Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Umuraperikazi Young Grace yatanze ishimwe ku bamubaye hafi mu rugendo rwe rwa muzika

Abayizera Grace uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Young Grace,yakoze mu nganzo ashyira hanze indirimbo "Obrigando" ashimira buri muntu wese wagize uruhare mu muziki we kugeza aho ageze.


Uyu muraperikazi ukomeje kwigaragaza muri uyu mwaka, arimo kugenda akora cyane aho akomeje kugenda ashyira hanze ibihangano bye bitandukanye ariko kuri iyi nshuro akaba yahisemo gushyira hanze indirimbo yo gushimira,ibintu bidasanzwe bikorwa na buri muhanzi wese.

Grace by’umwihariko ngo arashimira abanyamakuru bakomeje kumumenyekanisha akarenga imbago yariho,ariko atibagiwe umubyeyi we(mama we) wakomeje gukora ibishoboka ngo ibihangano bye bikorwe neza no kumusubizamo imbaraga kugeza n’ubu kandi ngo aracyamuri hafi.

Indirimbo nka O.G,Whisky ya Papa,atahahe n’izindi zitandukanye,ni zimwe mu zagize uruhare rukomeye mu gutuma uyu muraperi kazi akomeza kumvikana mu muziki nyuma y’uko zikunzwe cyane zikongera kumugaruza neza mu kibuga.

Ziri no muzagize uruhare mu gutuma yongera kugaragara ku rutonde rw’abahanzi batsindiye kwitabira irushanwa rya Guma Guma ku nshuro yayo ya munani ahigitse abandi bahanzikazi barimo Oda Paccy bahuriye kuri Hip Hop.

Uyu muhanzikazi akaba akomeje gusaba buri wese gukomeza kumuba hafi agera ku rundi rwego,bityo akaba aboneraho gusaba abakunzi be n’abafana muri rusange kumutera ingabo mu bitugu akitwara neza muri iri rushanwa.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

young G - 22/03/2018 saa 22:31

Hi kuri Young Grace sister igitekerezo ni sawa kbsa ariko gira uhite uhindura vuba OBRIGADO bivugwa n'igitsina gabo nahi igutsina gore kivuga OBRIGADA Kuko igi portugais kigira feminena masculin ni ururimi nkoresha mu gihugu mbamo buri munsi! Naho ubundi aga song ni sawa,
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X