Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Umutoza wa Gor Mahia yasuzuguye bikomeye Rayon Sports

Umutoza wa Gor Mahia yo muri Kenya, Dylan Kerr yishongoye kuri Rayon Sports avuga ko ubwugarizi bwayo bworoshye ku buryo butamubuza kuyitsinda.

Umutoza wa Gor Mahia yo muri Kenya, Dylan Kerr yishongoye kuri Rayon Sports avuga ko ubwugarizi bwayo bworoshye ku buryo butamubuza kuyitsinda.

JPEG - 42.2 kb
DYLAN-KERR utoza Gor Mahia ati Rayon Sports ni ikipe iciriritse

Gusa ngo ubusatirizi yayibonanye mu mukino wayihuje na Mamelodi Sundowns bwo burakanyakanya ku buryo atari ubwo gukerensa.

Ibi yabitangaje nyuma yo gusezerera AC Leopards kuri penaliti 5-4 mu mukino wabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 1 Gicurasi, aho bahataniraga gukina na Hull City yo mu Bwongereza mu mukino uzaba kuwa 13 Gicurasi i Nairobi muri Kenya.

Radio Capital FM yatangaje ko muri uyu mukino Umutoza Dylan Kerr yabanje mu kibuga abakinnyi biganjemo abasanzwe ari abasimbura, akavuga ko nta kindi yari agamije uretse gusigasira abakinnyi be abarinda imvune, dore ko akazi gakomeye agafite mu mpera z’iki cyumweru i Kigali aho azaba atana mu mitwe na Rayon Sports.

Ati: “Sinagombaga gutangiza abakinnyi basanzwe babanza mu kibuga, kubera amakenga y’uko bavunika kandi ikituraje ishinga ni umukino uzaduhuza na Rayon Sports.”

“Narebye umukino wa Rayon Sports na Mamelodi Sundowns, bafite ubusatirizi bukaze ariko ubwugarizi bwabo buraciriritse, ni na cyo tuzitaho cyane. Mu kuri turajwe ishinga n’umukino wok u cyumweru.”

Yakomeje avuga ko ikipe ya Gor Mahia izagera i Kigali mu gitondo cyo kuwa gatandatu tariki ya 5 Gicurasi 2018, dore ko umukino nyirizina wo uteganyijwe ku cyumweru tariki ya 6 Gicurasi.

Muri uwo mukino Gor Mahia yasezereyemo AC Leopards, Jacques Tuyisenge, Kagere Meddie, Shaban Odhoji, Innocent Wafula, Joash Onyango, Harun Shakava, Samuel Onyango, Humphrey Mieno, na George ‘Blackberry’ Odhiambo bari babanje ku ntebe y’abasimbura.

Jaques Tuyisenge yaje kujya mu kibuga asimbuye, maze aza no guhusha penaliti imwe muri eshanu za mbere, ariko zirangira banganya 4-4 kuko na AC Leopards yari yahushije imwe, maze babongeza imwe imwe, birangira ari penaliti 5-4 mu gihe iminota isanzwe y’umukino yari yarangiye banganya 0-0.

Ubwo Gor Mahia yasezereraga AC Leopards ni na bwo Rayon Sports yanganyaga na KIrehe FC mu mukino w’umunsi wa 19 wa Azam Rwanda Premier League, iyi kipe ihagarariye u Rwanda ikaba yaranavunikishijemo Yannick Mukunzi usanzwe abanza mu kibuga hagati.

Icyakora, iyi kipe ntiyari ifite Muhire Kevin, Manishimwe Djabel, Kwizera Pierrot na Nahimana Shassir bikekwa ko barimo kuruhuka bitegura guhangana na Gor Mahia muri uwo mukino wa mbere w’amatsinda ya CAF Confederation Cup.
Christian N.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Theogene sebahire - 5/05/2018 saa 14:20

Rayonsport izatsinda 2 kuri 1 kuko aba banyakenya ntabwoba baduteye.
Kanda hano umusubize

- 5/05/2018 saa 12:54

RAYON NTAGA TEAM IZAKUBITWANKA 5
Kanda hano umusubize

- 5/05/2018 saa 09:59

Umutwe w'iyi nkuru siwo. Kuba yaravuze ko defense ya Rayons Sports idakomeye sinzi niba umunyamakuru uvuga ngo umutoza yasuzuguye bikomeye, ibi ni ugukabya inkuru. Ibyo aribyo byose Rayons Sports aho igeze ntabwo ihageze ku busa ! Byose bizasobanuka ejo kuri Stade Regional. Abanyamakuru b'imirasire mujye mureka gukabya inkuru !
Kanda hano umusubize

NIZEYIMANA Emmy - 4/05/2018 saa 18:30

Umusa nunze ijambo murya mujyenzi wange bazakumpere micro nyuma y'umukino.twe turakubitaaa!!
Kanda hano umusubize

hadix01 - 4/05/2018 saa 04:35

rayon ntabwo ari team ya akana pe gusa umutoza azirinde guhuzagurika ngo amere nkuko bari bameze muri muzambike
Kanda hano umusubize

MUHIRE papa APR FC - 5/05/2018 saa 16:23

reyosport bazayikubita
Kanda hano umusubize

hadix01 - 4/05/2018 saa 04:33

nareke kwirata rayon sport ni team ikunza kwihagararaho kandi igatungurana isaha ku isaha wabona batashye iwabo barira nkuko barijije costa de sol yo muri muzambike
Kanda hano umusubize

RAYON - 3/05/2018 saa 12:32

OK, NYUMA YA MATCH BAZAGUHE MICRO TWUMVE ICYO UZAVUGA
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X