Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> 

Ese kuki ibihangano bya Bikindi Simon byabaye umwe mu misemburo ya Jenoside yakorewe Abatutsi?

Muri iki gihe u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 24,ugasanga abahanzi batandukanye basohora ibihangano bikubiyemo ubutumwa bw’ihumure no kunga Abanyarwanda, ku muhanzi Simon Bikindi kimwe na bagenzi be mbere ya Jenoside wasangaga akangurira abanyarwanda kwangana ashingiye ku moko byanaje guhembera Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bumwe mu buhamya bw’abazi uyu mugabo kuva na mbere bavuga ko bakuze bumva ibihangano by’uyu muhanzi bakanabikunda cyane, ngo yaririmbaga indirimbo nziza zitera umunezero,izishishikariza abaturage kubahiriza gahunda za leta ariko akagira n’izikangurira Abahutu kwanga Abatutsi.

Bikindi ngo yari umuhanzi ukunzwe ufatwa nk’inararibonye y’umuhanzi nyarwanda aho yaririmbaga mu njyana za kinyarwanda yifashishije ibikoresho gakondo ariko ngo ntiyakozwaga imbyino yitwa Umushayayo kuko yayitiriraga Abatutsi ahubwo akimakaza imbyino z’Ikinimba kuko ngo zari zibereye Abahutu.

Bikindi yari umuhanzi w’icyamamare udasanzwe mu Rwanda kuko yakinaga Ikinamico,akaririmba akora n’amatangazo yamamaza,gusa ahanini ibyinshi yakoraga byaganishaga ku macakubiri yaje no guhembera Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuhanzi akaba n’umunya Politiki Simoni Bikindi yavutse Tariki ya 28 Ukwakira mu mwaka wi 1954 avukira mu cyahoze ari komini rwerere Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu ntara y’Uburengerazuba , Akarere ka Rubavu.

Mu mwaka wi 1994 Bikindi Simon yakoraga muri minisiteri y’urubyiruko n’amashyirahamwe aha kandi uyu Muhanzi Simon Bikindi Yayoboraga Itorero ryitwaga Irindiro .

Ikindi kandi nk’uko byakunze kugaragazwa n’ubushinjacyaha bwabigaragaje yari umwe mu bayobozi w’ishyaka rya (MRND) ryagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ryashinzwe na Perezida wa Leta yacyuye igihe Yuvenali Habyarimana.

Abinyujije mu buhanzi bwe ndetse n’indirimbo yaririmbaga, Simon Bikindi mu mwaka wi 1994 yagize uruhare runini mu gushishikariza Abahutu gutsemba Abatutsi cyane ko Indirimbo ze zabaga zigizwe n’amagambo yuzuye urwango ashingiye ku ivanguramoko n’amacakubiri .Aha kandi ibi yabifashwagamo n’iri torero ryitwaga Irindiro yari abereye umuyobozi.

Uyu muhanzi Simon Bikindi yari umuntu umwe mu bavugaga rikijyana kuri iyi Leta ya Perezida Habyarimana Yuvenali bitewe n’uko yari umuntu wa hafi wa Perezida, dore ko banavukaga muri Perefegitura imwe ariyo Gisenyi.

Ibi ni bimwe mu byaherezaga imbaraga no kurushaho kugirirwa icyizere n’abanyarwandak’uyu Muhanzi Bikindi Simon.

Umuhanzi Bikindi Simon yaje kuregwa ibyaha bya Jenocide yakorewe Abatutsi muri mata 1994.

Hari ku italiki o2 Ukwakira 2008 ubwo urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, Arusha muri Tanzania rwakatiye umuhanzi akaba n’umuririmbyi Simoni Bikindi igifungo cy’imyaka cumi n’itanu rumaze kumuhamya icyaha kimwe cyo gukangurira Abahutu gutsemba Abatutsi.

Uru ruhare rwe mu gukangurira Abahutu gutsemba Abatutsi rwagaragaye mu ndirimbo eshatu ze arizo “Twasezereye ingoma ya Cyami, Nangabahutu, Bene Sebahinzi”.

Izi ndirimbo zakoreshejwe cyane n’amashyaka mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 .Izi ndirimbo abacamanza basanze zari zikubiyemo ubutumwa buhamagarira Abahutu kunga ubumwe bakikiza inyenzi(Abatutsi) ndetse no kubakangurira kubanga .

Ubundi Bikindi yari yarafashwe mu mwaka wa 2001 ahita atabwa muri yombi kugeza ubwo yashyikirizwaga uru rukiko rwa Arusha rwamukatiye imyaka 15 y’Igifungo akimara guhamwa n’ibi byaha yaregwaga.

Bikindi Simon kandi azwi cyane kuri disikuru yigeze kuvuga muri Kamena 1994, aho yaba yarakanguriraga Abahutu guhaguruka bakica Abatutsi. Bikindi kandi azwi nk’umuntu wahimbaga indirimbo zanyuraga no kuri Radiyo y’igihugu, ngo zikaba zaravugwagamo ko Abatutsi aribo ntandaro z’ibibazo by’u Rwanda, ngo bakaba n’abanzi.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

dusenge - 14/04/2018 saa 05:18

hasigaye imyaka ingahe ngafungurwe
Kanda hano umusubize

KALISA - 13/04/2018 saa 06:53

Niba yidegembya azongere asubiremo(remix)y'izo ndirimbo ze noneho tumwumve!uwamukatiye iyo myaka ingana urwara yirengagije umuhate we mu gukangurira abahutu kwica abatutsi ni uko bari bahuje umugambi
Kanda hano umusubize

KALISA - 13/04/2018 saa 06:51

Niba yidegembya azongere asubiremo(remix)y'izo ndirimbo ze noneho tumwumve!uwamukatiye iyo myaka ingana urwara yirengagije umuhate we mu gukangurira abahutu kwica abatutsi ni uko bari bahuje umugambi
Kanda hano umusubize

rafiki evariste - 12/04/2018 saa 07:06

Njye nkunda bikindi cyane kuko yavugaga ukuri yari umuhanuzi ibyo yavuze byarabaye ,inkotanyi zafashe ubutegetsi abahutu n,amashyaka ba genda nka nyomberi nihe yabeshye,de toute façons yari un artiste,mureke message yanjye ihite kuki mudakunda ko bizita
Kanda hano umusubize

rafiki evariste - 12/04/2018 saa 07:06

Njye nkunda bikindi cyane kuko yavugaga ukuri yari umuhanuzi ibyo yavuze byarabaye ,inkotanyi zafashe ubutegetsi abahutu n,amashyaka ba genda nka nyomberi nihe yabeshye,de toute façons yari un artiste,mureke message yanjye ihite kuki mudakunda ko bizita
Kanda hano umusubize

Mico - 11/04/2018 saa 13:43

Ko mwibagiwe se kuvugako ko yarangije ibihano ubu yidegembya?
Kanda hano umusubize

Em - 14/04/2018 saa 08:32

Ntamahoro yumunyabyaha nyuma yurupfu hari urundi rubanza rumutegereje
Kanda hano umusubize

- 14/04/2018 saa 14:17

MANA UTURINDEPE
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X