Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Umuraperi Prezzo yifotoje ari mu maguru ya Asinah

Asinah Erra, umwe mu bakobwa bakora umuziki mu Rwanda ukunze kugaragaza imyifotoreze idasanzwe, yongeye kubikora ari muri Kenya aho ari gukorana indirimbo n’umuraperi ukomeye muri iki gihugu ariwe Prezzo aho bifotoje yamushyize umutwe mu maguru.

Mukasine Asinah[usigaye wiyita Asinah Errah, Bag Girl n’andi menshi] amaze iminsi mu Mujyi wa Mombasa aho yavuye nyuma yo kurya Noheli akerekeza i Nairobi kubonana n’umuraperi Prezzo kuri ubu bari gukorana imishinga.

Icyatunguranye, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Ukuboza Asinah Errah yashyize hanze amafoto mu buryo bukurikiranye yishimanye na Prezzo[benshi bita CMB Prezzo] ndetse ateguza abafana ko ‘hari ikintu kidasanzwe’.

Ku ifoto ya mbere Asinah na Prezzo bifotoje basohoye ururimi, mu bitekerezo byayishyizweho bamwe bahise batangira kuburira uyu mukobwa bamubwira ngo ‘yitonde’. Yahise asohora indi foto bari kumwe muri studio hanyuma uwitwa Isimbi Aisha abwira Asinah ko umukobwa witwa Umber Lulu nabibona bazamerana nabi.


Mu mafoto Asinah yakomeje gushyira kuri Instagram hari indi imugaragaza ahagaze hejuru y’ameza naho mugenzi we Prezzo asa n’uwicaye hanyuma ashyira umutwe we mu maguru ya Asinah. Mu barenga ibihumbi 49 bakurikira Asinah kuri uru rubuga harimo abatangiye gukeka ko ashobora kuba yaryamanye na Prezzo gusa muri bose nta n’umwe yasubije.

JPEG - 50.5 kb
Iyi niyo Photo yatunguye benshi Prezzo ari mu maguru ya Asinah

Prezzo ubusanzwe witwa Jackson Ngechu Makini ni umuraperi ukomeye muri Kenya akaba yaranamenyekanye cyane mu mwaka wa 2012 ubwo yitabiraga Big Brother Africa. Ubu ari gukorana indirimbo na Asinah bivugwa ko izaba yitwa ‘One time baby’.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Idi - 1/01/2018 saa 05:28

Ipupupuuuuu! Icyohe gusa! Mbabazwa n,ukuntu adusebereza idini gusa! Ababyeyi bapfusha bahagaritse
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X