Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Urban Boyz ya 2,yafunguye studio izanye umwihariko udasanzwe -Amafoto

Nshimiyimana Mouhamed uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka Nizzo ‘umwe mu baririmbyi babiri basigaye mu itsinda rya Urban Boyz’ yashyize ahagaragara amafoto ya studio itunganya amajwi (Production studio) ikorera mu rugo rwe.

Nizzo Kaboss avuga ko nyuma yuko Safi Madiba afashe umwanzuro wo kuva muri Urban Boys, ngo nibwo yatangiye gutekereza gushinga studio no gukora ikintu kitatuma acika intege cyangwa ngo izina rya Urban Boys ryibagirane.

JPEG - 31.3 kb
studio itunganya amajwi ikorera mu rugo rwa Nizzo Kaboss ‘Urban Boyz’

Nizzo yagize ati: “Ibibazo twaciyemo mu minsi ishize byanteye gutekereza cyane kugirango ndebe icyo nakora cyandinda gucika intege zo gukora umuziki ariho nakuye igitekerezo cyo kubaka studio ndetse nkafata n’icyemezo cyo kuyubaka iwanjye mu rugo kugirango mbashe gukurikirana ibihangano bya Urban Boys umunsi ku wundi”.

JPEG - 31.3 kb
studio itunganya amajwi ikorera mu rugo rwa Nizzo Kaboss ‘Urban Boyz’

Nizzo ni umwe mu batangiranye n’istinda rya Urban ariko bikaba bivugwa ko ari nawe wagize uruhare runini mu gutuma Safi Madiba atandukana nabo kuko ngo bakunze kugirana amakimbirane ndetse bakabanadwana bya hato na hato.

Christian N.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

uwayezu vradmir - 29/04/2018 saa 14:58

ark nigute muvuga ngo arban boyz y2 ?izahora ariyambere niyo hasigaramo umwe,so iyomibare muyikuraho,
Kanda hano umusubize

- 28/04/2018 saa 07:08

Nizzo nkurinyuma wowe na Hamb Gizzo murabantu babasaza.
Kanda hano umusubize

- 28/04/2018 saa 07:02

NIZZO urumuntu w'umusaza kbs ndakwemera muntu wage nonese ko ntakinu watubwiye kuri HAb GIZZO ntakinu yakinu yagufashije.Turabemeta ko mezutsinde.
Kanda hano umusubize

- 27/04/2018 saa 16:08

NIZZO NUMUHANZI WAGA 3NKUNDAMURWANDA UBANZA NI KING JAMUS 2BRUCCE MERODY NIZZO 3 KUBERAKO BARITONDA NIBAMBARA NKABAYAYI NIZZO KOMEREZAHO TUKURINYUMA ABARAKWANDICYIRA BOSE NDABAKUNDA NSIGAYENDI KWIZERA KORODE NYAGATARE UNCAKA WAMBONERAHA 0778444336 MWIRIGWE NDABAKUNDA
Kanda hano umusubize

- 27/04/2018 saa 08:28

Congz Ma Boy*
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X