Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Yvan Driver ati"Nifuza ko abantu bamenya ko amahoro aboneka muri Yesu"

Umuhanzi Yvan Driver mu njyana ya Gospel cyangwa se indirimbo zaririmbiwe Imana, nyuma yo gusohora indirimbo ye nshyashya yitwa Yarankoreye yahise ashyira hanze n’amashusho yayo.

Yvan Driver wamenyekanye cyane mu ndirimbo yitwa Aranzi Yesu, ubu akomeje guca agahigo, aho asohora indirimbo nziza cyane zo Guhimbaza Imana kandi akaba avuga ko intego ye arukubatura abantu bakava mu byaha.

Uyu muhanzi, ukiri muto, nyuma yo gusohora ino ndirimbo Ifite n’amshusho meza cyane, yavuze ko intego ye arukubatura abantu bakava mu byaha. Umva uko yabivuze; "Intego yanjye nuko nabona abantu bava mu byaha bagakizwa, kuko uyu murimo dukora ntago aruwo kwishimisha ahubwo tuba dushaka ko abantu bava mu buretwa bwa Satani bakamenya Yesu"

Ibi ahanini yabivuzea agendeye kurino ndirimbo Yarankoreye, aho aba abavuga ukuntu nta muntu ukwiye kwiheba cyangwa ngo yumve ko ari wenyine, ko yagakwiye gusenga Yesu akamuha amahoro kuko ngo Gusenga Niyo ntwaro ikomeye cyane.
https://www.youtube.com/watch?v=XGTDld9g3bs
Mu mashusho yino ndirimbo hagaragaramo umucyecuru ukina amafilime witwa Mukakamanzi Beatha uzwi cyane nka Mama Nicke muri City Maid, ndetse n’umusaza wamenyekanye cyane nawe muri Filime ya City Maid.

Yvan Driver yavuze ko kandi yifuza kubona abanyarwanda muri rusange baramenye ko Yesu ariwe mu nyakuri kandi ko abantu bose bagakwiye kumwizera kuko ngo umwizeye atajya akorwa n’isoni.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ornella - 13/05/2018 saa 15:43

yoweeeee Imana ikomeze kukongera amavutanukuri ukomeze guhindurimbaga yabantu ubinyujije mwijwi Imana yaguhaye nukuri
Kanda hano umusubize

Fred ndayambaje - 21/05/2018 saa 06:14

Komerezaho muhungu wajye
Kanda hano umusubize

david - 13/05/2018 saa 10:21

Plz, mumbwire: Ariko ku gihe cya Yesu habagaho chorale? Kuki mutigisha nkuko yigishaga? Iyo yigishaga yabaga abyina nka Peter Nkurunziza cg nka padiri?
Kanda hano umusubize

Gatare - 13/05/2018 saa 05:19

Ni byiza kuririmbira imana mu nsengero no mu biterane.Ariko usanga benshi babikora,baba bishakira Fame (kumenyekana) no kwishakira amafaranga mu bitaramo na CD bagurisha.Yesu yadusabye gukorera imana ku buntu (Matayo 10:8).Ikindi kandi,uburyo Yesu yadutegetse bwo KUBWIRIZA abantu,ni ukubikora nkuko we n'abigishwa be babigenzaga.Nukuvuga kubwiriza mu mihanda,mu ngo z'abantu,mu masoko,etc...Kandi ukabikora utabasaba amafaranga.Kubwiriza ntabwo ari kujya imbere y'abantu ukavuga.Ahubwo ni ukuganira n'uwo ubwiriza,mwungurana ibitekerezo (Ibyakozwe 17:17).Abantu mbona babwiriza nkuko Yesu n'abigishwa be babigenzaga,kandi ku buntu,ni abahamya ba yehova gusa.Abandi mbona ari ukwishakira ifaranga.
Kanda hano umusubize

Jean de Dieu - 15/05/2018 saa 04:41

Ni byo rwose. Nange uko mbona Abahamya ba Yehova ni bo bonyine bakora umurimo w'Imana nk'uko Yesu yategetse. Abandi bose ni ukwishakira indonke no gucuruza Ijambo ry'Imana. Nk'uko bigaragara mu ibaruwa ya 2 Pawulo Mutagatifu yandikiye Abanyakorinti 2:17 (Bibiliya Ntagatifu), Abahamya ba Yehova ni bo bonyine bujuje ibisabwa kugira ngo bavuganire Uhoraho Nyagasani. Dore uko havuga : Abanyakorinti, iya 2 :2:17 Koko rero ntitumeze nk’abandi benshi bagenda barisha Ijambo ry’Imana; ahubwo, ku bwa Yo n’imbere yayo, turivugana ubutaryarya, muri Kristu.
Kanda hano umusubize

Twagirimana alphonse - 12/05/2018 saa 16:48

gusenga ninyungu kumuntu wese wabimenye
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X