Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Umunyamakuru Jules Karangwa agiye kurongora

Abanyamakuru batandukanye bakomeje kuva mu busiribateri.Kuri iyi nshuro Jules Karangwa niwe utahiwe kuko yamaze no gushyira hanze itariki y’ubukwe azarushingiraho n’umukunzi we.

JPEG - 43.2 kb
Jules Karangwa n’umukunzi we

Umunyamakuru wamenyekanye mu bitangazamakuru bikomeye mu Rwanda, mu gisata cy’umupira w’amaguru Jules Karangwa, agiye kurushingana n’umukobwa witwa Sandra Mutoniwase bamaranye imyaka itari mike mu rukundo.

Umunyamakuru Jules Karangwa ugiye kwambikana impeta y’urudashira na Sandra Mutoniwase, yakoze ku bitangazamakuru bitandukanye bya hano mu rwanda mu gisata cy’imikino birimo; Radio Salus ari nayo yatangiriyeho,Rayal TV ndetse na Rayal Radio ubu akaba akora kuri TV10.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Mutarama nibwo Jules Karangwa n’umukunzi we Sandra batangiye gushyira ahagaragara amafoto agaragaza itariki nyayo y’ubukwe bwabo ’Save the Date’ aho buzaba tariki 3 Werurwe 2018.

Urukundo rwa Jules Karangwa na Sandra Mutoniwase rumaze imyaka itari mike dore ko batangiye uru rugendo rwo gukundana ubwo bombi bigaga mu mashuri yisumbuye mu kigo cya Saint Joseph Kabgayi giherereye i Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo bakaza gukomezanya kugeza magingo aya.


Editor

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Nyiraburyohe Zoubeda - 27/01/2018 saa 10:04

Ko ndeba ameze nkuwamutsibuye amezi ra? Courage muhungu wanjye nubundi igisirikare kitarasa bakita igisuguti!!
Kanda hano umusubize

KARAKE - 25/01/2018 saa 04:48

Ariko ndabona basa!!! UBUKWE no KUBYARA ni impano imana yacu yitwa Yehova yaduhaye.Niyo iduha umwuka,ibiryo,ubuzima,etc... Ikibabaje nuko abantu nyamwinshi bayibabaza kubera gukora ibyo itubuza:Kwicana,kwiba,gusambana babyita gukundana,intambara,gucurana,kurenganya,etc...Muli make iyi si imeze nabi kubera ko abantu banga kumvira imana.Niyo mpamvu yashyizeho umunsi w'imperuka (Ibyakozwe 17:31).Kuli uwo munsi wegereje,izarimbura abantu bose banga kuyumvira.isigaze gusa abantu bakora ibyo idusaba (Imigani 2:21,22).Abandi bantu bazarimbuka,ni abantu bose bibera mu byisi gusa,ntibite ku bintu byerekeye imana kandi nibo benshi.Imana ibita abanzi bayo (Yakobo 4:4).Birababaje kubona imana iduha byose,ariko abantu hafi ya bose batuye isi ntibite kubyo imana idusaba.
Kanda hano umusubize

- - 25/01/2018 saa 03:30

Si byiza mu Rwanda gushyira ubuzima bwa couple mu itangazamakuru!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X