusange kandi ishimishije ikindi kandi ngo abanyarwanda bazigiramo byinshi kuko batatu bambere bazatsinda bazazamurwa ku rwego rwa East Africa bityo barusheho no kumenyekana.

Mu mpera z’uku kwezi kwa kabiri no mu ntangiro za Werurwe 2018,nibwo hazatangizwa ku mugaragaragaro i Kigali nta gihundutse bikazabera Kibagabaga, ndetse no mu zindi ntara bakazagenda bamenyeshwa igihe bizatangirira uko iminsi igenda,hanyuma umukino wa nyuma ukazaba muri Kamena 2018 arinabwo hazatangazwa byinshi ku byerekeye iri rushanwa.

Iki gitekerezo David avuga ko bari bamaze amezi atatu babikorera ubushakashatsi nyuma yo kubaza abantu bakabashishikariza ko batinze ahubwo bakabaye baratangije uyu mukino kuva na mbere kuko ngo ni igikorwa abantu bakwakira mu buryo bworoshye.

Yagize ati"Hari hashize amazi agera kuri atatu dukora ubushakashatsi abantu bakatubwira ko twatinze ahubwo ngo twakabaye twarawutangije na mbere hose.Urebye ni igikorwa abantu bari biteguye kwakira kuko u Rwanda ntiruhagaze nabi icyaburaga ni ukuvumbura abanyempano umuntu atiriwe ajya kubashakira mu tubari."

David ashishikariza abiyumvamo impano, kuziyandikisha bakazahatana bityo ntibazapfukiranwe nabo bakigaragaza nk’uko mu zindi shampiyona habamo ibyamamare.Uko kwiyandikisha n’ibindi bikorwa bizagenda bikurikiranwa bakazajya babimenyeshwa umunsi ku wundi binyuze mu nzira nyinshi zirimo n’itangazamakuru.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kabera Gaspard - 11/02/2018 saa 03:14

byaba byiza muteje imbere umukino wa gakondo igisoro..
Kanda hano umusubize

HAKIZIMANA ISSA - 10/02/2018 saa 19:45

turashaka numero ya David ngo tumubaze amakuru arambuye Ku irushanwa
Kanda hano umusubize

Emmanuel Rugina - 9/02/2018 saa 19:53

Ese ko mbona Abanyarwanda bihata kumenya birenze urugero iby'abazungu, nta bya Kinyarwanda bibaho ngo aba ali byo bitezwa imbere mu Rwanda mbere y'ibindi byose? Nawe, dore ejo hasomarwa ko hali Umunyarwandakazi ukomeye uzajya iyo muli za USA ngo agiye gusengera igihugu cya Amerika, nkaho mu Rwanda hatabainsengero cg za Kiliziya! Nkaho Amerika, igihugu gikize kw'isi, ali cyo gifite ibibazo kurusha u Rwanda rwishwe n'ubukene, indwara N'INZARA! Noneho ngo hadutswe za "BILLARD" nk'aho mu Rwanda hatahoze imikino ya Gakondo, nk'umukino w'inkoni n'indi mikino! Ese Abanyarwanda bazamwenyacg bazamenyera kubaho Kinyarwanda gihe ki?
Kanda hano umusubize

Muhire Eric - 9/02/2018 saa 12:49

Ese mulike ntabwo undi wagira icyo watubwira neza kuli uwo kino ndetse namategeko bakulikiza kugirango bashe kuwukina neza bayakulikije?bityo natwe tuyasobanukiwe natwe twajya tuwukina ntabuza kokopeeeeeeeeeee.............
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X