Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Wowe usomana ute? Dore igisobanuro n’ubwoko bwo gusomana.

Gusomana abantu benshi barabikunda cyane cyane urubyiruko, ariko bamwe babikora kubera ko bagomba kubikora akenshi batazi icyo bisobanuye. Abamaze gusobanukirwa ntibapfa kwemera gusomwa uko bishakiye. Amakuru atangazwa n’urubuga rwa Buzzle.com, avuga ko gusomana byagiye bigira ubusobanuro uko ibihe byagiye bisimburana, bitewe n’umuco w’igihugu runaka. Ibi ni bimwe mu bisobanuro byo gusomana:

Gusomana ku munwa: Igikorwa cyo gusomana iyo gikozwe neza gishobora gutwika karoli (Calories) nyinshi zashoboraga kuba zatwikwa n’igikorwa cy’imyitozo ngororamubiri ihagije. Ubushakashatasi bwakozwe bwerekana ko iyo abantu bari mu gikorwa cyo gusomana, buri munota batakaza nibura kalori zigera kuri 2 na 3, zikaba zingana n’izo umuntu ashobora gutakaza yirutse metero 500. Iyo abantu basomana ngo hari imisemburo (Hormones) za “Ocytocynes » yinjira mu wo murimo gukorana icyo gikorwa, bikongera ubwizerane no kwiyumvanamo. Ibi ngo ku gihe cya cyera byari byemerewe gukorwa n’abashakanye gusa
.
Ku itama: Ni indamukanyo igaragaza ubwuzu, ubucuti ndetse no kwisanzura ku wo usomye. Uru rubuga ruvuga ko gusomana ku itama mu bihugu by’i Burayi binagaragaza icyubahiro umuntu afitiye undi, hamwe no kwereka umuntu mumaze kumenyana ko umwishimiye.

Ku ijosi: Gusoma umuntu ni ikimenyetso cy’uko umwifuza. Ku kiganza: Bigaragaza icyubahiro uhaye uwo muntu, ashobora kuba ari umuntu ukuruta cyangwa umukunzi wawe ushaka kumugaragariza ko umwubashye. Ariko uko iminsi igenda isimburana ngo bikaba bigenda bikendera, kuko byakorwaga cyane ku ngoma z’Abami bo mu bihugu by’uburengerazuba bw Isi.

Gusomana ku rurimi: Ibi ngo ni ikimenyetso gikomeye cy’ubwizerana hagati y’abantu babiri. Kubera ingaruka zishobora guterwa n’uku gusomana zirimo no kwandura indwara zitandukanye, ubu buryo ngo na bwo bugenda bucika.

Si abantu bose bapfa kwemera ko umuntu abasoma, rimwe na rimwe kubera imyizerere cyangwa se kubera ko bazi icyo bisobanura, kandi bakaba batiyumvamo umuntu ushaka kubibakorera.

yanditswe na : NIYIRORA Christian

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Ndikubwimana jean damascene - 30/12/2017 saa 03:03

ntago mbikunda
Kanda hano umusubize

bachil sinzinkayo - 29/12/2017 saa 09:34

iyo umusomye kuri critoris nokumatako
Kanda hano umusubize

william - 27/12/2017 saa 17:57

hhhhhhh byoshoboka none impanuro muduhaye nugusoma hehe?
Kanda hano umusubize

MUHAWENIMANA GERVAIS - 26/12/2017 saa 15:58

OK OK THANK YOU WE ARE KNOW TO MAKE REACH
Kanda hano umusubize

MUHAWENIMANA GERVAIS - 26/12/2017 saa 15:53

OK OK THAYOU YOU KNOW TO MAKE REACH
Kanda hano umusubize

nuyibigira laurent - 24/12/2017 saa 01:34

Mwakoze cyane,ariko mukwiye kuja mushirako ama fotos
Kanda hano umusubize

TUYISUNGE Emmanuel - 23/12/2017 saa 23:59

Thank you For ur advice
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X