Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Umukobwa ugiye kurongorwa na Ama G The Black yakorewe ibirori bibanziriza ubukwe

Mu minsi ishize nibwo hasohotse impapuro z’ubutumire zitumira inshuti n’imiryango mu bukwe bwa Ama G the Black.Mbere y’uko ubu bukwe buba rero umukunzi we akaba yakorewe ibirori bibubanziriza.

Uwase Liliane (Lily) ugiye kurushinga n’umuraperi Hakizimana Amani (Ama G The Black) yamaze gukorerwa ibirori bikomeye bizwi nka ‘Bridal Shower’ bikorerwa umukobwa witegura ku rushinga.

Ibi birori bya Bridal Shower byakorewe Liliane byakozwe kuri uyu wa kabiri tariki 12 Ukuboza 2017 bikorerwa i Muhanga aho ababyeyi be batuye, witabirwa n’inshuti ze za hafi.

Ibirori bya ’Bridal shower’ byatangiye gukorwa mu mwaka wa 1890, bibanziriza ibirori by’umunsi w’ubukwe no kwambikana impeta. Umukobwa ahura n’inshuti ze n’abagore bakuze bakamuha impano n’inama zifasha umugore kubaka rugakomera.

Ubukwe bwa Ama G na Uwase Liliane buteganyijwe ku itariki 24 Ukuboza 2017 nkuko bigaragara ku mpapuro z’ubutumire. Kuri iyo tariki , ku isaha ya saa tatu za mugitondo nibwo hazaba umuhango wo gusaba no gukwa kuri Chris Guest House ku Ruyenzi. Nyuma y’uwo muhango abatumiwe bazakirwa ku isaha ya saa cyenda z’amanywa kuri Tella Vista ku Kicukiro. Iyi mihango yose izabanzirizwa no gusezerana imbere y’amategeko.

Urukundo rwa Ama G na Liliane rwamenyekanye muri Gicurasi uyu mwaka. Ni amakuru yaje akurikirana n’uko Ama G yatandukanye na Rosine babanaga mu nzu kuva muri 2014 ndetse bakaba bari barabyaranye umwana bise Shami (uyu mwana yajyanye na nyina).

Ama G yatandukanye na Rosine mu gihe inshuti zabo za hafi zatangazaga ko biteguraga gukora ubukwe muri Gashyantare 2018, bakabana mu buryo bwemewe n’amategeko nubwo batandukanye butabayeho cyangwa ngo basezerane mu mategeko ahubwo akaba noneho agiye gusezerana na Uwase Liliane.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 17/12/2017 saa 11:10

ibyo nabyo ndabihinyuye,bacumugani ngo"usiga umugeni wa bugufi ukajya kuzana kangarabute" kdi ngo uwarose nabi burinda bucya
Kanda hano umusubize

Damascen - 13/12/2017 saa 11:54

Amag kwifurije ubukwe bwiza ndakwemera urumuhanzi mwiza indirimbo zawe zikora kubantu benshi abandi barabeshya.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X