Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Umutoni wangiwe gukomeza mu ijonjora rya Miss Rwanda 2018,yabwiye Isheja na bagenzi be ko batazabona ijuru

Ijonjora ryo gushaka uzaba nyampinga 2018,rikomeje gusiga umugani n’udushya.Kuri iyi nshuro hatangiye kuboneka abatarashimishijwe n’uko batakomeje.Muri abo hagaragaye umukobwa wabuze amahirwe yo gukomeza maze ashyira umutwaro wose ku kanama nkemurampaka maze ababwira ko bazajya mu kuzimu.

JPEG - 64.3 kb
Tania Umutoni

Umwari witwa Tania Muvunyi Umutoni yisabiye bikomeye abagize akanama nkemurampaka muri Miss Rwanda 2018 nyuma yo kuviramo mu ijonjora ry’ibanze, atera ikirenge mucya Ingabire Habibah nawe wandagaje umwe muba Judge gusa nyuma akaza kumusaba imbabazi.

Tania Umutoni ni umukobwa wiyamamaje mu bashakaga guserukira umujyi wa Kigali, gusa ntiyigeze agira amahirwe yo gukomeza kuko yaviriyemo mu ijonjora, abura mu bakobwa barindwi(7) bazaserukira umujyi wa Kigali.

Uyu mwari yanze kwicwa n’agahinda, maze abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yandihako ubutumwa bwo kwibasira abagize akanama nkemurampaka(Rwabigwi Gilbert, Sandire Isheja na Dr Higiro Jean Pierre), ndetse avuga ko ngo bakwiye kujya ikuzimu mu muriro utazima.

Tania n’umujinya mwinshi yagize ati “Mwese abagize akanama nkemurampaka (Rwabigwi Gilbert, Sandrine Isheja Butera na Higiro Jea Pierre) ntabwo muzigera mubona imiryango y’ijuru ahubwo mwese muzapfira mu muriro utazima kuko mwuzuranye ruswa mu mitwe yanyu.”

Twashatse kumenya icyo akanama nkemurampaka kabivugaho maze tugerageza kuvugana na Isheja Sandrine ariko ntibyadukundira.

Ntiharamenyekana niba uyu mwari azajyanwa mu nkiko cg niba azabegera agasaba imbabazi nk’uko Ingabire yabigenje.

Editor

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Gaju ange vanessa - 31/01/2018 saa 18:30

Yewe uyu mukobwa rero ntimumurenganye bibaho! Ark nawe amenyeko ba sandrine babaha kariya kazi babizeye kdi ntago abiyamamaje bose batsinda bagomba gutoranya abarusha abandi! kdi ikamba niryumwe muribo bose ntago byashoboka kdi siwe gusa wavuyemo ahubwo agabanye kwikunda abandi bana ko batatukanye se? Arabona arenze cyanee nimbe na habiba yasabye imbabazi ntamuco wabana bikigihe pe ubundi ntanyampinga ibaho ifite mind nkiye yarangije kuyatoba
Kanda hano umusubize

sagawa - 31/01/2018 saa 04:43

uriya mukobwa ni umucamanza w'abazajya mw'ijuru? cg ashinzwe kohereza abantu mu kuzimu. Ni akumiro.
Kanda hano umusubize

Nsengiyumva Ramadhan - 30/01/2018 saa 11:29

UMUTONI Tania akwiye gusaba imbabazi ndetse hakabaho no gukurikira Committe nyemura maka kuko nayo wasanga itari shyashya, dore ko kuwafashe Ruswa agafatwa ahanwa na mategeko abishinzwe. Navuga ko #Mutoni Tania yakoze amakosa pe arko kurundi ruhande byaragenze nkuko ya bigaragaje na wamurenganya Miss Rwanda n' umwanya wa gaciro buri wese aba atejyereje rero na cyatuma bitaba muburyo nkubwo ya shatse ku garagaza.
Kanda hano umusubize

Remmy - 30/01/2018 saa 11:08

Ndumva habanzwa iperereza ryimitse hakabaho ku menya niba koko umujinya we ufite ukuri, ndetse na barya baruswa bakigwaho. Ruswa nigira irobanura ryukuri n'Ikinyoma Ndogira ati UMUTONI Natia kubwo umujinya we wivanzemo agahinda kenshi yibindera ho ngo akomeze ibi ahubwo nawe akwiye gusaba imbazi arko bidakuye guha Agaciro kumpamvu y'ibyo byose
Kanda hano umusubize

Gilbert - 30/01/2018 saa 11:07

Ndumva habanzwa iperereza ryimitse hakabaho ku menya niba koko umujinya we ufite ukuri, ndetse na barya baruswa bakigwaho. Ruswa nigira irobanura ryukuri n'Ikinyoma Ndogira ati UMUTONI Natia kubwo umujinya we wivanzemo agahinda kenshi yibindera ho ngo akomeze ibi ahubwo nawe akwiye gusaba imbazi arko bidakuye guha Agaciro kumpamvu y'ibyo byose
Kanda hano umusubize

KAMANZI - 30/01/2018 saa 07:58

Ngo ntibazajya mu ijuru,ahubwo bazajya mu muriro utazima?? Niko abantu benshi batekereza,ariko ntabwo ariko Bible ivuga.Urugero,igihe ADAMU akora icyaha,ntabwo imana yamubwiye ko "azajya mu muriro",ahubwo yamubwiye ko azajya mu gitaka (Intangiriro 3:19).Na none igihe babwiraga Yakobo yuko umwana we Yozefu yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we "yitabye imana mu ijuru".Ahubwo yavuze ko umwana we yagiye mu gitaka (Intangiriro 37:34).Bible ivuga ko iyo twese dupfuye tujya mu gitaka (Umubwiriza 3:19,20).Ariko abapfa bumviraga imana,bazazuka ku munsi w'imperuka (Yohana 6:40).Tujye twiga Bible neza,aho gupfa kwemera ibyo abanyamadini batubwiye.Roho idapfa yahimbwe na Greek Philosophers batemeraga imana yacu Yehova. Nta hantu na hamwe Bible yigisha Roho idapfa.Ni ikinyoma kibabaza imana yaturemye.
Kanda hano umusubize

- 30/01/2018 saa 10:02

Sh ibyo uvuze nukuri pe.usibye ko atarakwiye nogutukana gutyo
Kanda hano umusubize

Bgenge - 30/01/2018 saa 12:59

Uduhaye urugero rwa Adam Imana yabwiye ko napfa azajya mu gitaka. Urwo rugero turarwemera kandi koko ruri muri Bible. Ariko ntukomeje ngo uduhe n'ibindi byanditswe bindi byo bivugwamo abapfuye bakajya mu muriro utazima, ari na wo uriya mu Miss yahanuye kuri kariya Kanama Nkemurampaka, kuko iyo Abigisha Bible bagenda bihitiramo ibyanditswe bimwe gusa ibindi bakabyirengagiza, aho na ho baba batuyobya. Kuko Bible itubwira ko hariho umutunzi wapfuye akajya mu muriro utazima, na Lazaro wapfuye akajya mu Ijuru ndetse mu Gituza cya Abrahamu (Luka 16:19-31). None kuki utatubwiye no kuri iki cyanditswe? Ahubwo jye ndabona uriya mu Miss ari Umuhanuzi ukomeye cyane, kandi nubwo bamusezereye mu marushanwa bwose jye namugira inama yo gushinga idini kandi tukariyoboka turi benshi, kuko nubusanzwe jyewe biriya bikorwa by'ubu Miss mbibonamo agahaze!
Kanda hano umusubize

xavio - 30/01/2018 saa 21:00

nanjye biriya bikorwa byo gutora miss sibyemera ntamba mbifata nka gasipiage
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X