Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Umunyarwenyakazi Kansiime yakomoje k’umusore yasimbuje umugabo we-Amafoto

Umunyarwenya ukomeye muri Afurika, Anne Kansiime, yashyize yemeza urukundo rwe n’umusore yasimbuje Gerald Ojok batandukanye bamaranye imyaka ine babana nk’umugore n’umugabo.

Umunyarwenya ukomeye muri Afurika, Anne Kansiime, yashyize yemeza urukundo rwe n’umusore yasimbuje Gerald Ojok batandukanye bamaranye imyaka ine babana nk’umugore n’umugabo.

Mu Ukwakira 2013 Anne Kansiime yashakanye na Gerald Ojok, icyo gihe basezeranye imbere y’amategeko n’imiryango bahita babana nk’umugabo n’umugore uretse ko nta bana babyaranye. Kubura urubyaro bivugwa mu byabatandukanyije.

Uyu munyarwenya abinyujije kuri Facebook, yavuze bwa mbere ku musore wiyita Sky Da Ugandan kuri urwo rubuga. Ni umwe mu bamwifurije isabukuru nziza ku munsi we w’amavuko, yifashishije imitoma idasanzwe asobanura iby’urukundo rushya rwashibutse mu mubano wabo nyuma y’aho atandukanye na Ojok.

Yagize ati “N’ikirere, ikirere nyacyo gifuhira urwo ngukunda Skylanta Uganda. Abraham mukunzi wanjye ndishimye cyane ko wavutse. Mu karuhuko kawe mukunzi ngwino tugende, isabukuru nziza gasusuruko kanjye. Ufite umutima mwiza kubarusha bose Sky wanjye.”

Iyi mitoma yari iherekeje amafoto atandukanye agaragaza ibyishimo by’aba bombi bari kumwe n’imiryango mu kwifatanya n’umukunzi mushya wa Anne Kansiime kwizihiza isabukuru y’amavuko. Uyu musore ni umuhanzi utarabimenyekanamo cyane muri Uganda.

Abraham Skylanta uri kugirana ibihe byiza na Kansiime byavuzwe kenshi ko akundana n’uyu munyarwenya no mu gihe yari akibana na Ojok ndetse biri mu byateye amakimbirane hagati yabo kugeza ubwo bombi bafashe icyemezo cyo gutandukana.

Anne Kansiime yabonye umukunzi mushya nyuma yo gutandukana n’umugabo we
Kansiime yemeje isenyuka ry’urugo rwe na Ojok ku wa 12 Ugushyingo 2017, icyo gihe byari bimaze iminsi bihwihwiswa cyane mu binyamakuru ko bananiranwe. Yanditse kuri Facebook abwira abafana be ko bamubaza ibibazo bifuza akabasubiza.

Umwe mu bakurikira uyu munyarwenya yamwandikiye amubaza niba koko urugo rwe n’umugabo we yitaga ‘Dark Chocolate’ rwarasenyutse nk’uko byari bimaze iminsi bivugwa mu itangazamakuru rya Uganda. Kansiime yahise yemeza ayo makuru gusa avuga ko ‘icyabatandukanyije kigomba kuguma hagati yabo’.

JPEG - 344.8 kb
Anne Kansiime yabonye umukunzi mushya nyuma yo gutandukana n’umugabo we
JPEG - 102.7 kb
Isabukuru ya Skylanta [uhagaze inyuma] winjiye mu rukundo na Kansiime bayizihije bari kumwe n’inshuti n’imiryango
JPEG - 115.3 kb
Kansiime na Ojok batandukanye batarabyarana
JPEG - 112 kb
Mu Ukwakira 2013 nibwo Anne Kansiime yashakanye na Gerald Ojok
Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

GISA - 17/04/2018 saa 11:59

Abagore ni amashitani cg amadayimoni baraharara,natwe tubana nabo ari nukwihangana,baduca inyuma tukabimenya tugatuza ngo abana batazangara ariko hakurikiraho kubana mu mwiryane bishobora kuvamo no kwicana
Kanda hano umusubize

Laurent - 19/04/2018 saa 01:41

uwo mudamu njye nduari uburenzira bwe buriya afite impamvu yabikoze nibamurekee
Kanda hano umusubize

king - 19/04/2018 saa 06:46

Iyaba nawe
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X