Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Urujijo ku byavuye mu iperereza ku rupfu rwa Agnes uherutse gupfa bitunguranye

Mu gihe kugeza ubu abantu batariyumvisha icyishe umunyamideri Masogange n’ubwo hatangajwe byinshi bivugwa ko ari byo yazize, nk’uko byifujwe n’abantu batandukanye ngo hakorwe iperereza ryimbitse hamenyekane ukuri ku rupfu rw’uyu munyamideri witabye Imana ku buryo butunguranye, noneho nyuma yo kujya gukorerwa isuzuma ndetse mu bitaro bya Muhimbili Police yagize icyo itangaza ku iperereza yakoze ku rupfu rwe.

Mu gihe kugeza ubu abantu batariyumvisha icyishe umunyamideri Masogange n’ubwo hatangajwe byinshi bivugwa ko ari byo yazize, nk’uko byifujwe n’abantu batandukanye ngo hakorwe iperereza ryimbitse hamenyekane ukuri ku rupfu rw’uyu munyamideri witabye Imana ku buryo butunguranye, noneho nyuma yo kujya gukorerwa isuzuma ndetse mu bitaro bya Muhimbili Police yagize icyo itangaza ku iperereza yakoze ku rupfu rwe.

JPEG - 145.4 kb
Agnes Masogange yababje benshi

Masogange Agnes Gerald watabarutse ku wa 21 Mata 2018 afite imyaka 28 y’amavuko nyuma akaza kujyana mu bitaro bya Muhimbili gukorerwa isuzuma ngo hamenyekane neza icyamwishe, kuri ubu rero nubwo nyakwigendera yamaze gushyingurwa abantu batari bake bari bagitegereje ibisubizo biza kuva mu iperereza ryarimo rikorwa na Police ku rupfu rw’uyu munyamideli.

JPEG - 7.7 kb
Masogange Agnes Gerald yari akunzwe ku bw’imiterere ye

Iri perereza nubwo ryakozwe ryakomeje guteza impaka mu bantu bari baje ku bitaro bategereje umwanzuro uza gutangwa na Police nyuma y’amasuzuma atandukanye, aho bamwe bavugaga ko ubusanzwe iperereza ndetse n’ibizamini ku bapfuye bikwiye gukorerwa ahabereye urugomo n’imvururu cyangwa se umuntu bigaragara ko yaba yishwe mu buryo bugaragara, naho kuri Masogange ngo ntibiyumvisha impamvu yabyo.

Umwe muri bari aho yagize ati:

“Bishoboka bite ko Police yajya gukora iperereza n’ibizamani ku muntu wapfuye mu buryo busanzwe, ndetse n’ibizamini by’abaganga bigaragaza ko ntawamukubise cyangwa ngo agire uruhare mu rupfu rwe?”

Uretse ibyo kandi iminsi yari ibaye 10 uru rupfu rubaye nyamara police yavuze ko iri mu iperereza ntacyo iratangaza ku byo yaba imaze kugeraho. Ibintu nabyo bitavuzweho rumwe ukuntu bagiye gusuzuma umurambo ndetse n’ibindi bizamini bamukoreye ariko iminsi ikaba yari ingannye itya ntacyo baratangaza ku byavuyemo.

JPEG - 116.7 kb
Ubwo yashyingurwaga benshi barahogoye

Nyuma y’ibi byose byavugwaga n’abaturage, mu kiganiro n’abanyamakuru, umuvugizi wa Police mu Ntara ya Kinondoni ari naho ikibazo cyabere, ACP Muliro Jumanne ubwo yabazwaga byinshi ku iperereza ryakozwe ku rupfu rwa Agnes Masogange yasubije muri aya magambo:

“Si umubiri wa Masogange wakorewe ibi bizamini gusa, nugera kuri biriya bitaro bya Mahumbili iteka uzahasanga abapolisi bari gukurikirana no gusuzuma imibiri y’abapfuye kugira ngo abaganga bemeze mu buryo bufatika, koko uwapfuye yapfuye ate mu buhe buryo azize iki n’ibindi.”

ACP Muliro Jumanne yongeyeho ko nubwo urupfu rwa Agnes byavugwaga ko ntakindi kirwihishe inyuma ari urupfu rusanzwe ku bw’uburwayi, ngo ntibyari kubuza Police gukora akazi kayo, aho urupfu rwose rugomba kugira uburyo rwemezwa, nubwo ahanini ku banditsi/abanyamakuru bita ku byamamare n’abandi bafite amazina akomeye, ngo Police yo iba igomba kumenya amakuru kuri buri wese kugira hamenyekane amakuru afatika kandi yizewe.

Ubwo noneho umunyamakuru yabazaga ACP Muliro Jumanne ibisubizo byaba byaravuye mu iperereza yamusubije muri aya magambo:

“Wowe fata ibi nkubwiye ni yo makuru akugenewe, ku birebana n’ibisubizo byavuye mu iperereza rya Masogange, ibyo bireke. Icyo nashakaga kwari ukugira ngo abantu bamenye ko gukora iperereza ndetse n’ibizamini ku mibiri y’abapfuye ari akazi gasanzwe ka Police”.

Tubibutse ko Masogange Agnes Gerald yitabye Imana kuwa 21 Mata 2018 mu bitaro bya Mama Ngoma biri mu mujyi wa Dar Es Salam akaza kujya gukorerwa ibizamini mu bitaro bya Muhimbili, hanyuma akaba yarasezeweho n’inshuti n’imiryango ku wa 23 Mata 2018 hanyuma ashyingurwa mu cyubahiro ku wa 24 Mata 2018.

Nsabimana Emmanuel

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

iraguha david - 6/05/2018 saa 12:26

mbega umunyamakuru we ntakanu karimo kbs asubire kwiga iyi si inkuru kbs
Kanda hano umusubize

- 4/05/2018 saa 18:16

naringizengo ninge mbihiwe niyi nkuru gusa mbegaaaaaa
Kanda hano umusubize

- 4/05/2018 saa 12:03

ndakugaye gusa. ubuse utubwiyiki
Kanda hano umusubize

- 4/05/2018 saa 04:02

Uyu munyamakuru nukuri aratubeshe kuko sukuri nikinyoma.niyitonde asuzume ivyavuz.araja kubona KO yihenze
Kanda hano umusubize

Mimi - 3/05/2018 saa 14:41

Mbega umuswa ngo nawe yakoze inkuru!!!
Kanda hano umusubize

ALI - 4/05/2018 saa 11:42

Iyo wifashe ukita umuntu umuswa ugatesha amashuri yize ubusa, uba wumva wowe nawe umuswa ari nde???? Jya witondera amagambo uvuga rwose? wagira ngo yandike iki se ko aribyo polisi yatangaje? yandike ikintu hanyuma ejo mube muramwanjamye ngo yababesye? turabazi mujye mutuza
Kanda hano umusubize

BGH - 3/05/2018 saa 13:33

Ibyo namagambo gusa. You have to be professional ukavuga ibintu bifasha society. Ayo magambo adafite umusaruro abaye ariyo uhemberwa waba uhembwa ayubusa uhombya igihugu
Kanda hano umusubize

BGH - 3/05/2018 saa 13:29

Ibyo namagambo gusa. You have to be professional ukavuga ibintu bifasha society. Ayo magambo adafite umusaruro abaye ariyo uhemberwa waba uhembwa ayubusa uhombya igihugu
Kanda hano umusubize

M.M - 2/05/2018 saa 19:52

Ariko se nk’uyu wanditse iyi nkuru atubwiye iki ?? Ndumiwe pe.
Kanda hano umusubize

TZ - 2/05/2018 saa 14:21

wa munyamakuru we ntacyo ukoze uretse kurondogora gusa ntanikintu kizima uvuga !! ntago byari ngombwa ko wandika ibi bintu byose kandi uzi neza ko nta result yavuye muri investigation !!!! unprofessinal
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X