Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Yvan Driver agiye kuzajya afashwa na Mariva wabaye umuterankunga we

Yvan Driver wanyekanye cyane mu ndirimbo nka "Aranzi yesu" yavuze ko yabonye umuterankunga ariwe Mariva usanzwe ukora ama videwo

Umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zo guhimbaza Imana Yvan Driver yatangaje ko agiye kuzajya afashwa na Mariva ukora ama videwo nk’umujyanama we.

Yvan Driver wakunzwe cyane mu ndirimbo yitwa “Aranzi Yesu” nyuma yuko yaramaze iminsi ashaka uburyo yazajya akora Videwo zicyeye akibibura, ubu noneho yatangaje ko ubu ntakibazo cya Videwo azongera kugira.

Uyu musore ukunze kumvikana cyane muri Gospel ikoze mu njyana ya Afrobeat, yatangaje ko kuva muri uku kwezi kwa 4 aribwo agiye kuba yatangira gukorerwa ama videwo na Mariva kuko ngo zimwe mu ndirimbo nshyashya afite ashaka ko zizakorwa nawe gusa.

Ubusanzwe Yvan Driver akorera umuziki we mu nzu itunganya umuziki ya Touch Record akaba akunda gukorerwa cyane cyane na Producer Evydecks.

JPEG - 38.5 kb
producer Evydecks ukorera muri touch record
Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X