Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Young Grace n’umuzingo w’impapuro yajyanye ikirego muri RMC

Ku gicamunsi cy’uyu munsi wa mbere taliki ya 12 Werurwe 2018 Umuhanzikazi Nyarwanda Young Grace n’umurundo w’impapuro yagaragaye ku cyicaro cya RMC aho yaragiye kurega ibinyamakuru birimo Touchrwanda.com ndetse n’Umuryango.rw ashinja kuba byaramuhimbiye inkuru z’ibinyoma.

Ibi birego bya Young Grace byakuruwe n’inkuru yanditswe n’umunyamakuru wiyita Black Cat Thiery wanditse avuga ko Young Grace yiyamwe na Njuga uzwi nka Kadogo kubera ko Young Grace agenda yiyitirira ko akundana n’uyu mukinnyi wa Cinema mu rwego rwo kuvugwa ngo ajye mw’irushanwa rya PGGSS8 iri hafi kuba mu minsi yavuba.

Akimara kubona iyi nkuru n’uburakari bwinshi Young Grace abinyujije ku rukuta rwe Instagram yifatiye ku gahanga uyu munyamakuru amubwira ko nta bunyamwuga afite mu kazi ndetse anamutuka bimwe mu bitutsi bitari byiza na gato yongeraho ko bzakizwa n’inkiko none koko birangiye ashoye urubanza rwahereye muri RMC.

young Grace aganira na itangazamakuru yatangaje ko umunyamakuru yahimbye inyandiko atigeze agirana na Njuga bakamuhimbira ikiganiro cya Whatsapp bakagikwirakwiza kuri Youtube nyamara ari ibihimbano. Avuga ko yahemukiwe bikomeye n’ibi binyoma yahimbiwe bigakwirakwizwa mu binyamakuru ndetse no kuri Youtube.

JPEG - 75.3 kb
Young Grace yarubiye ngo agomba kurega ibi binyamakuru ku kabi nakeza

Kuba atabasha kwihanganira guharabikwa gutyo cyane ko ahamya ko yanahimbiwe inyandiko zashyizwe hanze arimo gusaba urukundo Njuga, ngo ni ibintu bihanirwa n’amategeko kuko gukoresha inyandiko mpimbano we abifata nk’icyaha gikomeye cyane ku buryo no kwihanganira ibinyamakuru byamuharabitse bitoroshye.

Young Grace avuga ko nta rukundo yigeze agirana na Njuga ahubwo we asanga ari ukumuharabika gusa kandi ku bwe ngo ntabifata nk’ibintu byoroshye cyane ko abona hashobora kuba hanabayeho kugambanirwa bitewe nuko amarushanwa ya PGGSS8 yageze bityo ngo izina rya Young Grace kuba riri guhindanywa mu gihe amatora y’abahanzi bazitabira iri rushanwa ngo we ntabishira amakenga.

Ati”Ese kuki bahisemo kunsebya ubu ngubu? Kuki batabikoze cyera, ntawe nshinja ariko nabyo byashoboka ntabeshye pe ni yo mpamvu ntakora ikosa ryo kujenjekera ikinyoma ngo kigumye kwigaragambya mu maso y’abakunzi ba muzika.”

Young Grace yakomeje agira ati: Urumva njye ngomba kugerageza kujyana mu nkiko ibinyamakuru nka Touchrwanda na Umuryango.com ufite channel ya Youtube ya Umuryango Tv aba baramparabitse babikoze babigambiriye bakoresha inyandiko mpimbano z’ikiganiro nagiranye na Njuga nyamara ntakigeze kibaho, ngomba kurenganurwa kuko birakabije njye rwose ntabwo nakomeza guceceka kuri iki kibazo ni ukuri.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Justin - 14/03/2018 saa 10:53

umukobwa wacu narenganurwe kbs,turamukunda sana
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X