Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

UNIK mu muvuduko udasanzwe wo kuba iya mbere mu Ikoranabuhanga muri Kaminuza zo Mu Rwanda

Urubyiruko rwishyize hamwe rukora uburyo bwo kuzajya bufasha abanyeshuri bo muri Kaminuza kuzajya biborohera kubona amasomo ndetse n’ibazwa mu gihe batari hafi .

U Rwanda ni igihugu kimaze gukataza mu iterambere ndetse n’ikoranabuhanga,ubu rero noneho aho bigeze muri kaminuza bashyiriweho uburyo buzajya buborohera kwiga ndetse bikanorohera abashinzwe kwishyuza amafaranga y’ishuri ko nta munyeshuri uzajya akora ikizamini atarishyura.

Iri koranabuganga ryiswe E-leaning Platform ku ikubitiro ryagaragaye muri Kaminuza yitwa UNIK yo mu karere ka Ngoma ahitwaga Kibungo,iyi System ikaba ije ari nshya ndetse inishimiwe cyane nkuko ushinzwe ikoranabuhanga muri iyi kaminuza Eng.Euphrem yabiganirije umunyamakuru wa Imirasire.com kuri telefoni igendanwa.

PNG - 1 Mb
Website ya UNIK

Mu magambo ye uyu Euphrem wanagize byinshi asobanura kuri ubu buryo bushya yagize ati:”Ubu buryo bwa E-leaning Platform ni uburyo bushyashya buzajya buhuza umwalimu n’umunyeshuri aho azajya yoherezaho amasomo,umunyeshuri nawe akayabona kuko buri wese azaba afite konti muri iyi System ,ibi kandi bikazafasha cyane abanyeshuri kuba bakorera ibizamini aho bari ndetse igihe cyo gusoza gukora ikizamini cyagera E-leaning Platform yo irabibika (submit) waba wasoje cyangwa utarasoza ikanagukosora iyo ari ibisubizo bitari birebire (Open Questions),ibi kandi bizafasha ubuyobozi kutirirwa bwirukanka ku bantu batarishyura amafaranga yishuri kuko ntawuzagira konti muri E-leaning Platform atarishyura.

E-leaning Platform yakozwe n’abatekinisiye bikigo cyacu hano Mu Rwanda ni nabo bari kugenda bongeramo ibindi bintu kuburyo nta makemwa kandi izaba imeze neza,ariko yatangijwe na Kompanyi yitwa Information Technology & Engineering Construction Ltd (ITEC Ltd) ikorera Kicukiro mu mujyi wa Kigali”.

Ubu buryo nubwo benshi hari byinshi bakomeza babwibazaho cyane nko kwibaza ko nta gukopera bizajya bibaho mu gihe umunyeshuri yakoreye ikizamini aho ari,uyu muyobozi yamaze impungenge abantu ubwo yasobanuye ko nta gukopera bizajya bibaho na gato.

PNG - 223.9 kb
E-leaning platform

Nyuma umunyamakuru yaje kuganira nushinzwe gutanga amakuru muri UNIK Eugenie ,avuga ko ubu buryo bwizewe gusa bakirimo kugenda babusuzuma neza cyane ndetse banoza imikorere yabwo.

Ubwo twageragezaga guhamagara uru rubyiruko rugize kompanyi ya ITEC ntabwo babashije kwitaba telefoni ariko amakuru dufite yavuye ahantu hizewe nuko ari abagera kuri Barindwi (7) bakaba bafite impamyabushobozi yikiciro cya gatatu cya Kaminuza mu ikorana buhanga (Masters in IT) bose barabana Mugipangu kimwe ari naho bakorera aribyo bibafasha kuba icyo baricyo nogukora cyane, barira hamwe, mbese ubuzima bwabo nakazi. Company yabo iri gukabakaba agaciro gasaga Million ijana kubera Systems bafite zarangiye kandi bafitiye isoko. Turacyabakurikiranira neza ibijyanye nuru rubyiruko ruba mubuzima bwagukora Porograme (Programming ) ya mudasobwa wagereranya nuko Google yatangiye ibaho, kandi bafite ikizere cyo kuzagera kure kuko amakaminuza yahano mu Rwanda no hanze yaryo abiyambaza nka Hope African Iburundi.

JPEG - 86.6 kb
Bamwe muri urwo rubyiruko bakiri na bato cyane

UNIK ni kaminuza iri mu burasirazuba bw’igihugu cy’U Rwanda ikaba yarabanje kwitwa INATEC aho nyuma baje kuyihindurira izina,kuri ubu ikaba ifite amashami mu burasirazuba ndetse no mu majyaruguru mu karere ka Rulindo.

Christian N.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

JD - 8/01/2018 saa 15:30

Muzadukurikiranire ubuzima bwabo nge mwanteye amatsiko cyane, bakorera he nange nzabasabe stage, mumfashe mumpe contact zabo.
Kanda hano umusubize

Eric - 8/01/2018 saa 15:29

Rwanda Oye, ababa basore ndabazi cyane barashoboye ahubwo mwampa contact zabo nange bakazadufasha muri our University?
Kanda hano umusubize

Allain - 8/01/2018 saa 15:26

Birashimishije rwose ahubwo abo bana bazaze kudufasha natwe muri UR kuko turabikeneye. kandi bakomereze aho.
Kanda hano umusubize

Thierry - 8/01/2018 saa 15:08

Ni byiza cyane kubona kaminuza yo mu Rwanda rwose ikoresha ubu buryo. Rwanda komeza utere imbere wimakaza ikoranabuhanga.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X