Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Umutekamutwe Wiyitiriye Uwase Ndahiro Liliane Kuri Facebook Yatahuwe Agiye Gutuburira Sugira Ernest

Umutekamutwe wigize umumamyi kuri Facebook yiyitiriye umukobwa Uwase Ndahiro Liliane atangira gusaba ubushuti abantu batandukanye babasitari kugira ngo abone uburyo abakuramo agafaranga gusa byaje kurangira atahuwe ataragera ku ntego yihaye yo kurya abantu utwabo.

Ubwo uyu mutekamutwe yamaraga gufungura urukuta kuri Facebook, yatangiye kwandikirana na Sugira Ernerst uzwi cyane muri Ruhago nyarwanda. Sugira ubwo yandikiranaga n’uyu mumamyi we yari azi ko ari Uwase Ndahiro Liliane wanyawe kuko yari asanzwe amuzi mubakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2018.

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 27 werurwe 2018, nibwo Sugira Ernest yatahuye ko yavuganaga n’umumamyi ushaka kumurya amafaranga. Yabitahuye nyuma y’uko uyu mutekamutwe yari amaze iminsi amusabye amafaranga ibihumbi 15,000 avuga ko agize akabazo kamutunguye kandi azayamusubiza bidatinze.

Uko byatangiye kugira ngo batangire no kuvuganira kuri Whatsapp,Aba bombi batangiye baganirira kuri Facebook bamaze gushikirana bahana nimero za Telefone bakajya bavugana gake kuri Whatsap gusa hagati aho ntanumwe wahamagaraga undi kandi ntibanavuganaga cyane.

JPEG - 81.9 kb
Konti y’uyu mutekamutwe kimwe na nimero nka;0781898848 nka nimero yo koherezaho amafaranga ya Mobile money ndetse na 0787277144 nimero uyu mutekamutwe akoresha kuri Whatsapp

Kugira ngo bimenyekane ko ari umutekamutwe uyu wari wiyitiriye Miss Uwase Ndahiro Liliane yandikiye Sugira Ernest amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko. Nyuma yaje gusaba Sugira amafaranga ibihumbi cumi na bitanu y’u Rwanda (15000frw) amubwira ko agize akabazo kamutunguye gatumye akenera aya mafaranga bityo amusaba ko yayamuha akagakemuza akabazo agize akazayamusubiza vuba.

Ibi byatumye Sugira Ernest agira amakenga yo kumva umukobwa nka Uwase Ndahiro Liliane amusaba amafaranga kandi basanzwe bataziranye amaso ku maso cyangwa ntanigihe kirekire gishize bamenyanye.

Byatumye Sigira Ernrest ashakisha uburyo yamuhamagara ngo bavugane ariko undi yanga kumuvugisha kuri Telefone, ninako uyu musore yakoresheje ubundi buryo bwo kwitabaza umwe mu nshuti ze ngo amufashe kubona nimero ya Liliane ibonetse iza ihabanye niyo Sugira Ernest yari asanzwe afite.

Guhera ubwo nibwo Sugira Ernest yahise amenya ko yavuganaga n’umutekamitwe washakaga ku murya amafaranga akoresheje ubujura bwo kumbuga nkoranyambaga busigaye bwarafashe indi ntera muri iyi minsi abantu benshi biyitirira abasitari bamaze kubaka izina.

Ubusanzwe Uwase Ndahiro Liliane ni umwe mu bakobwa 20 bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2018, ndetse akaba ari nawe wageze ku munsi wanyuma w’Irushanwa afite amajwi menshi y’uwatowe cyane hifashishijwe uburyo bwa SMS. Uyu mukobwa nawe yatangaje ko iriya Account yakoreshwaga ivugana na Sugira Ernest Atari iye ahubwo ari iyu mutekamitwe wamwiyitiriye kugira ngo abone uko yambura abantu utwabo.

Account yanyayo Uwase Ndahiro Liliane akoresha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

KAMANA - 1/04/2018 saa 21:37

Abatekamutwe ni benshi bareze hari Uwitwa NIRINGIYIMANA Emmanuel we avuga ko afite uruganda rw'umuceri ko atanga akazi ko afite ama campany akomeye ubundi agacucura abantu.yiyita umurokore mumwirinde cyane
Kanda hano umusubize

KP - 1/04/2018 saa 06:20

Nuko nyine ubu buryo bwo kwiba gutya bigezweho,ariko rwose ntamusitari wo gutaka ngo wari wibwe 15K!!plz plz nanjye utariwe nayamuha ntatekereje ibindi nkeswe wwe!!
Kanda hano umusubize

Saleh - 30/03/2018 saa 04:27

Polesana,sugira,wamwizinihatari
Kanda hano umusubize

- 30/03/2018 saa 01:55

Ko atayamuha c yayamwimiye iki?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X