Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Uramutse uteye izi ntambwe byagufasha gucika burundu ku itabi

Ni kenshi hagenda hakorwa ubukangurambaga ko itabi ari ribi, ndetse abahanga mu by’ubuzima bagiye bagaragaza ko umwotsi w’itabi ugira ingaruka zo gutera kanseri yo mu bihaha haba kubanywa itabi, ndetse n’abandi bose bagize aho bahurira n’umwotsi waryo.

Inama zagufasha kugenda ureka itabi, mbere ya byose ugomba kubanza kwibaza impavu ushaka kurireka. Ikindi, ni uko waterwa imbaraga n’inshuti n’abo mu muryango bagenda bagushishikariza kurireka.

Ukwiye kandi gushyiraho itariki ntarengwa wumva ugomba kuba waretse kunywa itabi. Ndetse ikindi cyagufasha ni ukubwira inshuti, umuryango wawe, abo mukorana ndetse n’abo mwarisangiraga, intego yawe kugira ngo nabo bagufashe.

Gerageza kandi ukure ibijyanye n’itabi byose mu nzu, mu modoka ndetse n’ahandi hose ukunda kugera. Ugomba kwibuka kandi kuganiriza umuganga kugitekerezo cyawe kugira nawe agire ubufasha aguha.

Reba aho wandika aya magambo kandi uyashyire ahantu ukunda kugera cyane. Ushobora no kuyashyira ahantu wakundaga gushyira ibijyanye n’itabi kugira ngo igihe ugiye kureba rya tabi uhite uyabona akwibutse:

– Nindeka itabi nzagira ubuzima bwiza, amenyo meza ndetse n’impumuro nziza;

– Nindeka itabi, nzaba ngabanyije ibyago byo kurwara kanseri (cancer), indwara z’umutima ndetse nzaba ndinda n’amenyo yanjye kwangirika;

– Nindeka itabi, nzatera ibyishimo inshuti, bagenzi banjye ndetse n’umuryango;

– Nindeka itabi, sinzongera gushyira mu kaga umuryango wanjye, abana banjye ndetse n’abandi bose, gaturuka kwitabi nanywaga;

– Nindeka itabi, nzabona umwana ufite ubuzima bwiza (niba utwite cyangwa uwo mwashakanye atwite);

– Nindeka itabi, nzabasha kurengera amafaranga menshi nangirizaga akore ibindi;

– Nindeka itabi, sinzongera guhangayikishwa naho ndibukure itabi ryo kunywa.

Hamwe n’izi nama, ndetse n’ubushake bwawe turizerako uzabasha kugera ku ntego yo kubasha kureka itabi.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

pierr - 17/01/2018 saa 04:02

itabinirib cyan narar .nyoy imyak.1.ariko nagiye iwawa mvayo nararire tse arikonda shi ma.iman.nipiyerr barireke nibi cyan
Kanda hano umusubize

gasana andrew - 15/01/2018 saa 14:01

Nanyweye itabi imyaka irenga 20.Ariko narariretse kubera kwiga Bible.Kunywa itabi,ni icyaha kuko muli 2 Abakorinto 7:1,imana itubuza "kwanduza umubiri wacu".Itabi ryanduza umubiri wacu.Niyo mpamvu ku mapaki y'itabi handitse ngo "Itabi ririca".Cyangwa ngo "Itabi ryangiza ubuzima".Nta muhamya wa Yehova unywa itabi.Nawe wize Bible neza hamwe n'abahamya ba Yehova,yahindura ubuzima bwawe.Bayigisha ku buntu kandi bagusanze iwawe.Nanjye nibo banyigishije ku buntu kuko batajya basaba icyacumi nk'andi madini.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X