Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> 

Dore icyatumye Just Family ikiriho ikaba yaranagaragaye mu bahanzi bazahatanira PGGSS8

Nyuma yo gusa n’abazutse muri muzika Nyarwanda bagashaka umusimbura wa Croidja muri Just Family ngo ntibacitse intege barushijeho gukorana imbaraga nyinshi none binjiye muri PGGSS8 bizera ko bazagera kure kuber’Imana n’abakunzi babo.

JPEG - 145.8 kb
Just family yagarukanye imbaraga nyinshi

Aba basore 3 nyuma yo kugaragara kuri uru rutonde umwe mubagize Just Family yatangaje ko kugirango bagere ku rwego rwo kwongera kwisanga muri Guma Guma baherukagamo kera inkingi nyamukuru bishingikirije ar’ukudacika intege aho bakoze indirimbo nziza ndetse nama Videwo yakunzwe n’abatari bake.

Jimmy Aha ahanini yashimangiraga ko kugira abakunzi babafasha kumenya ibyo babakeneyeho aribyo byabafashije kuko ahanini wasangaga babagira inama y’uko bagakwiye kwagura ibikorwa byabo,bakabashishikariza gukora ibyo abafana babo babifuzaho ari nabwo bahise baca umuvuno wo gukorana indirimbo zifite ireme.

Yagize ati"Rwose icyo mbona cyadufashije ngo twisange kurutonde rwa Guma Guma,ibanga nta rindi ni uko tutacitse intege.Twumvise ko byose bishoboka dushyiramo imbaraga kandi ntiduteze kuzacika intege ahubwo ikituraje ishinga ni ugukomeza tukagera ku rundi rwego."

JPEG - 73.8 kb
Jimmy wo muri Just Family ngo we n’itsinda rye bizeye kuzagera kure muri Guma Guma ya 8

Abajijwe uruhare rwa Chris muri iri tsinda nk’umuhanzi wabasanze mu kibuga atarasanzwe muri Just Family,yavuze ko n’ubundi imbaraga yazanye n’ubundi bazihurije hamwe bikabyara ikintu gikomeye.Aha yashatse gushimangira ko buri wese muri iri tsinda yazanye imbaraga zingana n’iz’undi bakazihuza bityo ngo ntawe ufite uruhare ruruta urw’undi mu kurimenyekanisha.

Ubusanzwe Just Family igizwe n’abasore batatu aribo Chriss,Jimmy ndetse na Bahati,mu gihe Just Family ya mbere yari igizwe na Safari Kim Kizito, Croidja, Jimmy ndetse na Bahati.

Gusa Nyuma Kizito yaje guhagarika ibikorwa bye muri iri tsinda maze bakomeza ari batatu nabwo ntibacika intege ahubwo barushaho gukundwa bitabira n’amarushanwa atandukanye.

Nyuma Croidja nawe yaje kuvamo nabwo ariko ntibacika intege n’ubwo hajemo gufata akaruhuko gato ari nabwo baje guhuza imbaraga na Chris biyemeza noneho gukora cyane.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 20/03/2018 saa 14:52

Tubari Inyuma
Kanda hano umusubize

le - 19/03/2018 saa 09:33

muzabwire Bahati anyishyure
Kanda hano umusubize

le - 19/03/2018 saa 09:29

muzabwire Bahati anyishyure
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X