Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

USA: Umuhanzi Tumaini yavuze ibanga ry’akarago-Audio

Umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana Byinshi Tumaini inzozi se zikomeje kuba impamo biturutse mu muziki akora ndetse ari nako ava ku rwego agera ku rundi mu byo akora,ndetse kuri ubu uyu musore akaba akataje cyane aho yashyize hanze indirimbo ikubiyemo ubusobanuro bw’ibihe.

Umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana Byinshi Tumaini inzozi se zikomeje kuba impamu biturutse mu muziki akora ndetse ari nako ava ku rwego agera ku rundi mu byo akora,ndetse kuri ubu uyu musore akaba akataje cyane aho yashyize hanze indirimbo ikubiyemo ibanga ry’akarago no gusenga cyane

Tumaini Byinshi n’umusore ukiri muto ubarizwa muri leta zunze ubumwe za America akaba ari naho akorera umuziki yemeza ko umuziki we ugenda umwinjiza mu gusohora kw’inzozi ze.

Tumaini umaze imyaka isaga itatu muri America aho yagiye mu mwaka wa 2015 akaba atangaza ko kuririmbira Imana yabitangiye akiri umwana ubwo yaririmbaga muri korali ndetse kuri ubu akaba akora umuziki ku giticye hari ibyo yadutangarije aho yagize ati: “Umuziki navuga ko nawukuriyemo dore ko navukiye mu muryango ukijijwe dore ko natangiye kuririmba muri korali nkiri muto dore ko iyo naririmbaga numvaga binguye neza bityo numva gukora umuziki bindimo.”

Tumaini akaba ahamya ko intego ye mu gukora umuziki ari ugufatanya n’abandi kwamamaza ubwami bw’Imana ndetse no gutanga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo bufasha imitima ya benshi ndetse bagakomezwa n’ibihangano byanjye.”

Muri iyi minsi ishize rero uyu musore ukataje cyane mu gukorera Imana yashyize hanze indirimbo yise :"Ibanga ry’akarago",iyi ndirimbo ikaba ikomeje gukundwa na benshi cyane kubw’amagambo ayirimo.

Aganira na Imirasire.com Tumaini yagize ati:"Iyi ndirimbo nayikoze nshaka kubwira abantu ko gusenga cyane bizana ibisubizo byinshi kandi niyo utindanye n’Imana byise birakemuka

Tumaini akaba akomeje urugendo rwe rw’ivugabutumwa ndetse atangaza ko atazigera acogora.

Christian N.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kayitare fred - 3/04/2018 saa 07:58

COURAGE MUHUNGU MWIZA all the best kandi gukorra yesu wacu ntagihombo kirimo kabisa courage nta MUNYABYINSHI wabaye ikigwari rwose naho naho
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X