Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Umunyamakuru Muramira Regis yamaze gusohoka mu gihome

Umunyamakuru w’imikino ukora kuri City Radio ndetse no kuri BTN TV mu biganiro bya siporo, yarekuwe nyuma y’iminsi itatu yari amaze atawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ndetse akaba yari yashyikirijwe ubushinjacyaha ngo bumukurikiraneho icyaha ashinjwa kuba yarakoze mu kwezi gushize kwa Gashyantare.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 29 Werurwe 2018 nibwo Muramira Regis yafunguwe nk’uko amakuru dukesha abo bakorana kuri City Radio abihamya. Ni inkuru nziza ku nshuti, abavandimwe, umuryango n’abafana benshi b’uyu munyamakuru w’imikino uri mu babimazemo igihe kirekire.

Muramira Regis yari yatawe muri yombi kuwa Mbere tariki 26 Werurwe 2018 ashinjwa icyaha cyo gukubita no gukomeretsa akekwaho kuba yarakoze tariki 26 z’ukwezi gushize Gashyantare 2018, uwo yakubise akanamukomeretsa ngo bakaba bari kumwe mu kabari kazwi nka Fantastic mu mujyi wa Kigali.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

MBONIGABA J M V - 1/04/2018 saa 01:20

NDAGUNDA CYANE NANJYE NDUMVA NTAKIBAZO
Kanda hano umusubize

EMMANUEL CHELSEA - 31/03/2018 saa 09:23

TURAKWEMERA SANA
Kanda hano umusubize

EMMANUEL CHELSEA - 31/03/2018 saa 09:20

well came muramira gusesenguraneza, tugashima fontromesha ariko ntuzongere kbs wamfurawe astall vistall,
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X