Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Umuraperi Diplomate wamaze kwinjira muri Kiwundo Entertainment arasaba abakora Hip Hop gukanguka

Umuraperi usa nkuwabuze muri Muzika Nyarwanda ugereranyije n’imyaka yashize aho yashyiraga hanze kenshi indirimbo zitandukanye ariko kur’ubu muzika ye ikaba igenda biguru ntege nyuma yo kwinjira muri Kiwundo Entertainment arasaba abakora injyana ya Hip Hop mu Rwanda gukanguka.

Diplomate wamamaye cyane mu ndirimbo zitandukanye nk’Ikaramu,Umucakara n’izindi zitandukanye asanga kuba abaraperi benshi batagikora cyane nko mu myaka yo hambere byaratumye iyi njyana isa nk’isinziriye mu gihe mu myaka itambutse yari yarafashe imitima y’abakunzi ba Muzika Nyarwanda.

Diplomate uheruka gushyira hanze amashusho y’indirimbo "Kebuka Nkufotore’ yakoranye n’umuhanzio Gisa Cyinganzo kurubu ufingiwe muri Gereza ya Mageragere kur’ubu ngo yamaze kumvikana na Kiwundo Studio ngo bajye bakorana mu bikorwa bye.

Ati “Icyo bazamfasha ni ukuntera ingabo mu bitugu mu buryo butandukanye harimo nko kumfasha ku bijyanye n’amashusho no kunkorera indirimbo zijyanye n’igihe no kumenyekanisha ku ruhando mpuzamahanga”.

Kubahanzi bahagarariye Hip Hop muri Guma Guma ya 8 Umuhanzi Diplomate asanga aribo babikwiriye kuko abafite ibigwi muri Hip Hop Nyarwanda basa nk’abasinziriye nta bikorwa bishya bafite

"Abaraperi nta bikorwa dufite ntiwabonye ko na Guma Guma hatowe Khalfan na Jay C, ubu bamwe baraje batukane….Twemere nta bikorwa dufite abahanzi bafite izina n’amateka muri Hip Hop Nyarwanda ubu nta bikorwa, banyumve neza”Diplomate

Yemeza ariko ko aba basore batowe ngo bajye muri Guma Guma aribo nyine bafite biikorwa ndetse ari bo ubu bahagarariye injyana ya Rap.

Ati “Abanyabigwi nibabyuke nibitaba hazajya haza abo bakoze izo ndirimbo eshatu zisabwa bigiremo nyine. Kuko baba bujuje ibyo bisabwa.”

Diplomate yatangaje kandi ko fite indirimbo 2 zamaze gutunganywa akaba agiye kuzishyira hanze mu rwego rwo kugarukana imbaraga nyinshi muri Muzika Nyarwand

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 18/03/2018 saa 15:12

UTAGUFASHIJE KUZAMURA IPATARO NTAKABABAZWE NUKO YAMANUTSE
Kanda hano umusubize

Cr7 Nicholas - 18/03/2018 saa 04:38

nagaruke rwose, gusa ntazahindure style nka bull dog
Kanda hano umusubize

Peter - 18/03/2018 saa 02:01

Uwo musaza azagaruke muri muzika maze azabahereze ikinyuranyo.
Kanda hano umusubize

- 18/03/2018 saa 01:26

TWAHIRWA GARUKAWIHUSE MUSAZA WATWICIJE INZARANINYOTA
Kanda hano umusubize

Twahirwa - 17/03/2018 saa 14:51

Nifuzakowakomezagutera imbere
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X