Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Umuraperi DMX yakatiwe igifungo cy’umwaka

Earl Simmons wamamaye ku izina rya DMX yakatiwe umwaka umwe w’igifungo nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kunyereza no kwanga gutanga imisoro ya leta.

Reuters yatangaje ko DMX yakatiwe umwaka w’igifungo kuwa Gatatu tariki ya 28 Werurwe 2018. Yahamwe n’icyaha cyo kunyereza imisoro ya leta ku bushake, arishyuzwa amadolari miliyoni 1.7.

Yakatiwe iki gifungo nyuma y’uko ku itariki ya 25 Kamena 2015 yafunguwe yari amaze amezi atandatu. Icyo gihe yari yafunzwe aryozwa kwanga gutanga indezo nkana, ubujura n’urugomo. DMX yarekuwe nyuma y’uko inkiko zasuzumye neza ibimenyetso yatanze yiregura bikagaragara ko ibyaha ashinjwa bitamuhama.

Yakatiwe n’umucamanza Jed Rakoff muri Manhattan nyuma y’uko mu Ugushyingo 2017 yaburanishijwe ku cyaha cyo kunyereza umusoro. Rakoff yavuze ko ubusanzwe uyu muraperi ari “umugabo mwiza” ndetse ngo igihano yamukatiye ni kigufi cyane kuko yagombaga kuzamara imyaka itanu mu gihome.

Umucamanza yongeyeho ko nubwo Earl Simmons[DMX] asanzwe ari umugabo urangwa n’imico myiza, ngo “Ntibyatuma akora ikosa ntarihanirwe”. Uyu muraperi yasabye imbabazi ku cyaha cyo kunyereza umusoro wa leta.

DMX[ufite abana 15] amaze gutabwa muri yombi ndetse agafungwa inshuro 14. Akenshi atabwa muri yombi azira gukoresha ibiyobyabwenge, kutubahiriza amategeko y’umuhanda, urugomo n’ibindi.

Uretse umuziki, DMX yakinnye filime zakunzwe cyane mu myaka irenga 25 ishize. Mu 1998, yakinnye mu yitwa “Belly,”, mu mwaka wa 2000 yakinnye muri “Romeo Must Die”, mu 2003 nabwo yakinnye mu yitwa “Cradle 2 The Grave.”

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X