Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Young Grace (Abayizera marie Grace) yatangaje italiki y’ubukwe bwe.

Ubukwe bwa bamwe mu basitari bo mu Rwanda ni kimwe mu biba bitegerejwe na beshi. iyo bigeze mu bahanzi bo usanga ari agatangaza kuko buba bwitabiriwe n’abagenzi babo batandukanye cyangwa se ugasanga bagiye gukorana ubukwe n’abandi basitari bazwi cyane haba mu Rwanda cyangwa hanze.


Umuraperikazi Young Grace ubusanzwe witwa Abayizera Marie Grace aganira na radiyo Isango Star mu kiganiro kitwa Isango na Muzika yatangaje ko azakora ubukwe n’ umuzungu bari mu rukundo taliki ya 1 Ukuboza 2018.

Ibijyanye n’ ubukwe bwa Young Grace yabitangaje nyuma yuko havuzwe ko afite umuzungu yemeye neza ko ahari gusa agira ibanga amazina ye, aho yirinze kugaragaza amazina y’umukunzi we cyangwa ango amuvugeho byinshi Magingo aya ntihari hamenyekana uwo mukunzi we bagiye gukorana ubukwe. Gusa ngo imyiteguro y’ubukwe irarimbanyije.

Christian N.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

U S A - 25/03/2018 saa 06:23

Gusa munamenye ko uyu mugore agira nudushya.muribuka abeshya abantu NGO arangije muri RTUC? Muribuka avuga NGO ntago ari isugi? Muribuka akoresha cheque itazigamiwe?nibindi mubitege amaso.
Kanda hano umusubize

Sibomana - 24/03/2018 saa 16:41

Imibereho y'aba STARS irambabaza.Niyo barongoye cyangwa barongowe,bimara igihe gito bagatandukana.Biterwa ahanini nuko baba bararyamanye n'abantu benshi.Gusambana kuli bo ni nk'itegeko.Ingero ni nyinshi.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe gusa umuntu tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z'abantu,ntabwo bazi ko gusambana ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw'iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw'iteka kandi ntuzazuke.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.Nibyo bita “Spiritual Myopia”. Abantu bumvira imana,bazazuka ku munsi w'imperuka nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Hanyuma imana ibahembe ubuzima bw'iteka muli Paradizo.
Kanda hano umusubize

- 24/03/2018 saa 11:23

aha ntibisanzwe iMana ibumufashemo .
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X