Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Urwango rurakomeje hagati ya Safi Madiba na Urban Boyz

Nyuma y’itandukana rya urban boys ryabaye umwaka ushize ubwo Safi Madiba yasigaga bagenzi be Nizzo na Humble jizzo akajya kwikorana umuziki kugiti cye ndetse bikaba n’ibisa n’ibimuhira noneho yavuze byatunguye benshi kuri studio yafunguwe na bagenzi be bahoranye mw’itsinda.

Nyuma y’itandukana rya urban boys ryabaye umwaka ushize ubwo Safi Madiba yasigaga bagenzi be Nizzo na Humble jizzo akajya kwikorana umuziki kugiti cye ndetse bikaba n’ibisa n’ibimuhira noneho yavuze byatunguye benshi kuri studio yafunguwe na bagenzi be bahoranye mw’itsinda.

JPEG - 10.9 kb
Safi Madiba ukomeje urugendo rwe wenyine
JPEG - 209.3 kb
Holy Beat hamwe na Urban Boys muri Urban record

Safi madiba amaze kuva muri Urban boys abasigaye bakomeje gukora aho basohoye indirimbo yitwa mpfumbata n’amashusho yayo ikaza gukundwa nyuma umwe muri bo azakwerekeza muri Amerika aherekeje umugore we kubyara, amaze kugaruka nibwo hahise hafungurwa studio ya urban boys nshya yitwa Urban Record bateganya no kuzagira label dore ko yujuje ibisabwa, ariko umuhanzi safi madiba yabajijwe niba yazayikoreramo maze arahakana aratsemba ngo niyo yabura indi studio yajya ibugande cyangwa muri Kenya.

JPEG - 104.3 kb
Iyi niyo niyo studio nshya iherutse gufungurwa na Urban boys

Yasobanuye ko bitakunda ko akoreramo ngo kubera ko inspiration cyangwa impumeko itaza neza ngo abashe gukora umuziki we yisanzuye gusa yongeyeho ko biramutse byagoranye ari nka company ishaka ko ayamamariza yafunga umwuka akajyayo.

JPEG - 104.3 kb
Iyi niyo niyo studio nshya iherutse gufungurwa na Urban boys

Dutegereje kureba ko aba bombi baziyunga kuko hagiye havugwa ko intandaro yo gutandukana kwabo yabaye kutumvikana kugeza naho barwanaga ariko nizzo aherutse gutangaza ko ari gukunda indirimbo ya Safi aherutse gusohora yitwa my hero nubwo yanze kuyiririmbaho ubwo yabisabwaga.
Umurerwa Solange

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

jan - 21/05/2018 saa 13:29

Arubani Boys Ndayemerape Saf Mumureke Amenyeko Ntamuntuwijyira Nkaswewe Reka Abafanabe Tumuveho Azajya Azihanga Azumve Numugorewe Gusa
Kanda hano umusubize

twizeyimana eric - 15/05/2018 saa 14:47

ibyemezobyose nizzo yafashe ndamushyigikiye aho safi mumureke agiye kwicuza bikaze iyo studio hajyemo aba prod babishoboye ubundi turebe ko atazajyayo murakoze basaz dushyigikire groupe ibishoboye ariyo urban boys
Kanda hano umusubize

Dj Nem-G - 14/05/2018 saa 02:40

umva men ntabeshye jye ndikuruhande rwa Urban boyz kuko nabonye saffy yariremereje sanaa ejo bundi harahantu yadusanze ark wanonaga rwose ntawe yikoza kd byose nubusa niggaa ntakubeshye sinkikina izo njyana ze nacitse intege kubera kutwiryaho kwa saffy
Kanda hano umusubize

didy - 13/05/2018 saa 17:32

yewe nakundaga Safi ariko amatiku agira si ayabagabo rwose. uziko wagirango ntiwasomye koko?! ubwo nta soni? yewe ndakugaye nta mugabo wo kudeconna bigeze aho.
Kanda hano umusubize

ornella - 13/05/2018 saa 15:49

ibinago bikwiye vrment kwimikurwango noneho kubantu bigeze kubana mumuryango mwabayintwarikoko mugashyirahamwe njye birambabaza nukuri
Kanda hano umusubize

- 12/05/2018 saa 11:12

0778444336 UG SAFI ARIYEMERA AKARENZA NIZZO NIYAMWIHANGANIRA UNAREBE NIWE MUCYENE URIMO KUBERA UBWIRASI URUBAN BOYZ NIBWO IJYIYEGUTERA IMBERE MURAKOZE
Kanda hano umusubize

umuhoza grace - 12/05/2018 saa 11:01

ndabona bakaze
Kanda hano umusubize

twizeyimana eric - 16/05/2018 saa 10:48

urban boys irakomeje kandi imbere habo niheza
Kanda hano umusubize

jeanette - 12/05/2018 saa 06:11

Safi ndamukunda ariko biriya bintu byo kwigira umu star bituma agaragara nabi cyane! ashatse yaba naturel kuko dukunda ibihangano bye ntidukunda ibyo yishyiraho! aribyo umuntu areba yamuzinukwa! uri mwiza uberewe no kogosha neza ugakuraho ubwana ukizihirwa ni ubusore bwawe! kdi na madame nawe ni mwiza ariko make up akoresha ntizijyana na peau noir afite! byaba byiza agerageje kwisanisha ni uruhu rwe ni mwiza pe! rouge à lèvre itukura non! ntibihura! mube aba star biyubashye turabakunda mwe kwica ubwiza bwanyu!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X