Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Uwari yaribye ibikoresho bya UNLIMITED RECORDZ yarafashwe

Hashize igihe kitari gito Studio yamenyekanye ku izina rya Unlimited Record yibwe ibikoresho ndetse bikaba byaranayiviriyemo kuyifunga mu gihe gito,gusa ngo ibyo bikoresho bikaba byaribwe numukozi wakoraga muri iyo nzu itunganya umuziki witwa MURENZI ERIC aka Tiger MM nkuko byatangajwe na nyiri iyi studio Theo Bizimana.

JPEG - 34.5 kb
Producer Tiger yafashwe

Uyu mugabo yibye ibi bikoresho mu ijoro ryo kuwa 10 Kanama 2017 ubwo yahamagaraga Taxi-Voiture ikabimutwaza ndetse ahita anakuraho telefoni igendanwa ye,gusa bakomeje kumushakashaka cyane kugera ubwo ku itariki ya 28 Ukuboza 2017 aribwo uyu mugabo yaje gufatirwa muri aka Karere Ka Kayonza ari naho abaye acumbikiwe kuri station ya Police yaho,

Nkuko amakuru akomeza agera ku kinyamakuru Imirasire.com avuga ko uyu mugabo ibikoresho abyemera ndetse bimwe na bimwe yari yaragurishije akaba agenda abihamagaza bakabigarura nubwo byose bitaraza

Aganira numunyamakuru wa Imirasire.com,Theo bizimana ari nawe muyobozi wiyi studio yatangaje ko ashimira abantu bose babafashije mu kubashakira uwo mugabo cyane cyane Polisi y’u Rwanda.

JPEG - 62.9 kb
Theo bizimana

Uyu mugabo ntacyo amategeko aramuvugaho gusa iperereza riracyakorwa kugira ngo barebe igihano akwiye guhabwa.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Amani vincent - 11/01/2018 saa 08:32

ewan uwo muntu ntabacike numuhemu
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X