Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Umuraperi P Fla ashobora kugaragara mu gitaramo cya East African Party

Hakizimana Murerwa Amani , Umuraperi wamamaye ku izina rya P FLA ashobora kuzagaragara muri East African Party aririmbana nabo bahoze bahuriye mu itsinda rya Tough Gangz.

Uyu muraperi aherutse kugaragaza ko ari umwe mu baraperi bo mu Rwanda bakomeye ubwo yaririmbaga mu gitaramo cyo kumurika Mixtape ya Riderman yise Uburyohe , mu gitaramo cyabereye muri Petit Stade kuri Noheli.

P FLA wari umaze umwaka muri gereza aho yari yarakatiwe azari icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge , mu gitaramo cy’Uburyohe nibwo bwa mbere yaragaragaye ku rubyiniro nyuma y’umwaka akigeraho abafana bavugije induru bamwereka urukundo rudasanzwe.

P FLA yamenyekanye cyane mu myaka ya za 2008 ubwo yari akibarizwa mu itsinda rya Tough Gangz yarahuriyemo icyo gihe na Bull Dogg , Jay Polly , Fireman na Green P bakoranye indirimbo zakunzwe cyane zirimo ‘Inkongoro y’umushimusi’,’Gereza’,’bye bye bakoranye na Good guyz’ n’izindi.

Nyuma P FLA yaje kugirana ikibazo na bagenzi be ubwo bari mu gitaramo cyo kumurika alubumu ya mbere ya Jay Polly yitwa Rusumbanzika, P FLA icyo gihe yateye imigeri abafana b’iritsinda anakorera ibindi bikorwa bigayitse muri iki gitaramo byatumye bagenzi be bafata icyemezo cyo gutandukana nawe.

P FLA yahise atangira gukora ku giti cye ahita ashinga itsinda rya Emperial Mafia Land mu gihe n’abo yasize muri Tough Gangz batangiye gukora ku giti cyabo itsinda bari bahuriyemo risa nk’iryibagiranye ntibongera gukorana ibihangano byinshi bari kumwe ibi byaje no kuvamo gucikamo ibice muri 2015 , Jay polly yavugaga ko yasigaranye Tough Gangz bagenzi be nabo bashinga irindi tsinda ryitwa Stone Church ariko ibi nabyo ntibyarambye.

Muri Kanama uyu mukwa nibwo Jay Polly , Bull Dogg, Fireman na Green P bongeye kwicara bemeranya gusibirana ibi byanatumye batumirwa mu gitaramo ngarukamwaka cya East African Party kigiye kuba ku nshuro ya 10 kikazaba kuri Bonane.

Abakunzi ba Hip Hop bakibona ko Tough Gangz izaririmba muri iki gitaramo hari abifuje ko P FLA yazafatanya na bo kuririmba zimwe mu ndirimbo zabo bahereyeho bakoze ariwe akibarizwa muri iri tsinda.

Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou umuyobozi wa EAP itegura igitaramo cya East African Party aherutse kuvuga ko icyo kuba P FLA yaririmbana na Tough Gangz kuri Stage bagitekerejeho ubu bakaba bari mu biganiro nabo ngo barebe ko icyi kintu cyazakunda.

P FLA ni umwe mu baraperi bafite izina rikomeye azwi mu ndirimbo zirimo iyitwa ‘Ubutumwa’,’Guetto’,’Nisubiyeho’,’Ntaruhuka’ n’izindi nyinshi yagiye akunda kugaragaraho imyitwarire mibi kubera gukoresha ibiyobyagwenge bituma anabifungirwa inshuro zirenga eshatu gusa aherutse gutangaza ko ubu yabiretse.

Igitaramo cya East African Party kizabera muri parikingi ya sitade Amahoro tariki ya 1 mutarama 2018 , umuhanzi mukuru uzaririmba muri iki gitaramo ni Ali Kiba wo muri Tanzania akazafatanya na Sheebah Karungi w’I Bugande , Yvan Buravan , Bruce Melody , Riderman na Tough Gangz.


Ibiganiro bigenze neza abazitabira East african Party bashobora kuzaririmbirwa indirimbo za Tough Gangz ya kera na P FLa ari ku rubyiniro

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 28/12/2017 saa 16:33

turakwemer msz
Kanda hano umusubize

- 28/12/2017 saa 16:29

turakwemer msz
Kanda hano umusubize

Rmeo - 28/12/2017 saa 10:44

Ndimeye abasore bajye ndifuza ko basubirana kbs
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X