Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Urusyo rushyushye ku bayobozi ba ADEPR

Abatari bake bakomeje guhera mu cyeragati bibaza uburyo bazasubizwa amafranga yabo yatikirijwe mu kigega CICO cya ADEPR ndetse kugeza ubu akaba n’abagize uruhare mw’ihomba ry’icyi kigega nta we urakurikiranwa ngo abiryozwe gusa ariko bakavuga ko ari urusyo rwikorewe n’abayobozi kuzageza babasubije amafranga yabo.

Abatari bake bakomeje guhera mu cyeragati bibaza uburyo bazasubizwa amafranga yabo yatikirijwe mu kigega CICO cya ADEPR ndetse kugeza ubu akaba n’abagize uruhare mw’ihomba ry’icyi kigega nta we urakurikiranwa ngo abiryozwe gusa ariko bakavuga ko ari urusyo rwikorewe n’abayobozi kuzageza babasubije amafranga yabo.

Mu mwaka wa 2010 nibwo abari abayobozi b’itorero rya pentekote mu Rwanda ADEPR bahamagariye abayoboke babo kugura imigabane mu kigega cyabo bise CICO,nyamara nta numwe mu baguze iyo migabane wigeze amenya uko ikigega cyakubiswe inshuro ndetse no kugeza ubu benshi bafitiye umutima utari mwiza iri torero kubera kubabeshya ndetse no kugeza ubu akaba nta kintu gikorwa ngo abantu bizere ko hari igihe bashobora kuzasubizwa amafranga yabo.

Kugeza ubu ingoma zahinduranyije imirishyo muri iri torero nyamara ariko ubuyobozi bushya ntibaragira icyo buvuga ku mikemukire y’icyi kibazo gihangayikishije abatari bake muri iri torero.

Kuri icyi cyumweru tariki ya 6 gicurasi 2018 ikinyamakuru rwandavision.com twaganiriye na bamwe mu bakiristu batuye hano mu mujyi wa kigali bavuga kandi bakagaragaza bimwe mu bimenyetso by’uko baguze imigabane muri icyi kigega ariko bakaba bakomeje kwibaza uzabaha igisubizo cy’icyi kibazo,gusa ariko bahamya ko ibi byatumye batakigira icyizere nyuma y’aho bahamagariwe gushora amafranga mu kigega kigahomba umunsi umwe ntiinagire gikurikirana.

Umwe mu bo twaganiriye twahaye amazina ya MUKESHIMANA Liliyane kubera ko yadusabye kudatangaza umwirondoro we,yagize ati:”ngewe nsengera kuri Paruwase ya REMERA,ubwo batangazaga ko hagiye kubaho ikigega nasabye papa amafranga ngura imigabane 2 none kugeza na n’ubu ikigega cyarahombye nta muntu uzi amakuru yacyo,nta nubwo batwegera ngo batubwire aho bigeze tumenye niba tuzayasubizwa cyangwa n’igihe bizakorerwa”.

Yakomeje agira ati:”Ni ibintu bigayitse niba kugeza ubu nta kintu ubuyobozi bugerageza gukora,nibura ngo abarigitishije amafranga yacu bayagarure”.

Icyakora uyu twahaye izina rya MUNYANEZA Augustin usengera Kacyiru we avuga ko bagifite icyizere cy’uko bashobora kuzahabwa amafranga yabo nubwo byatinda,ibi akabishingira ku ngingo 2 arizo kuba ubuyobozi ari bushya no kuba ari umusaraba cyangwa urusyo rwikorewe n’abayobozi kuzageza iki kibazo gikemutse.

Yagize ati:”nubwo byatinda ariko nge numva muri nge harimo icyizere cy’uko amafranga yacu dushobora kuyahabwa kuko ubuyobozi bwari buriho bwarahindutse kandi uburiho turahamya ko bushobora kubikemura,uretse ibi kandi ni n’umutwaro twagereranya n’urusyo rwikorewe n’aba bayobozi rushobora kuzabarimbura nibaramuka batadusubije amafranga yacu”.

Ubwo twakoraga iyi nkuru twagerageje kuvugana n’umuvugizi mushya w’itorero rya Pentekote mu Rwanda ADEPR maze ntitwabasha kumubona gusa tukaba dukomeje kugerageza kumenya icyo avuga kuri icyi kibazo benshi bahamya ko kimaze kuba umuranzi muri iri torero.

Twabibutsa ko Ikigega cy’ishoramari CICO Ltd (Christian Investment Corporation Ltd) cyatangijwe mu itorero rya ADEPR mu mwaka wa 2010,aho buri muntu yasabwaga gutanga amafranga ibihumbi 10000 byari bihwanye n’umugabane 1,bikaba bivugwa ko icyi kigega gishobora kuba cyarahombejwe n’imicungire idahwitse y’abari abayobozi bacyo.
Christian N.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Karemano - 8/05/2018 saa 07:18

Ibya ADEPR ni akumiro.Kuva namenya ADEPR,kandi nigeze kuyisengeramo na mbere ya 1994,ADEPR ihora mu matiku,amoko no kurya amafaranga y'abayoboke.Ntabwo ari ikibazo cya CICO gusa.Mwibuke za 2.5 billions (milliards) zanyerejwe n'abayobozi bakuru ba ADEPR.Leta yarabafunze hanyuma irabarekura!!Nyamara ni amafaranga yatanzwe n'abayoboke ba ADEPR hafi ya bose mu Rwanda.None nayo barayabuze.Gusa ndagira inama abayoboke ba ADEPR inama ishingiye kuli Bible.Bakwiye kubigenza nkuko nanjye nabigenje.Abakristu nyakuri,barangwa n'urukundo (Yohana 13:35)n'ubumwe (Abefeso 4:5).Iyo ibyo bintu byombi bibuze,iyo dini ntabwo iba ituruka ku mana.Niyo mpamvu imana idusaba gusohoka mu madini y'ikinyoma bible yita "Babuloni Ikomeye".Ngo nitwanga,tuzarimbukana nayo ku munsi w'imperuka.Soma Ibyahishuwe 18:4.
Kanda hano umusubize

uwayo - 8/05/2018 saa 04:54

iyo mwanditse gutya muba mushaka kuvuga amafrw angahe ?ibihumbi 10000 byari bihwanye n’umugabane 1
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X