Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Urban Boyz mu kwagura ubucuruzi dore ikindi gikorwa bakoze

Itsinda ririmba hano mu Rwanda ribarizwamo abasore babiri gusa aribo Humble Jizzo na Nizzo, nyuma yuko mugenzi wabo Safi Madiba abavuyemo bakomeje kwagura ubucuruzi.


Itsinda rya Urban Boyz nyuma yo gutangaza ko batari abahanzi gusa, ubu bavuze ko bakomeje gukataza no mu bikorwa by’ubucuruzi. Aha ni nyuma yuko bamaze iminsi mikeya bashinze Studiyo yitwa Urban Record ikaba ari studiyo itunganya umuziki hano mu Rwanda.

Kuri ubu Urban Boyz yafunguye urubuga rw’amakuru cyangwa se Website mu ndimi z’amahanga, iyo website ikaba yitwa INSIDERWANDA.COM.


Amakuru dukesha Humble Jizzo cyangwa se Manzi James yavuze ko uru rubuga rutazajya ruvuga amakuru yabo gusa, ahubwo ko ari urubuga ruzajya ruvuga amakuru yose muri rusange hirya no hino kw’Isi.


Humble Jizzo uherutse gutangaza ko yinjiye mu mwuga witangazamakuru yahise anavuga ko uru rubuga rw’amakuru arirwo azajya akoraho, aho yavuze ko azajya yandika amakuru ajyanye n’urubyiruko ndetse n’amakuru y’imikino.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

serugendo jean claude - 20/05/2018 saa 02:54

Congretuation mukomereze aho turabemera mudusure igakenke turabemera
Kanda hano umusubize

Habiman - 19/05/2018 saa 14:09

Nibyiza.Wenda Twajaduhita tubona udukoryo tugezweho.nkubu,nta rutonde rwaba kinnyi bwaburi kipe zizakina mugikombe cy'isi.murimake mutinza amakuru.Ruhagoyacu.com yo ntakimaze.Europe Amakuru Amaze Iminota Icumi Abatangiye Gutagaciro!.Try Rwandan and go ahead!!
Kanda hano umusubize

John - 18/05/2018 saa 18:06

Ni byiza cyane kbsa! Mbahaye courage!!
Kanda hano umusubize

- 18/05/2018 saa 05:03

Kbx nibakore na Madiba ibikorwa abimereye nabi .kdi Bose baracyenewe cyane
Kanda hano umusubize

nshimiye - 17/05/2018 saa 17:37

Mukomerezaho
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X